Twibuke Twiyubaka Munyakazi Sadate warokotse jenoside yakorewe abatutsi yatanze ubuhamya mu muhango wo kwibuka wabereye i Gikondo muri PSF.
Twibuke Twiyubaka Munyakazi Sadate warokotse jenoside yakorewe abatutsi yatanze ubuhamya mu muhango wo kwibuka wabereye i Gikondo muri PSF.Interahamwe zishe abatutsi zisenya igihugu.Munyakazi Sadate warokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 yatanze ubuhamya avugako yiciwe abo mu muryango we bagera kuri cumi n’umwe.Munyakazi Sadate yakomeje ubuhamya bwe ko bari bahungiye mucyahoze ari Komine Tambwe,ubu bikaba ari Akarere ka Ruhango.Munyakazi Sadate ati,”interahamwe zari zihaye ububasha bwo kwica buri mututsi.Ubwo bageraga mu Ruhango buri wese yari yatatanye n’undi kuko ibitero byakomezaga kubagabwaho.Abatutsi bishwe mu ijoro ryo kuwagatanu rishyira kuwagatatu.Sadate ati”induru n’imibotogo byabicwaga byari byose.

Murenzi Louis
Abicanyi bazanaga inyama z’inka bamaze kubaga . Munyakazi Sadate wiviwe umuryango akiri umwana muto ashimira Perezida Paul Kagame n’inkotanyi babarokoye.Umwe k’uwundi mubari muri uyu muhango wo kwibuka 31 wateguwe na PSF ukabera ahabera EXPO bumvise ubuhamya bwa Munyakazi Sadate babwiye itangazamakuru ko ,buri wese warokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 yanyuze inzira y’imisaraba,nyinshi,ariko hakaba umwihariko.Munyakazi Sadate ubu yanze guheranwa n’agahinda yabaye umugabo w’igikwerere,yarashatse yarabyaye.
Murenzi Louis