Ubutabera:Intara y’Amajyepfo,Akarere ka Nyanza, Umurenge wa Mukingo, Akagali ka Cyerezo Ngabonziza Reverien warenganyijwe na Mulindabigwi Mathias aratabaza.
Abakera baciye umugani ugira uti”uwambuwe n’uwo azi ntata ingata”Umuryango wa NyakwigenderaUrubanza Sebunyenzi Theoneste nawo wagize uti”nawo ugira uti”kuva isambu yacu tuyinyagwa na Mulindabigwi Mathias twari twarashyingiranye tuzakomeza gutabaza yenda Imana y’i Rwanda yazagezaho itwumva ikoresheje mwene muntu akaturenganura, nk’uko na Mulindabigwi Mathias utanyanga akoresha mwene muntu .Ubu Ngabonziza Reverien mwene Nyakwigendera Sebunyenzi Theoneste niwe uburana umutungo wa se ukomeje kwigabizwa n’umunyemari Mulindabigwi Mathias.Ngabonziza Reverien aburana na Mulindabigwi Mathias urubanza ruva ku isambu iherereye mu mudugu wa Bweramana, Akagali Cyerezo, Umurenge wa Mukingo,Akarere ka Nyanza,Intara y’amajyrofo.Iy’isambu yatangiye kuburanwa 1977.
Ubwo twakoraga ikiganiro na Ngabonziza Reverien ati”Twe umuryango wa Nyakwigendera Sebunyenzi Theoneste twararenganye turenganywa na Mulindabigwi Mathias ,kandi mukuru we bavaga indimwe ariwe Mbaguza Usia yari yarashatse Mukamarara Gawudencia wavaga indimwe na Sebunyenzi Theoneste,akaba masenge.Urwangano ruvuza ubuhuha mu miryango yashakanye ,bahanye abageni.Intandaro yo kugirengo Mulindabigwi Mathias abone iy’isambu yavuye k’urugomo rwabaye hagati ya Munyangabe Augustin warwanye na Rukundo Aphrodis ,na se wa Rukundo ariwe Senguge Venant afatanije na Mulindabigwi Mathias,akaba mwene nyina wabo na Rukundo Aphrodis.Iyi mirwano yabaye tariki 17/Mutarama 1973.
Icyo gihe iri tsinda ryatanze ikirego murukiko rwa Nyamabuye birangira Munyangabe Augustin ahamwe n’ibyaha by’urugomo akatirwa burundu.Amakuru twakuye mubantu batandukanye bariho icyo gihe mucyahoze ari Komine Murama ngo abacungagereza baje gutorokesha Munyangabe Augustin ahungira mugihugu cya Uganda.Ubwo Rukundo yigabizaga isambu y’umuryango wa Sebunyenzi Theoneste yarumwe mubacuruzi bakomeye,kandi akaba yari umurwanashyaka wo mu ishyaka MDR parmehutu ukomeye.Uko bigaragara muri kopi y’urubanza isambu y’umuryango wa Sebunyenzi Theoneste ikimara kujya mu maboko ya Rukundo yahise ayigabira mwene nyina wabo Mulindabigwi Mathias.
Uko bucya bukira Ngabonziza Reverien ahura n’ihohoterwa rikabije kuko agenda afungwa cyane iyo imanza zegereje igihe kiburanwa,kongeraho kuba isambu y’umuryango wa Nyakwigendera Sebunyenzi Theoneste ibyazwa umusaruro na Mulindabigwi Mathias.Amakuru ava mu kagali ka Cyerezo n’uko Rukundo Aphorodis nyirabayazana winyagwa ry’isambu ya Nyakwigendera Sebunyenzi Theoneste yaba yaragize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi 1994.Amakuru duhabwa n’abahekuwe na Rukundo Aphorodis ngo mumbaraga za Mulindabigwi Mathias yamufashije mu nzira zose bituma afungurwa akora imirimo nsimburagifungo aza gupfa nyuma.
Mulindabigwi Mathias twagiranye ikiganiro .Ingenzi twagirengo tubabaza ku nkuru zibavugwaho ku kibazo cy’isambu ya Nyakwigendera Sebunyenzi Theoneste waba warabohoje?
Mulindabigwi Mathias ntabwo iyo sambu nayibohoje kuko nayigabanye kera turaburana kuva 1973 mbatsinda kugeza n’ubu.
Ingenzi ko Ngabonziza Reverien mwene Nyakwigendera Sebunyenzi Theoneste yadutangarijeko wayimunyaze wifashishije uwo mugirana isano witwa Rukundo Aphorodis wari mu ishyaka MDR Parmehutu?
Mulindabigwi Mathias azakwereke imanza twaburanye nagiye mutsinda yirangaza itangazamakuru.
Ubwo twakora iyi nkuru Ngabonziza Reverien yadutangarijeko Mulindabigwi Mathias yashyize abantu mu ishyamba bagatema kandi bikiri murubanza.
Ngabonziza ati”Narenganye,nararenganye nabuze kirengera nibaza ukuntu Mulindabigwi Mathias afata isambu ya Data Sebunyenzi Theoneste akaba ayimaranye imyaka mirongo itanu.Mbere ya jenoside yakorewe abatutsi nabwo n’uko byari byifashe,nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi ho noneho yigabiza amashyamba akayagema tukiburana isubirishwamwo ry’ingingo nshya.Ikibazo kikaba kimaze gufata indi ntera kuko abakozi Mulindabigwi Mathias yohereje gutema ishyamba bakoreye urugomo Ngabonziza Reverien.Uwo bireba ninde ngo akemure iki kibazo?uwo bitareba ninde ngo akemure iki kibazo cyabaye umuzi hagati ya Mulindabigwi Mathias n’umuryango wa Nyakwigendera Sebunyenzi Theoneste utabaza.
Kimenyi Claude