Kalisa Adolphe mu nzira y’imisaraba ibili imutegereje kubera kwica amategeko y’umupira w’amaguru mu Rwanda:Kwegura ku neza, kweguzwa ku ngufu.
Urugiye kera ruhinyuza intwali ,umuriro w’ikibatsi wakiye kuri Kalisa Adolphe wawucanye ku ikipe ya Rayon sports agamije nkumvishe, nkwereke ko nta jambo ufite rikurengera.Abareyo nabo bati”Twagirayezu Thadeo uraramuka ugihe Huye gukina n’ikipe ya Mukura vs turakweguza.
Mugihe Kalisa Adolphe akomeje gukanda ikipe ya Rayon sports ayerekako ntaho yamurega,ntacyo yamutwara ashaka kuyikinisha umukino wasubitswe kubera ibura ry’amatara muri stade Huye.Dore amakuru avugwa hanze aha aragira ati”FiFA yahannye ikipe ya Kiyovu sports kubera ibibazo yagiranye n’abakinnyi itishyuye.FIFA ifatira ibihano ikipe ya Kiyovu sports ,bidateye kabili Kalisa Adolphe yemerera ikipe ya Kiyovu sports gushyiramo abakinnyi mukwezi kwa mbere,kandi iri mubihano.Kuba rero Kalisa Adolphe akomeje gushaka kwerekana ko ikipe ya Rayon sports ayitegeka uko abyumva ,nawe ubwe yirengagije amakosa yakozwe,kongeraho ko stade Huye yakorewe inyigo yo kuyuzuza igahwana na miliyari imwe na miliyoni maganatanu y’amafaranga y’u Rwanda.Turebe uko byifashe kugeza ubu: Umukino wahuje Rayon sports na Marines fc kuri stade Umuganda ntacyo Kalisa Adolphe arawuvugaho.

Uko hanzaha bivugwa n’uko Komisiyo y’ubujurire yakoze umwanzuro ko umukino wa 1/2 mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro utasubirwamwo.Amakuru agera ku kinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com twahawe n’umwe wo muri Komisiyo y’ubujurire muri Ferwafa,ariko akanga ko dutangaza amazina ye kubera umutekano we,yagize ati”Twatangiye gusuzuma ubujurire bw’ikipe ya Rayon sports yajuririyeko itazasubira i Huye gukina n’ikipe ya Mukura vs.Ubwo twe nkabo muri Komisiyo y’ubujurire muri Ferwafa twasanze umukino utagomba gusubirwamwo.Umunyamabanga wa Ferwafa Kalisa Adolphe akimara kubona umwanzuro kugirengo awusinyeho yahise awuca.Atangira amagambo akaze yiterabwoba.Mwe murashaka kunteza abareyo,murashaka gusenya Ferwafa.Ubwo yafashe umwe muritwe bandika ibaruwa y’umwanzuro yifuza.Ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com cyagerageje gushakisha amakuru kuri Kalisa Adolphe yanga kwitaba.Hashize imyaka myinshi Kalisa Adolphe aba muri Ferwafa mbere n’ubwo atari umunyamabanga yari Perezida wa Komisiyo ishinzwe amatora.Ese koko Kalisa Adolphe akwiye kuba umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda?ese Ikipe ya Rayon sports niyanga kujya gukina na Mukura vs izahanishwa irihe tegeko rigenga irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro?ese amabanga ya Kalisa Adolphe nagezwa muri FIFA nayo igafatira ibihano Ferwafa ar’amakipe n’uwateje igihombo ingaruka zizabazwe uwigize ntibindeba kur’iki kibazo.Amakuru ava ahizewe aremeza ko hamwe hejuru bamwe mubayobozi bananirwa inshingano bakahakangisha abayoborwa arahamyako umukino wa Mukura vs na Rayon sports abakunzi b’ikipe ya Rayon sports bategereje kumva cyangwa kubona ibaruwa y’ishiraniro isubiza Kalisa Adolphe ko itazajya Huye.Tubitege amaso.
Murenzi Louis