Twibuke Twiyubaka.Ihuriro ry’abatunganya ibikomoka k’u mpu Rwanda value Association ryifatanije na PSF kwibuka jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Twibuke Twiyubaka.Ihuriro ry’abatunganya ibikomoka k’u mpu Rwanda value Association ryifatanije na PSF kwibuka jenoside yakorewe abatutsi 1994.Uko imyaka igenda ishira leta y’u Rwanda ihora ihanganye no kwigisha abanyarwanda kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, kugirango itazongera ukundi.Aha niho hava imbaraga zo kubaka u Rwanda ruzira ingengabitekerezo ya jenoside ikarandurwa burundu.Ubwo PSF yibukaga ku nshuro 31 jenoside yakorewe abatutsi 1994 abitabiriye uyu muhango bahawe ubutumwa bwerekanako ibyakozwe byakozwe n’abanyarwanda bari bataye inshingano z’ubumuntu bakica bene wabo .Rwanda value Association ihagarariwe na Perezida wayo Kamayirese Jean D’Amour biyemeje kubaka u Rwanda ruzira ingengabitekerezo ya jenoside.Kamayirese we ubwe akangurira abanyamuryango ba Rwanda value Association kurangwa no kubaka u Rwanda rwiza rwejo hazaza bazaranga abana bato.

Kamayirese Jean D’Amour n’abanyamuryango ba Rwanda value Association mugikorwa cyo kwibuka ku nshuro 31(photo Ingenzi)

Kuba iteka buri mwaka u Rwanda n’amahanga bibuka bakanunamira inzirakarengane z’abatutsi zishwe muri jenoside yakorewe abatutsi n’ikimenyetso cyo kubaha agaciro bagasibizwa icyubahiro.Kamayirese agira ati”Dufite ubuyobozi bwiza ntacyatuma tutatera imbere bityo bikagerwaho turwanyije ingengabitekerezo ya jenoside,kuko uyifite agomba kuyireka.Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi nabo batanze ubuhamya bashimira ubuyobozi bwiza cyane inkotanyi zabarokoye zikabakura mubwicanyi bwari bwabinasiye.
Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *