Manirareba Herman umunyepolitiki utavuga rumwe na Leta aribaza uko umuganura uzakorwa bimwe mubihingwa ngandurarugo byaracitse.
U Rwanda rwa Gihanga ,u Rwanda rw’abanyarwanda nirwo ngobyi ihetse bene kanyarwanda.U Rwanda kuva rubayeho kugeza abazungu barukoronije rwaranzwe n’umuco wo gusangira.Uko gusangira mu mateka y’u Rwanda byakorwaga hakurikijwe icyiciro cy’uko bavutse.Abana bato kuva ku ncuke kugeza imyaka irindwi.Indimbi n’abangavu.Hazaga icyiciro cy’inkumi n’abasore.Abagabo bacyubaka ingo, abagore bo basangiriraga mu gikali kugirengo batabona aho ba sebukwe na ba nyirabukwe banywera cyangwa barira.Abasaza bo banyweraga mu rugo rwagati bakurikije umuhana(urugo)kuko icyo gihe niko byitwaga.Inkera zarabaga bagatarama.Umuganura washyizweho hagamijwe kureba uko buri muturage yejeje imyaka.Ibihingwa byahingwaga muri byo bihe:Urutoke .Amasaka.Inzuzi zeraga ibihaza,ariko hariho n’inzuzi zeraga ibisabo,ibicuma n’imikerenke.Hahingwaga, ibijumba, ibishyimbo,isogi,intagarasoryo ,urusenda n’ibindi bihingwa .Uko imyaka yagiye iza abakoroni bongeyemo ibindi bihingwa.Buri muturage yagiraga imyaka ajyana bagahuriza hamwe bagasangira bikaba bibaye umuganura.Umwaka w’Abanyarwanda warangiraga mukwezi Kwa Kamena ugatangira muri nzeli.Ingenzi uratangira wivuga amazina yawe nicyo ukora?Urakoze cyane nitwa Manirareba Herman nkaba nd’umunyepolitiki utavuga rumwe na Leta ku ngingo zimwe nk’izi zo kuvuga ko hari umunsi mwiza wo kwizihiza umuganura kandi nta bihingwa ngandurarugo byeza abanyarwanda bazasangira.Ingenzi uvuga gute ko nta bihingwa ngandurarugo byeza mugihe abayobozi bo bavugako bihari byinshi abaturage babifite? Urakoze cyane jyewe nka Manirareba Herman nazengurutse hose muduce twakwiya ko abaturage batunzwe no guhinga nsanga ntaho amasaka yeze.Abanyarwanda baganuraga umutsima.Ntaho wabona ibihaza,ntaho wabona uko abanyarwanda bazasangira umuganura na hamwe.Ingenzi none usanga umuganura uzasangirwa ejo utazaba wujuje ibimenyetso byose biwugize? Herman urakoze kuko umbajije ikibazo cyiza ahubwo leta yakagaruyeho guhinga ibihingwa ngandurarugo ihereye ku masaka bityo umuganura ukaganurwa kinyarwanda,aho kuganurwa kinyamahanga.

Ingenzi dusoza n’iki usaba leta y’u Rwanda kugirengo umuganura uzagarure ishusho nyarwanda uve muyo mumahanga? Herman mbanje kwishimira umwanya ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com cyangeneye ku kiganiro cyiza cyane.Icyo nsaba n’uko hagarurwaho insina,intuntu,intokatoke bityo tukongera tukanywa urwagwa rwiza.Guhinga amasaka tukongera tukanywa ikigage cyiza.Korora Inka nyarwanda zitanga amata abyara amavuta.Ubu mu Rwanda abana benshi bazabigira umugani wo kumenya umuganura.Jyewe rero nk’umunyepolitiki utavuga rumwe na Leta ndasaba abanyarwanda kujya bizihiza umuganura ,uko Abakurambere babo bawizihizaga batabikora bikazabagiraho ingaruka.
Ubwanditsi