Menya ingaruka zo kudakora isuku neza igihe uri cyangwa uvuye mu bwiherero
Mu gihe u Rwanda rukomeje guhangana n’indwara zituruka ku mwanda, leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kunoza isuku no kuzamura imyumvire y’abaturage mu kwirinda no gukumira izo ndwara.
Gukora isuku neza uri cyangwa uvuye mu bwiherero ( nyuma yo kwituma cg kwihagarika) ni ingenzi cyane; iyo idakozwe neza bitera ibibazo byinshi by’ubuzima, birimo no gukwirakwiza indwara, nk’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibubye ryita ku Buzima (WHO) rivuga.
Nubwo bimeze gutya bamwe mu baturage baganiriye n’ikinyamakuru Ingenzi Newspaper,ingenzinyayo.com n’Ingenzi Tv bafite ubumenyi butandukanye kuri iyi ngingo.
Harerimana Joseph, utuye mu karere ka Kayonza, umurenge wa Mwiri, yavuze ko akoresha impapuro z’isuku zabugenewe kubera ubumuga bw’amaguru afite. Yagize ati:“ Iyo ngiye mu bwiherero, nkunda gukoresha cyane impapuro z’isuku. Impamvu ni ukubera imiterere y’umubiri wanjye,n’ubwo mbona amazi akora isuku nziza kuruta impapuro, hari igihe bitankundira.”
Yongeyeho ko abantu bakwiye kwigishwa gukora isuku neza nyuma yo kwiherera, kuko indwara nyinshi zituruka ahantu hari isuku nke, harimo inzoka na diyare. Harerimana akomeza avuga ko asanga isuku ikwiye kuba ikintu cy’ingenzi mu buzima bwa buri munsi.
Anne Marie utuye mu kagali ka Kivugiza mu murenge wa Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge, we avuga ko akoresha amazi. Ariko, hari abantu bamwe babifata nk’imico yamwe mu madini.
Yagize ati:“ Nahisemo gukoresha amazi kuko nibwo buryo bw’isuku. Nubwo hari bamwe babifata nk’imico yamwe mu madini, ntekereza ko gukoresha amazi meza ari ingenzi mu kwirinda indwara gusa ntamuntu wigeze anyigisha ko nakoresha ubwo buryo jyewe naricaye ntekereza ikintu cyagirira akamaro.”
Anne Marie yakomeje asobanura ko kudakaraba neza nyuma yo kwituma bishobora gutera indwara nyinshi cyane cyane ku gitsina gore, aho ibyago byo kwandura indwara zo mu myanya y’ibanga biba biri hejuru.
Kudakaraba neza nyuma yo kwiherera bishobora gutera ingaruka z’ubuzima bw’umubiri aho umuntu yandura indwara zitandukanye, nka kolera, typhoid, na hepatitis A, zifitanye isano ikomeye n’isuku nke. Kudakaraba neza kandi bigira ingaruka ku myitwarire y’umubiri, harimo no gutakaza ubudahangarwa bw’umubiri.
Ishami ry’Umuryango w’Abibubye ryita ku Buzima (WHO) rivuga ko isuku nke ishobora no kugira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe kuko abantu batita ku isuku bashobora kugira ikimwaro cyangwa ikizere gicye, bityo bikabaviramo kwigunga. Ibi biba cyane ahantu bafite imico y’isuku ifitanye isano n’icyubahiro n’icyizere.
Kugeza ubu umuntu umwe mu bantu 10, cyangwa abantu miliyoni 703 mu Isi ntabwo babona amazi meza, mu gihe umwe muri batanu cyangwa abantu miliyari 1,5 batagira ubwiherero bukwiriye, naho umwe muri batatu akaba atagira uburyo bwo gukaraba intoki.
Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF yo mu 2024 igaragaza ko ibikorwa by’isuku n’isukura bikiri kuri 56% mu bice by’imijyi mu gihe mu byaro ho biri kuri 78%.
Kubera ibyo abana 800 buri munsi bicwa n’ibibazo by’indwara zikomoka ku mwanda mu Isi yose.
Mu Rwanda na ho ibi bibazo biracyahari kuko nko mu 2022 Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyatangaje ko abagerwaho n’amazi n’isuku n’isukura by’ibanze bari kuri 82%.
Ishami ry’Umuryango w’Abibubye ryita ku Buzima (WHO) Kivuga ko uburyo bwo kwita ku isuku neza uri cg uvuye mu bwiherero ari:
Gukaraba mu myanya y’ibanga ukoresheje impapuro zabugenewe cyangwa amazi,ukabikora uturuka imbere ujyana inyuma kugeza ubona ko isuku ikozwe neza,ukirinda gukoresha imbaraga nyinshi, Ni ngombwa gukoresha amazi meza kandi asukuye muri ibi bikorwa byose by’isuku. Gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune ni ingenzi, by’umwihariko, nyuma yo kuva mu bwiherero,kwita ku ngamba zo gukora isuku, harimo gukoresha ibikoresho by’isuku byizewe haba impapuro z’isuku zabugenewe cyangwa ibindi bikoresho by’isuku bifasha mu kurinda indwara.
WHO ivuga kandi ko kudakora isuku neza uri cyangwa uvuye mu bwiherero ari ikibazo gikomeye gishobora kugira ingaruka zitari nziza ku buzima. Bityo ko ari ngombwa ko buri wese yitondera isuku kugira ngo hirindwe indwara zituruka ku mwanda,kandi ko gukora isuku ari inshingano za buri wese mu muryango, mu kubungabunga isuku mu buzima bwa buri munsi.
Umwanditsi: Hadjara Nshimiyimana