Ubwizigame mu kigega RNIT iterambere fund bugeze kuri miliyari 42 Frw inyungu igera kuri 11% .

Mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kugira umuco wo kwizigamira, ikigo Rwanda National Investment Trust Ltd kivuga ko kuva cyajyaho mu mwaka wa 2016 kimaze gukusanya Miliyari Frw 42 kandi kicyakira abandi bashoramari ndetse inyungu y’abizigama muri iki kigege igeze kuri 11%.

Ubuyobozi bw’ikigega RNIT Iterambere Fund buvuga kandi ko kwizigama bidasaba kuba umuntu afite icyo yasaguye gusa, ahubwo ngo bikwiye kuba umuco w’Abanyarwanda bose kuko aribyo bizafasha kugera ku iterambere twifuza.

Ibi ni ibyagarutsweho na Jonathan Gatera, Umuyobozi Mukuru wa RNIT Ltd, kuri uyu wa 14 Werurwe 2024, ubwo habaga amahugurwa yagenewe abanyamakuru agaruka ku mikorere y’iki kigo ni y’ikigega Iterambere Fund mu rwego rwo gushishikariza Abanyarwanda bose kugira imyumvire myiza yo kwizigamira.

Umuyobozi mukuru wa RNIT ltd Gatera Jonathan avuga ko kwizigamira bifite inyungu nyinshi ku iterambere ry’ubikoze.

Ati:” Inyungu ni uko buri muntu wese yizigamira ariko ubwo bwizigame bwe bugafasha n’iterambere ry’igihugu muri rusange, ndavuga ubwizigamire bwawe n’ubwo wavuga ngo mu kigega Iterambere Fund amake ni ibihumbi 2000, wibwira ko ari make, ariko iyo muyaza tukayahuriza hamwe, icyo gihe turayashora, iyo tuyashoye akenshi tuba dushoye mu mpapuro mpeshwamwenda za Leta ari byo bituma ishobora kubona amafaranga ikoresha mu mishinga y’igihe kirekire mu buryo butayihenze kandi aturutse mu banyarwanda bayo kandi ni uwashoye yayandi yitaga macye aba ari kunguka 11% igihugu kigatera imbere ndetse n’umuturage agatera imbere biturutse mu kwizigama.”

Jonathan Gatera uyobora iki kigo yakomeje avuga ko umuco wo kuzigama ari ingirakamaro mu gutuma abantu bazabaho batekanye mu gihe kiri imbere.

Ashishikariza urubyiruko n’ababyeyi kwitabira kubika amafaranga muri RNIT kuko cyungukira umunyamigabane 11% buri mwaka.
Iyi ni inyungu idatangwa ahandi mu bindi bigo by’imari byaba Banki cyangwa ibindi.

Abanyarwanda bashishikarizwa kubitsa muri iki kigega kubera ko amafaranga abikijwe mo aba atekanye kandi azafasha mu ishoramari ryo mu gihe kiri imbere.

Gatera avuga ko kugira ngo amafaranga Umunyarwanda azaba yinjiza mu mwaka wa 2050 azabe ageze ku madolari igihugu cyifuza ari ngombwa ko kwizigamira bitangira hakiri kare kandi bikaba umuco no mu bana.

Kugeza ubu kugira ngo ubashe kwizigamira mu Kigega Iterambere Fund gicungwa na RNIT Ltd, bikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga aho umuntu yinjirira ku rubuga rwa www.shora.rnit.rw agashobora kwiyandikisha cyangwa agakanda *589# agakurikiza mabwiriza.

Umwanditsi: Nshimiyimana Hadjara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *