Abaturage bo mu Mujyi wa Kigali,Akagali ka Mwendo baratabaza Ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu kuko akarengane na ruswa bivuza ubuhuha.

Ijambo intabaza rikoreshwa ritabariza urengana,kandi ari mukaga gashobora gushyira ubuzima ku iherezo yabwo.Ibi nibyo bituma intabaza ivuza ubuhuha mu murenge wa Kigali byagera mu kagali ka Mwendo ho intimba ikamena imitima yabarenganywa na Gitifu wako kagali Nduwayezu Aloys.
.Uko bucya bukira buri muntu uhabwa inshingano zo kuyobora agira indahiro arahira afashe ku idarapo ry’igihugu akarahirira ko atazakoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.Ubu rero siko byifashe mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kigali, Akagali ka Mwendo, Umudugudu wa Ruhuha.Aha haravugwa akarengane gakorwa n’abayobozi kuva k’urwego rw’Akagali ka Mwendo n’Umudugudu wa Ruhuha.Inkuru yacu iri mu mudugu wa Ruhuha ho mu kagali ka Mwendo,aho abahatuye batabariza umuturage waho witwa Mukamutara Rosine.Induru zikomeje kuba ndende mu mudugudu wa Ruhuha,mu kagali ka Mwendo,kuko benshi bahatuye bavugako ruswa yabaye ikiraro cy’Akarengane.Ibi byavuzwe kubera ko
Mukamutara Rosine yahohotewe n’ubuyobozi bw’Akagali ka Mwendo bwamusenyeye inzu.Uko twahawe amakuru ariko twamuhaye irindi zina k’ubw’umutekano we twamwise Zaninka.Uyu Zaninka yagize ati”Umudugudu wa Ruhuha wagirengo si mu Rwanda ruyoborwa kimwe n’indi mudugudu,kuko hengwa inzoga z’ibikwangari ,ariko ntawubafata kubera guhishirana.Ikibazo cyo kubaka hatanzwe ruswa.Yagize ati”
Uyu Mukamutara Rosine ajya kubaka inzu yasabwe amafaranga n’uyobora Umudugudu wa Ruhuha witwa Nduwayezu Aloys hamwe na Gitifu w’Akagali ka Mwendo witwa Twagiramungu Dieudonne.

Amakuru duhabwa n’abaturanyi ba Mukamutara twaganiriye,ariko bakadusabako amazina yabo twayagira ibanga bagize bati”Amakuru dufite n’uko uwubaka mumudugudu wa Ruhuha atasabye ibyangombwa wese atanga ibihumbi maganatatu by’u Rwanda,hakabaho n’uyarenza bitewe n’umujyana kwa Nduwayezu Aloys,cyangwa Twagiramungu Dieudonne uyobora Akagali ka Mwendo .Yakomeje agira ati”Mukamutara we ngo yasenyewe kuko atayujuje akabaha make ya.Ntiwavuga ukuntu ahari inzu ya Maman Nayira iri munsi gato cyane yaho basenyeye Mukamutara yo ikaba itarasenywe? Undi begeranye ni Ruth,hepfo yaho hari Maman Liliane.Undi muturage uhatuye utarasenyewe ni Clararse.Uyu ati’N’ubu imbere yo kwa Mudugudu Aloys Nduwayezu hariho harubakwa inzu.Abaturage bati”hariho umukomisiyoneri witwa Mukanyandwi Yvonne uhatuye,akaba ashinzwe amakuru mu mudugudu.

Ministeri w’ubutegetsi bw’igihugu niyo ihanzwe amaso ku kibazo cya Mukamutara (photo archives)

Mukanyandwi Yvonne niwe ukekwaho kunyuzwaho amafaranga.Abaturage bakaba basaba Umujyi wa Kigali ko wazagenzura inzu zubatswe muburyo zitagira ibyangombwa zigasenywa,bitakorwa na Mukamutara bakamwubakira inzu yashenywe na Gitifu w’Akagali ka Mwendo kuko byasakuje ko bapfuye amafaranga Mukamutara atamuhaye amafaranga.Gitifu w’Akagali ka Mwendo twagerageje inzira zose zikoreshwa zo gutara no gutangaza inkuru yanga kugira icyo atangaza.

Muraho nitwa Ephrem Nsengumuremyi nd’umunyamakuru nyobora ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com.
Har’amakuru avugwa mu kagali ka Mwendo avugako wasenyeye umuturage witwa Mukamutara Rosine ,mugihe hariho izindi nzu zubatswe zidafite ibyangombwa utashenye?

Itegeko rinyemerera guhabwa amakuru nawe rikwemerera gutangazwaho agukekwaho ugize icyo ubivuzeho?

Inzego zitandukanye twagiye dushakaho igisubizo ku kibazo cya Mukamutara Rosine birenze kugira icyo batangaza,gusa abo munzego z’umutekano twavuganye,ariko bakangako twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo,bagize bati”Twamenye ko Mukamutara Rosine yasenyewe,kandi abandi nabo bubatse zidafite ibyangombwa ntizasengwa.Twamaze kumenya ko Mukamutara acumbitse inyuma y’ibiro by’umurenge wa Kigali .Buri wese urebwa n’ikibazo cyo kurwanya ruswa n’akarengane niwe uhanzwe amaso.
Ingenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *