Ubutabera: Abalimu bo mu karere ka Rulindo barasaba ko umutungo wabo wanyerejwe na Habimana Narcisse yawubasubiza n’inyungu zawo.
Leta y’u Rwanda ikangurira abantu kwishyira hamwe bagakora amakoperative, kugirengo biteze imbere bityo batandukane n’ubukene.Aha niho havuye igitekerezo cyahuje Abalimu bo mu karere ka Rulindo bagamije kwiteza imbere batarindiriye umushahara w’ukwezi.Ubwo hashingwaga Koperative CODERU buri mwalimu wo mu karere ka Rulindo yumvaga ko agiye kuba umuherwe,ariko ntawukira asongwa.Icyizere cyaje kuraza amasinde ,kuko Habimana Narcisse yaje kubabera bihemu aba ka kamasa kazaca inka kazivukamo.Ubwo Habimana Narcisse yatezaga ibibazo Koperative CODERU uruhururikane rw’ibibazo byatangiye kugariza Abalimu bo mu karere ka Rulindo. Niba aba balimu barishyize blhamwe bagamije kwiteza imbere,ariko mugenzi wabo Habimana Narcisse uyobora ishuri ribanza riherereye mu murenge wa Ntarabana mu karere ka Rulindo yabarebesheje indege ubutabera bwo bubyitwaramo gute? Dore aho ikibazo cya Koperative CODERU na Habimana Narcisse kigeze tariki 12 ukuboza 2024 nibwo urukiko rukuru rw’ubucuruzi rukorera Nyamirambo hari hateganyijwe integurarubanza,ariko Habimana Narcisse yanga kwitaba.Nsengiyumva Jean Damascene uyobora Koperative CODERU we yitabye ahabwa itariki yo kuzaburana mu mizi tariki 8 Mata 2025.Habimana Narcisse uku yanze kwitaba urukiko ninako itangazamakuru ryakoresheje inzira zose ngo agire icyo atangaza yanga gutangaza, twamubajije inkuru zimuvugwaho akanga gusubiza.Iki kibazo cy’ubuhemu Habimana Narcisse yakoreye bagenzi be cyatangiye 2011.Amakuru atugeraho dufitiye kopi yerekanako abalimu bo mukarere ka Rulindo bishyize hamwe bashinga Koperative CODERU.Aba balimu bagannye Umwalimu Sacco bahabwa inguzanyo ingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni cumi n’eshatu (13,000,000 frw ).Aba balimu bamaze guhuza umugambi mwiza w’iterambere baguze imodoka ihanye na miliyoni icyena z’amafaranga y’u Rwanda (9,000,000 frw).Ayasigaye yashyizwe kuri Konte yo mu Umwalimu Sacco iherereye mu karere Gasabo mu mujyi ku cyicaro gikuru.
Abanyamuryango ba Koperative CODERU ni aba bakurikira: Perezida Nsengiyumva Jean Damascene,visi Perezida Habimana Narcisse,Umunyamabanga Kasine Constance.Umubitsi Nshimiyimana Thomas,aba bandi n’abanyamuryango basanzwe aribo:Dusabe Laurent,Cyuzuzo Yvette,Ndikumana Norbert,Nsengimana Joseph ,Habiyambere Sylivestre na Twagirimana Theoneste.Uko twatangarijwe nab’abanyamuryango bagize bati”ubwo imodoka imaze kugurwa Habimana Narcisse yahise akora coup d’etat ayigera.We ubwe Habimana Narcisse yabwiye Abalimu bagenzi ko bamuha imodoka akayipatana kugirengo azishyure ideni Koperative CODERU yaribereyemo Umwalimu Sacco.Abalimu bagize bati”Habimana Narcisse yasinyiye amasezerano ko we ubwe azishyura ideni ry’imodoka akazayitwara burundu.Habimana kandi yansinyiye kwishyura ideni ry’Umwalimu Sacco,ariko kugeza n’ubu nta na kimwe yigeze akora, ahubwo yabaganishije mu nkiko.Ubwo Abalimu baregaga Habimana Narcisse murukiko rwibanze rwa Mbogo yasinyiye imbere y’urukiko ko azishyura ideni ryose afiteho uruhare.Igitangaje n’uko Habimana Narcisse yajuririye urwo rubanza murukiko rwisumbuye rwa Gicumbi.Igitangaje n’uko umucamanza yakuyeho ibyafashweho n’umwanzuro murukiko rwibanze rwa Mbogo.Abalimu baje gusaba gusubirishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane.Urukiko rw’ikirenga rwarabyemeje,none Habimana Narcisse yanze kwitaba integurarubanza.Abalimu bari bitabiriye kumva icyo urukiko rukuru rw’ubucuruzi rukorera Nyamirambo rukorera Nyamirambo rubivugaho,baganira n’itangazamakuru bagize bati”Twebwe twatewe igihombo na mugenzi wacu Habimana Narcisse,kuko yasinye amasezerano ntiyayubahiriza.Igihombo cyose CODERU yatewe na Habimana Narcisse barasaba ko yakiryozwa.Ubu buhemu Habimana Narcisse yakoreye bagenzi be cyateye imiryango yabo ibibazo ,kuko aho kunguka barahombye.Uwo bireba wese nafashe aba balimu bave mubibazo batejwe na Habimana Narcisse.Tuzabagezaho uko bizagenda biburanwa.Kuba Habimana Narcisse ubwe yarasinye kwishyura ideni yarangiza akabyanga byerekanako yahemukiye bagenzi.Ubu benshi mubo yahemukiye barasaba kurenganurwa.
Murenzi Louis