Abaturage baratabariza Nyirajyambere Jeanne d’Arc wakorewe ihohoterwa n’itotezwa birenze urugero mu mujyi wa Kigali
Abaturage baratabariza Nyirajyambere Jeanne d’Arc wakorewe ihohoterwa n’itotezwa mu mujyi wa Kigali, Mu karere ka Kicukiro, Umurenge Niboyi, Akagali ka Nyakabanda, Umudugudu wa Bigabiro ubwo yaravuye mu karere ka Rubavu kwizihiza umunsi w’agaciro ko kwiga.
Uburenganzira bw’umuntu bungana n’ubwa mugenzi we, nk’uko biteganywa mu itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.Aha rero kuri Nyirajyambere Jeanne d’Arc we s’uko byamugendekeye ubwo yaravuye mu ntara y’iburengerazuba mu karere ka Rubavu ageze iwe mu mujyi wa Kigali tariki ya 29/03/2025.
Abaturage harimo abaturanyi be babonye ibyakorewe Nyirajyambere Jeanne d’Arc babwiye itangazamakuru ko ar’ihohoterwa n’itotezwa birenze. Abo dukesha amakuru bakomeje bagira bati Nyirajyambere Jeanne d’Arc akimara kugera i Kigali, yatewe n’abantu ku muryango w’urugo rwe, bavuga ko ari abakozi b’umutekano bo mu nzego za DASSO hari mu ma sa moya z’ijoro. Umwe mubo twaganiriye akanga ko twatangaza amazina ye kubera umutekano we yadutangarije ko yumvise abo bantu bashinja umuturanyi we ko akorana n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi akaba aribo bamuhaye amafranga y’igikorwa avuyemo muri Rubavu. Twe nk’abanyamakuru ntitwahamusanze kuko yari yajyanywe ku bitaro bikuru byitiriwe umwami fayisari kuko yari yakubiswe bikomeye, yakomeretse ku mutwe n’ahandi kuko uyu muntu yabitubwiraga.

Abaturanyi batabaye ni bo bahagaritse iryo hohoterwa, bituma abo bantu bahita bahunga. Icyabatangaje n’uko umugabo we yareberaga mu idirishya gusa ibiri kuba ntiyigeze asohoka mu nzu.
Bukeye bwaho, twagarutse kureba uko umuturanyi yaramutse, twagiriye Inama Nyirajyambere Jeanne d’Arc nk’umuturanyi wacu kujya kuri sitasiyo ya polisi gutanga ikirego, atubwirako afite ikindi kirego kuri polisi ya kacyiru ko ariho yanyuze avuye mu bitaro n’ubundi kuvuga urugomo yagiriwe ariko ko ntacyo bamusubije, nta gikurikirana cyakozwe kandi yagarutse murugo tumubaza uko yakiriwe ?,atubwira ko bamwakiriye nabi no mu buryo bwo kumsuzugura.
Nk’abanyamakuru, twagize amatsiko yo gucukumbura umuzi w’ikibazo cya Nyirajyambere tunyarukira Rubavu mu ntara y’iburengerazuba aho igikorwa nyiri izina cyabereye ku ishuri rya Gacuba ya II. Abaturage batubwiyeko mbere yo kuvuga uhohotewe n’uko ahohotewe babanje kutubwira uko bamuzi. Bagize bati”Nyirajyambere Jeanne d’Arc yatugaragarije ubumuntu n’ubushake bwo gufasha umuryango mugari, ku wa 28 no ku wa 29 Werurwe 2025 ubwo yifatanije n’abaturage ba Gacuba ya II mu gikorwa gifite inyungu rusange ku Ishuri Ribanza rya Gacuba IIB riherereye i Gisenyi mu Karere ka Rubavu, ishuri nawe ubwe yizeho amashuri 8 abanza akiri umwana hagati ya 1975-1983. Nk’uko byavuzwe n’umuyobozi w’ikigo cya gacuba ya IIB, icyo gikorwa yagikoze ku bushake bwe, kigamije gukangurira abanyeshuri n’abaturage bahatuye akamaro k’uburezi mu kurwanya ubukene, abagezaho ubutumwa bushingiye ku cyizere, ukwemera, umurimo no gufashanya, hatanzwe amazi meza yo kunywa mu macupa ya litiro 20 afite robine n’inkoko ebyiri ebyeri ku miryango 30 yagaragaye ko ikennye kurusha indi nkuko yatoranijwe n’ubuyobozi bw’ikigo bufatanije n’akarere ka Rubavu. Muri icyo gihe kandi, abaturage batubwiye ko bamenyeshejwe ko Nyirajyambere Jeanne d’Arc mu butumwa yabagejejeho yababwiye ko yandikiye Perezida wa Repubulika amusaba ubufasha bw’iki gikorwa nubwo atarasubizwa yizeye ko ubutumwa mwamugezeho kandi azasubiza kubw’urukundo akunda abanyarwanda n’iterambere ryabo. Inyandiko zose zijyanye n’icyo gikorwa twazeretswe nubuyobozi bw’akarere ka Rubavu, harimo amafoto n’ibikoresho byifashishijwe mu gutanga ubutumwa, zometse kuri raporo y’igikorwa uwo munsi. Icyo gikorwa cyabaye mu ituze no mu mahoro, maze ku wa 29 Werurwe 2025 Nyirajyambere Jeanne d’Arc asubira i Kigali.
Nyuma y’ibi byose, Nyirajyambere Jeanne d’Arc yongeye kutubwira ko hari abantu atazi bahoraga baza hafi y’aho yari atuye bigatuma ahorana ubwoba, arara aho bwije, ariko ntiyigeze abonna ahantu yumva afite umutekano usesuye yatweretse na messages yandikirwaga zisanzwe cyangwa kuri watsapp duhitamo gukora iyi nkuru imutabariza kuko twabonaga ibyamubayeho byaramuteye ihungabana, ubona ahorana ubwoba no kuvuga akebaguza ubona adatuje. Inzego za Kigali zose twagezeho ntawigeze agira icyo abitangazaho kandi na Jeanne d’Arc wabonaga yatwimye amakuru yose ku mpamvu z’umutekano we. Hagize ugira icyo atangaza twazakibagezaho. Uyu muturanyi wa Nyirajyambere Jeanne d’Arc yaduhaye kopi y’ibaruwa we ubwe yandikiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.
Murenzi Louis

