Perezida Kagame avuga ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo
Abayobozi b’akarere bagomba gukomeza gushaka igisubizo kirambye ku kibazo cy’intambara idashira mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), ariko ntibikomeze nk’uko byahoze, Ibi Perezida Paul Kagame yabivuze mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kumunsi wejo,
Nubwo hari byinshi byagenze nabi cyangwa byadindijwe mu mbaraga zigamije gushaka igisubizo, yavuze ati “Ntidushobora gukomeza kubaho tutabigizeho icyo dukora ngo tubyihorere gusa,” kandi hagomba kubaho uburyo bwo kubona igisubizo’’.
Iri jambo rye ryavuzwe hashize ibyumweru bitatu nyuma y’uko inama ya Luanda yari yitezwe isubitswe itunguranye. Iyo nama yagombaga guhuza Perezida Kagame, Felix Tshisekedi wa DRC, na João Lourenço wa Angola mu rwego rwo kugerageza gutera intambwe mu gukemura icyo kibazo.
Mbere y’uko inama y’abaperezida isubikwa hagati muri Ukuboza umwaka ushize, ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bitatu bari bahuriye mu mujyi wa Luanda ariko ibiganiro byabo byarangira nta mwanzuro uhamye bifashe.
Aline Rangira Mwihoreze