Umuryango w’umwana watewe inda na Mbiteziyaremye Jerome uratabaza Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
Intabaza n’ijambo rikoreshwa iyo abantu cyangwa umuntu bahuye n’akarengane,kandi ntakurikiranwe.Turi mu murenge wa Kigoma,mu karere ka Nyanza,Intara y’Amajyepfo.Hano mu murenge wa Kigoma twahageze tuhasanga inkuru iteye agahinda.Uyu mwana watewe inda twamuhinduriye izina tumwita Mutesi Alice murwego rwo kwirinda gukoresha amazina ye,kuko akiri muto,kandi akaba yaratewe inda ku gahato na Mbiteziyaremye Jerome.Dore uko amakuru agera ku kinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com.Ubwo Mbiteziyaremye Jerome yari Dircteur w’ishuri Sainte Trinite Tvet School de Nyanza rikorera mu murenge wa Kigoma,ho mu karere ka Nyanza ngo nibwo yamenyanye n’uwo twise Mutesi Alice.Ubwo bamenyanaga ngo Mbiteziyaremye Jerome yahise yizeza ibitangaza uyu mwana byo kumushakira akazi.Urukundo rw’urucurano rwavugije ubuhuha,kugeza ubwo amuteye inda.Uyu Mutesi Alice yagiye ku kigo cya Isange ajya kwipimisha.Amavideo dufitiye kopi agaragaramo uko uyu mwana atanga ubuhamya bw’uko yahemukiwe na Mbiteziyaremye Jerome.Ubwo uyu mwana twise Mutesi Alice yageraga ku ishuri Sainte Trinite Tvet School de Nyanza agiye kureba Mbiteziyaremye Jerome,ngo yahise atoroka kugeza n’ubu.Inzego zitandukanye zose twagiye tuvugisha zemerako Mbiteziyaremye Jerome yaketsweho icyaha cy’uko yaba yarateye inda umwana utaruzuza imyaka y’ubukure.

Urwego rwose rwa Leta duhereye k’urw’ubugenzacyaha mubushishozi rugira ruhanzwe amaso kugirengo uyu mwana watewe inda atateganyije ahabwa ubutabera.Urwego rw’ubushinjacyaha narwo ruhanzwe amaso kugirengo bushyikirize icyaha urukiko uwahohotewe arenganurwe,niba n’ukekwaho icyaha kitamuhamye nawe ahabwe ubutabera.Mbiteziyaremye Jerome twagerageje kumushaka ngo agire icyo atangaza yanga kugira ijambo na rimwe avuga.Uko ikibazo cy’uyu mwana kizagenda kigana mubutabera tuzabagezaho amakuru yose.
Murenzi Louis