Kera habayeho Ruhago nyarwanda:Mu ikipe ya Kiyovu sports intsinzi ikomeje kubura umwiryane ukavuza ubuhuha.
Amateka y’ibigwi ahora yibukirwa kuwabikoze bikanagera ishema abamukomokaho.Inkuru yacu iri muri Ruhago nyarwanda yatangiye gukinwa murw’imisozi igihumbi 1931 itangiriye muri Astrida ,itangijwe n’abafurere b’urukundo ,ari nabo batangije ishuri ry’indatwa Repubulika yaje kubatiza Groupe scolaire officiel de Butare.Twateye ikaramu mu ikipe yari ubukombe ariyo Kiyovu sports irwanira kujya gukina n’ikipe nka za Kabagali fc ziyo mu karere ka Ruhango cyangwa Kirehe fc yiyo mu Gisaka.Tariki 15 werurwe 2025 ubwo ikipe ya Kiyovu sports yazamukaga murw’amahunge igiye gukina niya Musanze fc kuri stade Ubworoherane ,ibyari umupira w’amaguru byahindutse induru.Ferwafa ya Kalisa Adolphe niyo ihanzwe amaso ku myitwarire igayitse yaranze abakinnyi n’abafana b’ikipe ya Kiyovu sports.Mu myaka nk’ibiri bizaba bigaragayeko bamwe mubafana b’ikipe ya Kiyovu sports bagaragaje imyitwarire igayitse idakwiye abasiporutifu.Umwaka washize urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwafunze abafana b’ikipe ya Kiyovu sports bari batutse umusifizikazi Mukansanga bagiriwe imbabazi bararekurwa batagejejwe imbere y’urukiko.Kubura intsinzi ku ikipe ya Kiyovu sports kuki byateje akavuyo? Isesengura bamwe mubakinnyi b’ikipe ya Kiyovu sports bateje akavuyo bisatira abafana, nk’uko nanone abafana bamwe bateje akavuyo kagasatira abakinnyi.Intandaro n’uko hariho itsinda rishaka ko Mvukiyehe Juvenal agaruka kuyobora ikipe ya Kiyovu sports.

Kuba hariho itsinda ritemera Komite nyobozi y’inzibacyuho ya Kiyovu sports nabyo biri mubyateje amakimbirane.Umwe ati”ko igisibo gitagatifu cyo mu idini rya Islam gisaba kwezwa kuki abo muri Kiyovu sports bashatse kurwana?Abandi bati”ko abagaturika barie mugisibo cya pasika bigomwa kuko Yezu Kirstu bihebeye azazuka kuki bashatse kurwana? Byavuzwe ko imikino 2 Kiyovu sports yabonyemo intsinzi habayemo kuyiha byo kuyifasha kugirengo itazajya mucyiciro cya kabili.Abayobozi ba Ferwafa ntawuragira icyo atangaza kubyaraye bibereye ku kibuga cya Musanze fc yari yakiriyemo iya Kiyovu sports.Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bagize bati”ese Kiyovu sports nizajya itsindwa abafana bayo bazajya barwana?abandi bati”kwiyakira byarabananiye cyane nk’abakibasha kuyiherekeza nko kujya Musanze.Umwanzuro uzafatirwa kubyabereye k’umukino wahuje ikipe ya Musanze fc yari yakiriyemo iya Kiyovu sports benshi barawutegereje.Hasigaye imikino 9 kugirengo Shampiyona irangire.Niyihe kipe izatwara Shampiyona?nizihe kipe 2 zizajya mucyiciro cya kabili?urujya n’uruza rw’ibinyoma bikomeje kugaragara mu mupira w’amaguru mu Rwanda bikomeje kwiyongera.
Aline RangiraAmateka y’ibigwi ahora yibukirwa kuwabikoze bikanagira ishema kuba mukomokaho.Inkuru yacu iri muri Ruhago nyarwanda yatangiye gukinwa murw’imisozi igihumbi 1931 itangiriye muri Astrida ,itangijwe n’abafurere b’urukundo ,ari nabo batangije ishuri ry’indatwa Repubulika yaje kuribatiza Groupe scolaire officiel de Butare.Twateye ikaramu mu ikipe yari ubukombe ariyo Kiyovu sports ubu irwanira kujya gukina n’ikipe nka za Kabagali fc ziyo mu karere ka Ruhango cyangwa Kirehe fc yiyo mu Gisaka.Tariki 15 werurwe 2025 ubwo ikipe ya Kiyovu sports yazamukaga murw’amahunge igiye gukina niya Musanze fc kuri stade Ubworoherane ,ibyari umupira w’amaguru byahindutse induru.Ferwafa ya Kalisa Adolphe niyo ihanzwe amaso ku myitwarire igayitse yaranze abakinnyi n’abafana b’ikipe ya Kiyovu sports.Mu myaka nk’ibiri bizaba bigaragayeko bamwe mubafana b’ikipe ya Kiyovu sports bagaragaje imyitwarire igayitse idakwiye abasiporutifu ku nshuro ya kabili.Umwaka washize urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwafunze abafana b’ikipe ya Kiyovu sports bari batutse umusifizikazi Mukansanga bagiriwe imbabazi bararekurwa batagejejwe imbere y’urukiko.Kubura intsinzi ku ikipe ya Kiyovu sports kuki byateje akavuyo? Isesengura bamwe mubakinnyi b’ikipe ya Kiyovu sports bateje akavuyo bisatira abafana, nk’uko nanone abafana bamwe bateje akavuyo kagasatira abakinnyi.Intandaro n’uko hariho itsinda rishaka ko Mvukiyehe Juvenal agaruka kuyobora ikipe ya Kiyovu sports.Kuba hariho itsinda ritemera Komite nyobozi y’inzibacyuho ya Kiyovu sports nabyo biri mubyateje amakimbirane.Umwe ati”ko igisibo gitagatifu cyo mu idini rya Islam gisaba kwezwa kuki abo muri Kiyovu sports bashatse kurwana?Abandi bati”ko abagaturika bari mugisibo cya pasika bigomwa kuko Yezu Kirstu bihebeye azazuka kuki bashatse kurwana? Byavuzwe ko imikino 2 Kiyovu sports yabonyemo intsinzi habayemo kuyiha byo kuyifasha kugirengo itazajya mucyiciro cya kabili.Abayobozi ba Ferwafa ntawuragira icyo atangaza kubyaraye bibereye ku kibuga cya Musanze fc yari yakiriyemo iya Kiyovu sports.Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bagize bati”ese Kiyovu sports nizajya itsindwa abafana bayo bazajya barwana?abandi bati”kwiyakira byarabananiye cyane nk’abakibasha kuyiherekeza nko kujya Musanze.Umwanzuro uzafatirwa kubyabereye k’umukino wahuje ikipe ya Musanze fc yari yakiriyemo iya Kiyovu sports benshi barawutegereje.Hasigaye imikino 9 kugirengo Shampiyona irangire.Niyihe kipe izatwara Shampiyona?nizihe kipe 2 zizajya mucyiciro cya kabili?urujya n’uruza rw’ibinyoma bikomeje kugaragara mu mupira w’amaguru mu Rwanda biriyongera buri munsi ,ari nako abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bagenda bacika ku bibuga bitandukanye.
Aline Rangira