Ruhago nyarwanda: Shampiyona 2026/2027 yatangiye gutegurwa abakomisiyoneri bazamuye ibiciro by’abakinnyi Ferwafa irebera.
Umupira w’amaguru mu Rwanda ukomeje kuba mubiganza by’abakomisiyineri,aho kuba mu maboko y’abanyir’amakipe bityo bigatanga icyuho cy’ubukene.Kuva ,2014/2015 muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda n’ibwo hatangiyemo abakomisiyoneri mu buryo bwihishe,ariko kuva 2021/2022 abakomisiyoneri bazamuye ibiciro by’abakinnyi,bazamura urwego rwo gutesha agaciro abakinnyi n’abatoza batemeye ko babaryaho amafaranga.Amakipe cumi n’atandatu akina icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda yose agira ikibazo cyo kugura umutoza w’amezi atandatu byakwitwa ko bigenze neza agahabwa umwaka,ubwo bakivuga imyato ngo bubatse ikipe.
Amakipe arimo ibice bitandukanye.Harimo APR fc na Marines fc za Ministeri y’ingabo z’igihugu.Police fc n’iya Ministeri y’umutekano.Haza ikipe nka Rayon sports ifashwa n’uruganda rwa Skol rwenga inzoga.Ikipe ya Gasogi United n’iy’umuntu ku giti cye.Ikipe ya Gorilla fc nayo n’iy’umuntu ku giti cye.
Uturere dufite amakipe atwitirirwa cyangwa yatwitiriwe mbere, ariko ugasanga bigeze ahasabwa amafaranga Njyanama ikaruca ikarumira.Etincelles fc n’ikipe yashinzwe 1982 iri mubiganza bya Perefegitire ya Gisenyi n’umuterankunga Bralirwa.Impinduka za Politiki y’u Rwanda zaje gushyira Etincelles fc mubiganza by’Akarere ka Rubavu,igiteye agahinda ihora muri muzunga.Isigaye iharanira kujya mucyiciro cya kabili.Ikipe ya Musanze fc yahawe izina ry’Akarere.Kugeza n’ubu Njyanama y’Akarere ka Musanze ntiyerekana ingengo y’imali ikoreshwa ku ikipe.Tujye mu karere ka Gicumbi.Akarere ka Gicumbi ntikarakangurira abaturage bako ko bagomba gushyigikira Gicumbi fc.Abakurikirana umupira w’amaguru mu Rwanda baziko Gicumbi fc itajya imara imyaka itatu muri shampiyona mucyiciro cya mbere.Ikipe ya Kiyovu sports bizwiko abaturage bo mu karere ka Nyarugenge aribo ba nyirayo,ariko Umujyi wa Kigali ukayitera inkunga.Ikipe y’As Kigali yo niy’Umujyi wa Kigali,ariko umuvugizi w’Umujyi wa Kigali Emma Ntirenganya Claudine yabwiye itangazamakuru ko nta kipe bagira,ko As Kigali bayitera inkunga.Ikipe ya Bugesera fc nayo izina rirahuzwa niry’Akarere.Njyanama ntiyakubwira amafaranga bayiha.Ikipe y’As Muhanga nayo ni nk’izindi z’uturere .Iy’ikipe y’Akarere ka Muhanga n’ubu irabyina muzunga ntizi aho igana.Akarere ka Rutsiro nako ntikatanzwe mu mihigo yo gushinga ikipe . Rutsiro fc irasiganwa no kujya mucyiciro cya kabili.Ikipe ya Mukura vs ibarizwa mu karere ka Huye.Njyanama nayo ntiyerekana ingengo y’imali ikoreshwa ku ikipe.Amagaju fc n’iyo kipe nkuru mu mupira w’amaguru mu Rwanda,ariko ihora igenda igaruka.Kugeza n’ubu mu karere ka Nyamagabe gafasha ikipe Amagaju fc Njyanama ntishobora kwerekana uko ibaho.Ubu rero byemejweko
Shampiyona y’u Rwanda yabonye n’umuterankunga mushya ariwe (BK Pro League) Amasezerano yasinywe hagati ya Ferwafa na Banki ya Kigali.Abasesengura bemeza ko n’ubwo shampiyona ibonye n’umuterankunga amakipe menshi abakinnyi barangije amasezerano.Kuva 2021 kugeza 2026 n’ibwo abakinnyi benshi barangije amasezerano kubera abakomisiyoneri bahuza n’abategeka amakipe bagura abakinnyi.

Abakomisiyoneri babonye icyuho cyo kurya amafaranga mu igurwa n’igurishwa ry’abakinnyi,n’ubwo Ferwafa yabemereye gukora k’umugaragaro ,ariko hariho ikibazo gikomeye kongeraho abatazemera gukomezanya n’amakipe kubera ibibazo bahuriyemo cyane nko kutabona umwanya wo gukina.Amakipe agomba gushaka ’abakinnyi bo gusimbuza abo batagikeneye cyangwa abanze kongera amasezerano.Ikibazo gihangayikishije n’uburyo amakipe ananirwa kongerera amasezerano abakinnyi yakinishaga, ugasanga azanye abaciriritse.
Niba ukunda ikipe muri zi zo mucyiciro cya mbere reka tukwereke uko abakinnyi basoje amasezerano .Ese mu ikipe yawe umukinnyi usoje amasezerano ukumva atagenda n’uwuhe?uwo wumva yagenda n’uwuhe?
APR FC n’iyo duhereyeho.Umwaka w’imikino 2025/2026 humvikanyemo ko hanyerejwe amafaranga binyuze mu igurwa ry’abakinnyi.Dore abarangije amasezerano.Ukenewe n’uwuhe?udakenewe n’uwuhe?Djibril Ouattara , Ishimwe Pierre ‘ Ruhamyankiko Yvan, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Yunussu, Niyigena Clément ,Aliou Souané.
Ruboneka Bosco , Lamine Bah , Mugisha Gilbert, Mamadou Sy, Niyigena Clément .
Ikipe ya Rutsiro FC yo n’abaturage baho bayumva gutyo kuko yibera mu karere ka Rubavu,ariko reka tubereke abakinnyi basoje amasezerano.Aribo:
Nizeyiman Jean Claude , Hitimana Jean Claude, Kwizera Bahati Emilien, Ndabitezimana Lazard, Mutijima Gilbert, Uwambazimana Léon ‘Kawunga’ wakiniye ikipe zitandukanye,Mumbere Mbusa Jérémie, Maniriho Destin na Nduwayezu Jean Paul.Ndabitezimana Lazard .Ikipe ya
Mukura VS nayo ntiyorohewe kuko nayo hari abakinnyi basoje amasezerano.Aribo:
. Abo ni Abdoul Jalilu, Sebwato Nicholas, Jordan Nzau Dimbumba, Samson Ayilara Oladosu, Irumva Justin na Kwizera Trésor.
Musanze FC ntabwo yatetereje izindi kuko nayo aba barangije amasezerano:
Nsabimana Jean De Dieu (Shaolin), Mukengere Christian, Ntijyinama Patrick, Katembo Lubila, Kamanzi Ashraf, Tuyisenge Pacifique ,Munyurangabo Léonidas.
Ntijyinama Patrick.Ikipe ya Marine fc igivugwaho ko ari ingimbi ziy’APR fc,ariko nayo irajya ku isoko kuko bamwe barangije amasezerano.Ese harabazemera kugumayo?hari abazagenda?a abarangije amasezerano ni: Gikamba Ismaël , Mbonyumwami Taiba, Nizeyimana Mubarak, Muhire Confiance, Niyigena Emmanuel ‘Mangwende’, Hoziyana Kennedy, Virgil Ndombe, Irambona Vally, Bigirimana Alfani, Rugirayabo Hassan na Kapiteni wayo Usabimana Olivier.Hoziyana Kennedy . Ikipe ya
Etincelles FC yo abafana bayo banywa imisururu bagatuka umutoza noneho ko abakinnyi cumi n’ababili basoje amasezerano biragenda gute?abasoje amasezerano ni:
Nishimwe Moïse, Iraguha Awad, Ndonga Gédéon Bivula, Nsabimana Hussein, Kwizera Aimable, Rwigema Pascal, Niyonkuru Sadjati, Mukoghotya Robert, Ndikumana Justin, Manishimwe Yves, Singirankabo Djarudi , Mwinyi Rodrigue.
Ikipe ya
Kiyovu Sports
abakinnyi basoje amasezerano ubu abakomisiyoneri baraje bayigabeho ibitero.Kiyovu sports yigeze kuba mubihano ikipe y’APR fc iza kuyitiza abakinnyi bo mu Intare fc kandi nabo bacyuye igihe.Dore abayovu barangije amasezerano:
Nizigiyimana Karim Mackenzie, Mbonyingabo Régis, Sharif Bayo, Bukuru Christophe, Nsanzimfura Keddy, Gakuru Matata, Byiringiro David, Nizeyimana Djuma, Rukundo Abdurahman, Uwineza René, Uwiyaremye Fidali na Ndikumana Aviti.
Ikipe y’Umujyi wa Kigali ariyo As Kigali nayo abakinnyi basoje amasezerano bikaba byaratangiye kuvugwa ko umwaka utaha yazaba itagikina.N’ubwo APR fc yagobotse As Kigali ikayitiza abakinnyi ntibiyibuza guhumeka insigane.Abarangije amasezerano ni:
Dushimimana Olivier ‘Muzungu’, Elia Kategaya Tuyisenge Arsène ,
Sunday Inemesit, Adama Bagayogo, Dusingizimana Gilbert, Ntirushwa Aimé, Mitima Isaac, Kalisa Rachid, Usengimana Faustin, Nshimiyimana Tharcisse, Kayiranga Léon, Sinaly Morry Diarra ,Iyabivuze Osée.
Ikipe ya Police fc yavuzweho gukoresha amafaranga menshi igura abakinnyi,inakekwaho kuba yatwara igikombe cya shampiyona none yaragihunze.Abakinnyi bayo basoje amasezerano ni:
Byiringiro Lague, Henry Msanga, David Chimezei, Issah Yakubu, Ani Elijah , Ishimwe Christian.
Gorilla fc yo n’imwe mu makipe ataramara igihe muri shampiyona ,ariko nayo ifite abakinnyi bacyuye igihe aribo: Rutonesha Hesbon, Kanamugire Roger, Muhawenayo Gad, Ruhumuriza Patrick, Ntagisanayo Serge, Duru Mercy, Victor Murdah, Uwimana Kevin , Yipoh Ali Sally.z.Ikipe ya Rayon sports yo yavuzweho ko 2025/2026 yashoye amafaranga menshi igura abakinnyi,ariko batagize umusaruro.Ubu Rayon sports ifite abakinnyi bacyuye igihe biyisaba kugura abazabasimbura.Abasoje ni:
Abedi Bigirimana, Bassane Koulagna Aziz, Bienvenu Joachim Vigninou, Diagne Youssou, Ishimwe Ganijuru Elie, Bayisenge Emery, Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’, Nshimimana Fabrice, Ishimwe Fiston, Ishimwe Patrick, Fall Ngagne, Kwizera Olivier, Ndayishimiye Richard na Yannick Bangala Litombo.
Ikipe y’Akarere ka Gicumbi nyitwa
Gicumbi fc nayo
abakinnyi basoje ni: Ahishakiye Héritier, Moïse Babangetini Kisola, Kwitonda Ally, Ndikumana Arteta, Niyongira Danny, Nshimiyimana Marc Govin, Lola Kanda Moïse na Niwenshuti Steven.
Bugesera fc yaje muruhando rw’amakipe afite abakinnyi benshi basoje amasezerano aribo:Ibrahima Daouda Baleri, Mucyo Didier Junior, Ntakirutimana Théotime, Silué Ibrahim, Akpeseri Naibe, Mwisha Bahunga Joel, Umar Abba, Jean Paul Ciza, Daniel Barnabas, Muvunyi Danny , Elastico Ssentambule Joshua.
Gasogi United n’ubwo ariy’umuntu ku giti cye ntibyabujije abakinnyi kurangiza amasezerano aribo:
Hakizimana Adolphe, Nkubana Marc, Muhindo Collin, Ndikumana Danny, Ibiok Kokoete Udo, Hakim Hamiss, Hervé Eloundou Ngono Fernand Guy, Faizo Kazibwe , Ndagijimana Léandre.Ngono Guy Herve
Amagaju fc nayo muzunga y’abakinnyi yarayisatiriye bagana ku mpera z’amasezerano aribo:
Abdel Wakonda Matumona, Mapoli Yekini Rachidi, Bi Marc Olivier Boue, Christian Kalala, Twagirumukiza Clement, Ndayishimiye Édouard, Ettien Dolfrank Barezi, Exauce Malanda Destin , Bakaki Shafik.Abakurikiranira hafi ibyo muri Ferwafa bemeza ko ifaranga nirigera kuri konte yayo bazarica imirwi bajya gukorera amanama hiryo no hino mu ma Hotel ahenze babeshya ko biga uko umupira w’amaguru mu Rwanda wazamura urwego.
Kimenyi claude

