Guverinoma y’u Rwanda ntirakemura ikibazo cyo gutwara abagenzi babura imodoka zibatwara baheze ku byapa.

Imyaka irenga 15 irashize hadutse uburyo bushya bwo gutwara abagenzi hakoreshwa imodoka nini abanyarwanda bahimbye Shirumuteto.Iyo duhereye 1976 ubwo hatangizwaga uburyo bwatwaraga abagenzi bava Kigali cyangwa bayijyamo,nk’uko imodoka zajyaga no muzindi Perefegitire.Iterembere ryatangiriye kuri Kampani yitwaga Okapi , n’iyo yadutse itwara abagenzi idahagarara mu nzira ngo yongeremo undi ,asimbuzwa uvuyemo.Kampani zaje kuba nyinshi maze abasirimu badafite imizigo baba bashyizwe igorora.Umujyi wa Kigali no ku nkengero zawo niho usanga abagenzi babuze imodoka zibatwara.Dore uko byifashe,shirumuteto iva Nyabugogo yerekeza Kabuga ,kuko ntiharenga,Kabuga Nyabugogo igakomeza Gitikinyoni,Ruyenzi , Bishenyi na Gihara.Iyi Shirumuteto iva Kabuga ,Remera , Kimironko,igakomereza i Nyanza ya Kicukiro.Iyi Shirumuteto iva Nyabugogo ikazamuka Kimisagara igakomereza Nyamirambo udasize no mu murenge wa Kigali.Undi murongo uva mu mujyi ugasoreza Nyamirambo.Uko abagenzi babura imodoka zibatwara nko ku byapa ku Mulindi wa Kanombe abo twahasanze bagize bati”ubu n’isaha ya satanu twageze hano satatu ,twabuze imodoka idutwara.Icyapa cyo kwa Lando naho twahasanze abateze imodoka zibatwara bazibuze.

Ministeri w’intebe Dr Ngirente Eduard (photo archives)

Kuva kwa Lando kugera ku kinamba cya Kacyiru bose imvugo n’imwe babuze imodoka zibatwara ngo bajye muri gahunda zabo.Icyapa cyo kuri 40 baba abajya mu mujyi wa Kigali cyangwa abavayo babuze imodoka zibatwara.Ruyenzi na Kamuhanda intero n’imwe nabo bahagaze babuze imodoka zibatwara.Urwego rwa RURA rufite mu nshingano imirimo izanira inyungu igihugu ntawaho ushobora kuvugana n’itangazamakuru.Mugihe rero benshi bataka ko babura imodoka zibatwara,abashoferi batwara Shirumuteto bo siko babivuga.Shirumuteto usanga ziparitse Nyabugogo muri Gare,wagera mu mujyi muri Gare ugasanga abashoferi basinziriye abagenzi bahenze ku byapa.Kurya nyuma Nyamirambo usanga Shirumuteto zaparitswe abagenzi nabo bumiye ku byapa.Kuki imodoka zitwara abagenzi ziparikwa ,aho kubatwara? abagenzi baganiriye n’itangazamakuru banze ko dutangaza amazina yabo,kubera umutekano wabo, tuganira bagize bati”birababaje kubona tubura imodoka zidutwara ,kandi ziparitse ahantu hatandikanye.Umwe k’uwundi usanga bashyira RURA mu majwi ko ariyo ibaheza ku nzira bikaba bimaze kubatera igihombo.Guverinoma y’u Rwanda nirebe niba RURA abakozi bayo badakora inshingano neza ibahindure cyangwa ibirukane.
Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *