Ruhago nyarwanda:Kuki ikipe y’APR fc intsinzi yayo ikomeje gukemangwa ?

Umupira w’amaguru mu Rwanda ukomeje kuvugwamo ibibazo bishingiye ku makipe abona intsinzi ikenangwa.Ubu turi ku ikipe y’APR fc kuko ariyo ikunze kumvikana ku itangazamakuru,imbuga nkoranyamanga kugeza no mubafana b’amakipe atandukanye.Amateka y’ikipe y’APR fc uhereye igihe yashingiwe kugeza ubu.Ubwo urugamba rwo kurasana hagati ya FPR na MRND nibwo habayeho imishyikirano,ni muri urwo rwego igisirikare cya FPR aricyo APR yicyo gihe cyakoze ijonjora muri za batallon zari zikigize maze bakora ikipe ikina umupira w’amaguru.Ubwo hari muri Mata 1993,izo nshingano zahawe Capt Musemakweli Jaques.Umupira wa mbere APR fc ya FPR yawukinnye n’ikipe y’ishyaka PSD ,umukino wabereye ku Mulindi wa Byumba,aho FPR yarifite icyicaro gikuru.Haje kuba irushanwa ryahuje amabatayo yose yaragize APR umukino wanyuma wabaye tariki 28 Ukuboza 1993 uhuza APR fc na batallon 21 nabwo umusifuzi Rugira Leonce abyitwaramo nabi.Intsinzi itaha kwa APR fc.Urugamba rwo kubohoza igihugu rurangiye APR fc yasesekaye muri shampiyona y’u Rwanda.1995 APR fc nta musivili wayirangwagamwo cyane ko icyo gihe yatwaye shampiyona n’igikombe cy’Amahoro.Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda batangiye kugereranya APR fc nka Panthers noires y’igisirikare cya Ex Far.Abandi bati ni nka Kiyovu sports niyo yar’ikipe y’ishyaka rya MRND.Ubwo APR fc yatangiraga kwinjizamo abasivili nibwo yatangiye gukemangwa kuko yirukanye abakinnyi nka Mbuyi Jean Marie,Eric Nshimiyimana na Ndagano Julien bagiye muri Kiyovu bayitsinze ihita ibisubiza bidateye kabili.Ubwo shampiyona 1998/1999 yajyaga gutangira batwaye ikipe ya Rayon sports umutoza Rudasingwa Longin n’umukinnyi Muhamud Mose Alias Bebe .Induru zakomeje gucanwa mu nzira zose zivuga ko ikipe y’APR fc ibona intsinzi itakoreye,kongeraho gutwara abakinnyi bagifite amasezerano muyandi makipe .2005 uyu mwaka n’umwe utazava mu mitwe y’abakunzi b’ikipe ya Rayon sports,kuko hasigaye imikino itatu ngo shampiyona irangire habaye ibibazo.Ikipe ya Rayon sports yari yatwaye igikombe cy’Amahoro.Amanota arindwi yaje kuba ikibazo Capt Ntagwabira Jean Marie yasabye ubuyobozi bw’ikipe y’APR fc kuyimuha nawe agaba ibitero mu ikipe ya Rayon sports abakinnyi baragumuka abakongomani basubira iwabo umutoza Kayiranga Baptiste abafana baramutuka shampiyona itaha mu ikipe y’APR fc.Urugamba rw’amagambo rwarakomeje 2008 noneho habaye agashya kuko APR fc na Rayon sports zanganyaga amanota,ariko APR fc yaje kujya mu mujyi wa Byumba bakina n’ikipe yaho yitwaga Zebres fc .Uyu mukino wavuzweho byinshi mu itangazamakuru,kugeza ku bakunzi b’umupira w’amaguru ,kuko APR fc yatsinze Zebres fc ibitego cumi na bitatu isenyuka ityo bazana iyitwa Gicumbi fc.2014 ntawutazi uko umukinnyi Cedric Hamiss n’umutoza Eric ba Rayon sports birukanywe.Ubwo Shampiyona 2019/2020 uko ikipe y’APR fc yatwaye ikipe ya Rayon sports abakinnyi:Manzi Thierry, Niyonzima Olivier Sef,Mutsinzi Ange Jimmy,Imanishimwe Djabil na Bukuru Christopher,nayo ifata abo yirukanye iba Rayon sports.

Ikipe y’APR fc (photo archives)

Iyo shampiyona y’u Rwanda APR fc yayitwaye n’igice cyambere kitarangiye.APR fc yavuzweho gutwara umukinnyi wa Kiyovu sports Nsanzimfura Kedy.Iminsi urayihisha ariko umwe ugahishura kuko Mupenzi Eto ,Major Uwimpuhwe Jean Paul na Major Erneste bo mu ikipe y’APR fc baje gufungwa kubera kuroga abakinnyi b’ikipe ya Kiyovu sports.Kuki iteka APR fc igura abakinnyi bahenze ikavugwaho kwibirwa n’abasifuzi? umukino wa shampiyona wari ikirarane wabereye kuri stade Umuganda ugahuza APR fc niya Marines fc wavuzweho ko wabayemo ikinamico.Kuki iteka APR fc ivugwa mu itangazamakuru,no mubakunzi b’umupira w’amaguru ko yahawe amanota atariyo yakoreye.Umukino wahuje APR fc na Musaze fc kuri stade Ubworoherane nawe ntiwavuzweho rumwe? Umukino wahuje APR fc n’ikipe ya Vision fc nawo wavuzweho ko umusifuzi yayihuhiyemo itahana amanota atatu.Aya makosa yose aragaruka akagwa mugicumbi cya Ferwafa kuko nayo abakunzi b’umupira w’amaguru bayinenga.Kuki APR fc mu marushanwa mpuzamahanga itsindwa,ariko mu Rwanda igatsinda?ibi byerekanako abasifuzi bayiha intsinzi itakoreye.
Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *