Ngororero -Kabaya:  Abaturage babangamiwe n’inzoga z’inkorano zitwa ibipara n’umuhama zikomeje guteza umutekano mucye

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kabaya, Akarere ka Ngororero, bavuga ko batewe impungenge na bagenzi babo banywa n’abacuruza, inzoga z’inkorano harimo izitwa Ibipara cyangwa Huguka, n’Umuhama izi nzoga zose zipfunyitse mwicupa rya palastike .

Izo nzoga uko ari amoko 2 iyahawe izina ry’ Igipara iba ikoze mu mutobe wa tangwawizi ariko ngo ikaba yongewemo ibindi bintu harimo n’umusemburo w’imigati bita , pakimaya, n’ifumbire yitwa NPK,ndetse na majyane iyo bita Umuhama yo ngo ikozwe mu masaka hakiyongeramo bimwe mu bigize Ibipara

Manirakiza Cyprien wo mu Kagari ka Kabaya umudugudu wa Kimisagara yagize ati: “Iyi nzoga bita Igipara cyangwa Huguka ni kimwe mu bihungabanya umutekano wa hano, usanga zigura amafaranga make kuko nta nzoga muri zo igura amafaranga arengeje 500 ku icupa, ni ibiyobyabwenge, umaze kuyinywa arandura ,kuko asinda bidasnzwe ,usanga abenshi ,baraye mu muganda ,barwana cyane cyane bakunda kuzivanga nizo bita ibyuma

Maniraguha Donatille yagize ati: “Iki gice cyacu rero kubera kumenyera ibigage , nibindi biyoga bituraka Vunga ,muri Nyabihu bumva ko kunywa ibintu bikaze ari bwo baba banyoye, hano Igipara gituma abagabo baturaza ku ijoro kubera ubusinzi, tekereza umuntu kunywa ibintu birimo ifumbire, pakimaya , urumva yagira ubuzima bwiza, usanga abagabo bazungera, turasaba ko izi nzoga zicika.”

Akomeza avuga ko hari n’abagabo bamara kunywa Ibipara ntibamenye iwabo.

Yagize ati: “Abagabo cyangwa abagore bamaze kunywa Ibipara cyangwa, Umuhama, bumva Bashaka kwishora mu ngeso mbi zubusambannyi, hari abagabo rero basigaye bibona mu ngo z’abandi bamwe bagakubitirwayo nkuko ejo bundi byagenze umugabo akubutirwa murugo rwa bandi ,izi nzoga ziduhungabanyiriza umutekano, kandi ibi ni kimwe mu bituma n’imiryango imwe irwaza bwaki kuko nta bwuzuzanye.”

kimwe naba baturage bibaza impamvu izi nzoga zidacika kuko ngo aho zicururizwa hazwi ,yewe nabazigemura bazizana mu modoka ku manywa yihangu bakumva ko harimo amaboko y’ubuyobozi kuko ngo bigira amafaranga menshi

Umuturage utarashatse kwivuga izina yaragize ati” Ibi biyoga bizanywa n’imodoka igaparika mu Santere ya Kabaya ,bagapakurura ,nyuma bakaranguza ku mugaragaro nonese ,urumva ibyo bintu ubuyobozi butabizi ?
imodoka ifite ibirango ,uzipakuruye nawe arazwi,twetubona , ubuyobozi bucyingira icyibaba abazicuruza


Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Nkusi Christophe mubutumwa bugufi kuri Telephone avuga ko ikibazo cy’inzoga z’inkorano atari acyizi, gusa ko aho babimenyeye bateguye igikorwa cyo gushacyisha iho ziri hose ,ndetse ko barushijeho gushyiramo imbara mu gukomeza kurwanya ibiyobyabwenge.

Bapakurura inzoga zinkorano (photo Ingenzi)

Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko inzoga nk’izi z’inkorano zishobora gutera ingaruka zishingiye ku kwangirika k’umubiri w’umuntu wazinyoye kubera uburyo ikinyabutabire cya methanol ,bakunze kwifashisha mu kwenga gifatwa nk’uburozi gishobora kuyivangamo kikangiza ubwonko dore ko ubusanzwe inzoga yemewe iba irimo ikinyabutabire cya ethanol kiri ku gipimo kiringaniye.
Umwanditsi:Taya Theoneste Ahimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *