Bamwe mu banyamuryango ba Koperatibe A.T.A.K bayijyanye mu nkiko

Bamwe mu banyamuryango ba Koperative A.T.A.K bayijyanye mu nkiko
Bamwe mu banyamuryango ba Koperative A.T.A.K itwara abagenzi ku kibuga cyindege cya Kigali i Kanombe bajyanye iyi koperative mu nkuko ku bwigihombo bagize nyuma yo guhagarikwa mu kazi (gutwara abagenzi) mu gihe kirenga umwaka.
Abaganiriye nigitangazamakuru cyacu,bemeza ko iyi koperative A.T.A.K yatangiye kugirana ibibazo nabanyamuryango bayo nyuma yaho Koperative iyobowe na Nyirahabimana Chantal wari usanzwe ari umukozi wa Bank of Africa wirukanwe ndetse bagashimangira ko yahawe izi nshingano ashimirwa ko mbere ubwo yari umukozi wa Bank ari uko yafashije iyi Koperative kubona inguzanyo.
Aba banyamuryango kandi bemeza ko kuva ubwo Nyirahabimana Chantal yahise atangira gusenya koperative biyishora mu nkiko kuko yashatse guhindura uburyo bwari bwarashyizweho busanzwe bwifashishwa nabanyamuryango mu kuyobora iyi Koperative.
Ngo ku ikubitiro yabanje gushyiraho inzego zipyinagaza abanyamuryango, bamwe batangira guhagarikwa mu gihe cyamezi nta cyaha bakoze abandi batangira gucibwa amafaranga yamande nta cyo baregwa nindi..
Nyuma yo kubona ako kajagari,inteko rusange yarateranye ibifashijwemo nubuyobozi bwa RCA yemeza ko bagomba kumuhindura asimbuzwa Rtd Lt Col John Ndengeyinka. Aba banyamuryango bashimangira ko amakosa Chantal yasize akoze yagejeje koperative A.T.A.K mu nkiko. Twagerageje kuvugisha uyu muyobozi mushya Rtd Lt Col John Ndengeyinka,ariko yirinze kugira icyo atangaza ku karengane bamwe mu banyamuryango bashinja koperative kubakorera.
Baje kubona ko ibyo baburana nta shingiro bifite bihutira guhindura amategeko yari asanzwe agenga iyi koperative kuko babonaga ko nta ngingo nimwe ibarengera. Ayo mategeko yahinduwe 2022 mu kwezi kwa 9 taliki 29 kandi abarega bari baramaze kwiyambaza inkiko mu kwezi kwa 8 uwo mwaka wa 2022.
Ibyo byose bikabatangaza uburyo hakorwa amategeko imbere ya noteri ariko ntibemeze abanyamuryango batoye iryo tegeko. Ibi byose ngo bibatera kwibaza ukuntu umuntu agura imigabane bakakureka ukajyamo ugakora nyuma yigihe gito ukirukanwa muri Koperative bigaragaza ko ubuyobozi budahuza mu gufata ibyemezo.
Urugero batanga ngo ni inama ya komite nyobozi yateranye yemeza Kayisire Charles nkumunyamuryango ndetse nkuko byari bisanzwe asabwa kubanza guteza imodoka irangi no kwishyura amadeni yose yuwo yaraguriye imigabane muri Koperative. Gusa ngo nyuma yaje gutungurwa no guhagarikwa atategujwe biturutse ku ishyari namatiku ya bamwe mu bayobozi.
Uyu Kayisire Charles yagize ati Ngeze igihe numva nkeneye kurenganurwa numukuru wigihugu ku bwigihombo natewe nakarengane nakorewe na koperative A.T.A.K .
Ku bwakajagari kabarizwa muri Koperative A.T.A.K ntiwamenya abanyamuryango bayigize, dore ko lisite yambere yakozwe mu mwaka wa 2012 igizwe nabanyamuryango 19 bayitangije. Iyo mu mwaka wa 2022 mu kwa 8 igaragaza abanyamuryango 32.Mu gihe iyo mu mwaka wa 2023 mu kwezi kwa 2 ari na yo lisite bafite yo kwa noteri igizwe nabanyamuryango 36 kandi abo bose abanyamuryango batangiranye na koperative A.T.A.K bemeza ko batazi uko aba bose bashya binjiye kuko ntanama yateranye.
Amakuru dufite yizewe agaragaza ko hari abayobozi bashya binjijwemo kugira ngo bafashe koperative kubona indi contract yo gukorera ku kibuga cyindege i Kanombe ari byo bituma batemerera uwaguze gukora kuko hari abo baba bashaka gushyira muri iyo myanya.
Umuyobozi mukuru wa RCA yasabye ubuyobozi bwa koperative A.T.A.K kunga ubumwe no guharanira iterambere yizeza abarenganye ko barenganurwa bidatinze.

Iyi komerative yatangiye ari Asosiyasiyo mu mwaka 1995 izaguhinduka koperative mu mwaka wa 2012 kugeza ubu yamaze no guhabwa ubuzima gatozi.
Ubusanzwe umunyamuryango mushya yandikaga asaba kwemererwa kwinjira agategereza igihe inama izaterana ikamwemeza ariko uguze umugabane wumunyamuryango usanzwemo yahitaga ko akomerezaho ajya mu mwanya wugurishije muri Koperative akagira uburenganzira busesuye muri Koperative.


Abagize iyi koperative kandi baratabaza inzego zose bireba mu kubafasha kubaza ubuyobozi bwiyi koperative uko bwagiye busimburana kumenya irengero ryimitungo yabo irimo Station igurisha ibikomoka kuri peterori yahoze yitwa Kobir yakoreraga ahitwa ku cya Mitsingi mu mujyi wa Kigali ubu utamenya irengero ryayo no gutanga ibisobanuro ku irengero ryumusanzu wabanyamuryango utangwa buri cyumweru utamenya irengero. Kuba mu mwaka wa 2019 umunyamuryango wa Koperative yari ku mugabane hafi ya miliyoni 5 uyu munsi akaba ari ku mugabane wa miliyoni 1.5. bigatera kwibaza irengero ryiyi mitungo.

Kimenyi claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *