Bamwe mubafite amashuri yigenga n’abalimu bigisha mu mashuri ya Leta ishyamba si ryeru na Kayitesi Nadine Visi meya mu karere ka Nyanza.

Ihame ry’imiyoborere ihamye ishingira ku ngingo nyinshi,ariko zose zigahuriza ku ijambo ryo gukorera umuturage.Hariho bamwe mubayobozi batabikozwa ,utarebye urwego ahagarariye.Inkuru yacu iri mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Nyanza,aho ishyamba rikomeje kugurumana hagati ya Kayitesi Nadine Visi meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.Ninde uzabibazwa?ninde utazabibazwa?

Dutangiriye ku ishuri Sainte Trinite Tvet School de Nyanza ribarizwa mu murenge wa Kigoma,ho mu karere ka Nyanza.Iyo wumvise ishuri rya Sainte Trinite Tvet School de Nyanza wumva ko ryigisha imyuga ihuriza k’ubumenyi ngiro.Ntabwo tuje kuvuga ibyiza byo muriri shuri, ahubwo tuje kubagezaho inkuru y’ibibazo by’uruhuri biryugarije byatejwemwo na Mbateziyaremye Jerome wari Dircteur waryo wakingiwe ikibaba na Kayitesi Nadine mu mbaraga ahabwa n’itegeko,kandi mugihe mbere y’uko atangira inshingano zo kuba visi meya w’Akarere ka Nyanza ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yaragize indahiro afashe ku Idarapo ry’igihugu,ko atazakoresha ububasha ahabwa n’itegeko munyungu ze bwite.Ubwo Mbateziyaremye Jerome yahabwaga inshingano n’ubuyobozi bukuru bw’iri shuri Sainte Trinite Tvet School de Nyanza mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri 2024/2025 we aho kuba umurezi urerera u Rwanda yabaye bihemu.Hashingiweko cyangwa hirinzweko amafaranga y’ishuri yajya aburirwa irengero hemejweko ababyeyi bazajya bishyura ishuri kuri konti yaryo.Ibi nibyo byakozwe n’ishuri Sainte Trinite Tvet School de Nyanza . Mbateziyaremye Jerome wazanye indi migambi mibisha yahaye bamwe mubabyeyi nimero ye ya telephone ngendanwa bakanyuzaho amafaranga,maze nawe akayishimishamo.Ubwo umucungamutu w’ishuri asanga hariho abanyeshuri batishyuye nibwo byavumbukanye Mbateziyaremye Jerome.Iminsi y’igisambo ni mirongo ine.Byaje kuvumburwa abishyuye Mbateziyaremye Jerome berekana sms bakoresheje.Ikibazo cyageze mu karere mubiganza bya visi meya Kayitesi Nadine ubifite mu nshingano akingira ikibaba Mbateziyaremye Jerome.Sicyo kibazo gusa cya Mbateziyaremye Jerome cyageze kwa Kayitesi Nadine,kuko nicy’umwana waje gukora akazi ko guhereza abafundi (umuyede)watewe inda itateganyijwe na Mbateziyaremye Jerome .Umwana izina rye twarigize ibanga kuko afite imyaka cumi n’irindwi.Ubwo uyu mwana yateraga ku ishuri asabako Mbateziyaremye Jerome yamufasha kugirango agure imyenda y’umwana,aha rero niho hatumye umugabo ahunga.Uyu mwana watewe inda itateganyijwe na Mbateziyaremye Jerome inzego zirengera abana nizo zihanzwe amaso.

Muraho

Nitwa Ephrem Nsengumuremyi nd’umunyamakuru nyobora ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com

Hariho amakuru akuvugwaho ko wakingiye ikibaba Mbateziyaremye Jerome uyobora ikigo cy’ishuri rya Sainte Trinite de Nyanza,Ubu akaba akekwaho kwakira amafaranga y’ishiri ababyeyi bishyuriye abanyeshuri ,Aba babyeyi baratangaza ko bakugejejeho ikibazo ntugikemure,kandi biri munshingano zawe n’iki kiza gukorwa kugirengo abanyeshuri bakemurirwe ibibazo?

Ubwo ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com cyasabaga amakuru Kayitesi Nadine nk’uvugwa mu kibazo yanze kuyatanga.Hiyambajwe itegeko rinyemerera umunyamakuru guhabwa amakuru ,nirirengera ukekwaho inkuru gutangazwaho ahawe umwanya.

Ikinyamakuru ingenzi:Itegeko rinyemerera guhabwa amakuru, nk’uko nawe rikwemerera gutangazwaho inkuru igukekwaho uhawe umwanya wo kuba wagira icyo uyivugaho

Kayitesi Nadine:Muravugisha Mayor

Ikinyamakuru ingenzi:Iki k’ibazo niwowe kivugwaho ku giti cyawe ntikireba Akarere

Kayitesi Nadine:Kugeza ubu nta muntu uwo yaba ariwe wese nakingingira ikibaba ari mu makosa, umunsi mwiza

Kayitesi Nadine Visi meya w’Akarere ka Nyanza ushinzwe imibereho myiza y’abaturage(photo archives)

Ubu rero hariho abayobora ibigo by’amashuri bimwe na bimwe bavugako visi meya w’Akarere ka Nyanza ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayitesi Nadine abamereye nabi,bamwe bagira bati”adusabira ibihano ntacyaha adushinja,yamara kutwambura ubuyobozi akadusabira kuba abarimu basanzwe,kandi nabwo akaduhesha amanota mabi.Nkubu Bayasi Dircteur wa Nyarusange yaba umuhamya.Inzego nizibaze icyo Kayitesi Nadine ahora Nyiracumi Genereuse ?

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *