Kwibuka 31 :Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madamu we Jeanette Kagame batangije icyumweru cy’icyunamo bacana urumuri rw’icyizere.

Kur’uyu wambere tariki ya 7 Mata 2025, Perezida Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame batangije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, mu karere ka Gasabo aharuhukiye imibiri ibihumbi 259 yakuwe mu turere twa Gasabo, Kicukiro, na Nyarugenge,tugize Umujyi wa Kigali. N’ umuhango wibutsa amateka mabi yaranze u Rwanda, ariko unagaragaza icyizere cy’ejo hazaza hubakiye k’ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.

Imyaka 31 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibaye.

Tariki ya 7 Mata n’ umunsi Mpuzamahanga Ngarukamwaka wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’uko byemejwe na Loni tariki ya 26 Mutarama 2018 n’igihe Isi yose yibuka Abatutsi 1,074,017 bishwe mu mezi atatu gusa.

Perezida Kagame na Madamu we bacanye urumuri rw’icyizere.

Mu rwego rwo kwibuka, Perezida Kagame na we Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku mva rusange, banunamira imibiri y’inzirakarengane za Jenoside yakorewe abatutsi. Uru rumuri rw’icyizere rwacanywe ruzamara iminsi 100.

Umuhango wo gutangiza Kwibuka31 witabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu nzego z’Igihugu.

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta, abahagarariye imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, ndetse n’inshuti z’u Rwanda. Icyumweru cy’Icyunamo cyatangirijwe ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi, kikaba kandi cyanabereye mu midugudu hirya no hino mu gihugu hose ,aho abaturage bose bari mu gikorwa cyo Kwibuka,ahateguriwe gutangirwa ibiganiro.

Insanganyamatsiko yo #kwibuka31 muri uyu mwaka igira iti “Kwibuka twiyubaka,” ikaba igamije gusobanura uko umugambi wa Jenoside wacuzwe n’uko u Rwanda rwongeye kwiyubaka nyuma y’ibyabaye. Ibiganiro bitangwa byibanda ku rugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, hagamijwe gukomeza kwimakaza ubumwe n’Ubudaheranwa.

Urubyiruko rwitabiriye uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibarura ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu 2000 rikamara imyaka ibiri (2000-2002), ryagaraje ko Abatutsi 1.074.017 bishwe mu gihe cy’iminsi ijana kuva muri Mata kugera muri Nyakanga 1994. Iyo raporo yatangajwe mu 2004 igaragaza aho abishwe bari batuye, imyaka bari bafite, amazina yabo ndetse bamwe muri bo bizwi neza uburyo bishwemo.

By Hadjara Nshimiyimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *