Ikipe ya Rayon sports n’umufatanyabikorwa wayo Skol bumvikanye imikoranire mishya itagize uwihutaza.
Ufasha ikipe ya Rayon sports wese mu iterambere abakwiye kubishimirwa,naho uyishyira mubibazo abakwiye kubigayirwa.Inkuru yacu iri ku ikipe ya Rayon sports hamwe n’umufatanyabikorwa wayo ariwe Skol.Ubwo Skol yarakazwaga n’uko ikipe ya Rayon sports yabonye umuterankunga mushya ariwe Forza igafunga ikibuga cy’imyitozo haje guhura ku mpande zose baraganira.Ubwo Komite nyobozi ya Rayon sports yahuraga n’ubuyobozi bwa Skol hemejwe ko habayeho amakosa yo gusinya amasezerano ku mpande zombi.Ubu rero ikibazo cyarekemutse,kuko skol yongeye gukora ikosa nk’iryo yakoze habamo kwiyambaza inkiko.Kuki amasezerano yakozwe hagati y’ikipe ya Rayon sports n’umufatanyabikorwa wayo Skol akemangwa?Komite yacyuye igihe yahawe amafaranga menshi,none iyobora ubu ntacyo ihabwa.
Ubu ikipe ya Rayon sports irashakisha umuterankunga mushya waza akayifasha kuva mubibazo biyugarije bishingiye ku madeni no guhemba abakinnyi.Ubuyobozi bwa Skol kugeza ubu bwemeye gukosora ikibazo cyose cyakongera kuvuka.Abashaka gukorana n’ikipe ya Rayon sports ikabamamariza amarembo arafunguye.Ibyo gukorana n’ikipe ya Rayon sports ukabanza gusaba uburenganzira Skol byakuweho.
Murenzi Louis