Bugesera: Abanyeshuri Biteguye Guhesha u Rwanda Ishema mu Isuzuma Mpuzamahanga rya PISA 2025

Abanyeshuri bo mu Karere ka Bugesera bari mu rugendo rwitegura isuzuma mpuzamahanga rya PISA (Programme for International Student Assessment) rizakorwa bwa mbere mu Rwanda guhera tariki 27 Mata kugeza tariki 7 Kamena 2025. Ni isuzuma rifite agaciro gakomeye kuko rizafasha u Rwanda gupima urwego rw’uburezi rw’igihugu rugereranyije n’ibindi bihugu.

Abarezi n’abanyeshuri basobanukiwe PISA bafata ingamba zo kuyitabira. ( Ingenzi Photo )

Ku wa Gatatu tariki 19/03/2025 ubukangura mbaga bwa PISA bwakomereje mu karere ka Bugesera, umuyobozi uhagarariye Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) Murangwa George yasobanuriye abanyeshuri biga mu kigo cya Maranyundo Girls school ibijyanye n’isuzuma mpuzamahanga PISA 2025 ,U Rwanda rwitegura kuzakora ku nshuro ya mbere , anabakangurira kwitegura neza.

Murangwa George yasobanuriye abanyeshuri biga mu kigo cya Maranyundo Girls school ibijyanye na PISA. ( Ingenzi photo )

Ati:” Iri suzuma rizibanda ku masomo atatu: imibare, icyongereza na siyansi. Abanyeshuri bazasuzumwa harebwa uburyo babasha gukoresha ubumenyi bize mu gukemura ibibazo byo mu buzima bwa buri munsi,ntabwo risaba kwiga ibintu byinshi bishya, ahubwo ni ugukoresha ubumenyi mwamaze kubona mu buryo bwagutse.”

Mu kigo cya Maranyundo Girls School, kimwe mu bigo byatoranyijwe, abanyeshuri bishimiye aya mahirwe yo guhagararira igihugu, biyemeza gushyiramo imbaraga kugira ngo bazitware neza.

Hirwa Teta Keny Roxanne, umwe mu banyeshuri ufite intego yo kuzaryitabira, yagize ati: “Ngomba gukoresha aya mahirwe neza. Nzashyira imbaraga mu kwiga no gusobanukirwa uburyo ubumenyi dufite twabuhuza n’ubuzima busanzwe ndetse niteguye no guhesha ishema igihugu cyajye.”

Mugenziwe Munezero Parfaite,yagize ati: “Nditeguye kandi fite intego yo gutsinda,nitwe dufite inshingano zo guhagararira neza igihugu cyacu no kugihesha ishema ku rwego mpuzamahanga.”

Udahemuka Audace, umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri Maranyundo Girls School, yavuze ko bagiye gutegura abanyeshuri neza mu bufatanye na NESA. Yagize ati: “Nk’ikigo cyagize amahirwe yo gutoranywa, tugiye gukora isuzuma ribanziriza PISA kugira ngo abanyeshuri bamenyere uburyo bazakoramo iri suzuma. Twizeye ko bazitwara neza.”

Gashumba Jacques, ushinzwe uburezi mu Karere ka Bugesera, na we yashimangiye akamaro k’iri suzuma, avuga ko ari amahirwe adasanzwe ku banyeshuri n’igihugu.

Ati: “Isuzuma rya PISA rizadufasha kumenya aho uburezi bwacu buhagaze ugereranyije n’amahanga. Tuzakomeza gufasha abayobozi b’amashuri n’abanyeshuri kwitegura neza kugira ngo u Rwanda ruzitware neza.”
Gashumba Jacques yasoje agira ati: “U Rwanda ni igihugu gifite intego zo guteza imbere uburezi. Iri suzuma ni amahirwe akomeye ku gihugu cyacu kandi twizeye ko abanyeshuri bazabikora neza.”

Isuzuma rya PISA ryateguwe n’umuryango mpuzamahanga wa OECD (Organisation for Economic Co-operation and Development) ribera mu bihugu bitandukanye buri myaka itatu. Uyu mwaka 2025, ibihugu 91 bizaryitabira, birimo bitanu byo muri Afurika ari byo u Rwanda, Kenya, Maroc, Misiri na Zambia. Ibigo by’amashuri birindwi byo mu Rwanda, birimo Maranyundo Girls School, byatoranyijwe kugira ngo bihagararire igihugu.

Iri suzuma rya PISA rizaba muri uyu mwaka wa 2025, ariko ibisubizo bizatangazwa mu mwaka wa 2026. PISA izongera gukorwa mu mwaka wa 2029, aho ibihugu bizongera kwipima kugira ngo harebwe iterambere ryagezweho mu burezi.

By Hadjara Nshimiyimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *