Umusifuzi Ngaboyisonga Patrick yongeye kwibasira ikipe ya Rayon sports imbere y’abayobozi ba Ferwafa.
Umupira w’amaguru mu Rwanda umaze igihe uvugwamwo amakosa menshi atandukanye,kugeza n’ubu yanze gucikamo.Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yafashe umwanya atanga impapuro aha abashinzwe umupira w’amaguru , nk’aho yagize ati”numva za bituga,numvamo amarozi,asoreza ku ijambo rigira riti”niba byarabananiye murebe uwo hanze y’u Rwanda.Icyo gihe byaje gutanga agahenge.Ubu rero kuva iyi Shampiyona 2024/2025 yatangira havuzwe ikibazo cy’uko abasifuzi basifura nabi.Harimo ikipe zagiye zivugwako abasifuzi baziha intsinzi zitakoreye.APR fc yaje ku isonga.Kugeza naho Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United yabitangarije itangazamakuru.Akamaramaza kabaye k’umukino wahuje ikipe ya Marnes fc yakiriye iya Rayon sports kuri stade Umuganda.Uwo mukino wagaragayemo intwaro gakondo ,kandi zibujijwe,kugeza n’ubu Ferwafa yararuciye irarumira.Umukino wahuje APR fc na Rutsiro fc kuri stade Umuganda nawo ntiwavuzweho rumwe . Igitangaza n’uko ikipe ya Rutsiro fc yahagaritse umutoza Gatera Mussa,nyuma ikamugarura.Umukino wabaye ikitegererezo cy’uko Ferwafa idakora neza.Umukino wahuje Bugesera fc yakiriyemo iya Rayon sports.Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon sports bwandikiye Ferwafa bwerekanako umusifuzi Ngaboyisonga Patrick azabiba.

Ese ko ibyo Rayon sports yavuze aribyo byabaye hakozwe iki? Abafana b’ikipe ya Rayon sports batangiye gufatwa barafungwa.Ese uwateje imvururu nuwazikoze bose ntibica umupira w’amaguru mu Rwanda? Ferwafa mumbaraga zayo ihabwa yategetseko umupira usubirwamo.Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda baribaza impamvu Ferwafa itarafatira ibihano umusifuzi Ngaboyisonga Patrick? amakosa iyo yongeye bisobanura iki? Perezida wa Ferwafa Munyantwali Alphonse yarahari,hategerejwe umwanzuro,n’ubwo abafana b’ikipe ya Rayon sports bagiye ku kibuga baziko bari bwibwe,kandi bakibwa nicyo cyerekana ko umupira w’amaguru mu Rwanda urimo ikibazo.Inzego zishinzwe kugenzura no guperereza amakosa nizo zihanzwe amaso ku kibazo cyateye imvururu.
Ese kuki abakunzi b’amakipe amwe n’amwe batangiye gucika ku bibuga? Ferwafa se izajya uwureba isimbure abafana? umwanzuro n’uko hakosorwa imisifurire .
Murenzi Louis