Umukinnyi ukina yugarira izamu Akayezu Jean Bosco yishimiye kuva muri As Kigali akajya muri Gorilla fc.

Umukinnyi w’ikipe ya Gorilla fc Akayezu yavuzeko kuva yakina umukino wa gicuti n’APR fc asanga ikomeye kurenza Rayon.
Myugariro w’iburyo ukinira ikipe ya Gorilla, Akayezu Jean Bosco, nyuma y’uko ahisemo gutandukana n’ikipe ya AS Kigali akerekeza mu ikipe Hadj Mudaheranwa ni umwe mubari kwitwara neza mu mikino itegura umwaka utaha w’imikino.
Uyu musore akimara gutandukana na As Kigali, amakuru yavugaga ko Akayezu yaba yaraganiye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse akaba yarifuzaga gusinyira iyi kipe yigurishije, akaba yakina imikino ya CAF Confederation Cup, nyuma yaho yemeye guhara asaga gato miliyoni 7 y’ibirarane by’imishara. Ku wa 14 Nyakanga 2025, ni bwo Gorilla FC yatangaje ko yongereye abakinnyi bashya mu bo izakoresha mu mwaka utaha w’imikino wa 2025_2026 hagaragramo umukinnyi Akayezu.
Ikipe ya Gorilla nyuma yuko itangiye imyiteguro, imaze gukina imikino ibiri n’ikipe ya APR FC yose ikarangira ziguye miswi. Umukino wa mbere bawukiniye ku kibuga k’imyitozo cya APR FC i Shyorongi banganya ibitego bibiri kuri bibiri, naho uwabereye kuri Kigali Pele Stadium ku mugoroba w’ejo hashize bangayije igitego kimwe kuri kimwe.
Nyuma y’uyu mukino, Akayezu witwaye neza mu mikino yombi aganira n’itangazamakuru yagarutse ku buryo gukina na APR FC bikomeye cyane, maze avuga ko gukina na Rayon Sports bizamworohera. Mu mukino wa gicuti bazakina mu Cyumweru cya Rayon Sports (Rayon week) kizasozwa n’Umunsi w’igikundiro(Rayon day). Uyu mukino uzahuza Rayon sports na Gorilla uzaba ku 8 Kanama ubere ingoma.

Akayezu Jean Bosco (photo archives)

Uyu musore Akayezu yateruye agira ati “ Uriya mukino wa Rayon sports uroroshye cyane, uwa APR wari unkomereye cyane, uwa Rayon uzanyorohera aho wazakinirwa hose uroroshye. Uko APR yiteguye siko Rayon yiteguye.”
Ikipe ya Gorilla ni ikipe imaze kurema ubukeba hagati yayo n’izi kipe zihatanira igikombe hano mu Rwanda. Uretse kuba yanganyije na APR FC muri iyi mikino ya gicuti, mu muri shampiona y’umwaka ushize yayiteye mpaga mu kino ubanza, umukino wo kwishyura APR FC iwutsinda nta nkuru igitego kimwe ku busa. Kuri Rayon sports umukino uhora uyizenguruka mu mutwe ni uwa tariki 7 Nyakanga 2023, ubwo Rayon Sports yari ihanganiye igikombe cya shampiyona na APR FC ndetse na Kiyovu Sports umukino ukarangira Rayon sports itsinzwe ibitego bitatu kuti kimwe.

Kubwimana Aimable

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *