Urugiye kera ruhinyuza intwali: Rukundo Patrick wari warihishe mu ikipe ya Rayon sports inteko rusange ya Fan base yamwirukanye.

Ikipe ya Rayon sports ihora ivugwamo ibibazo bidashira,ariko ibitezwamwo nabayihishamo ku nyungu zabo bwite cyangwa kuz’ikipe y’APR fc,nk’uko byagaragaye kuri Rukundo Patrick.Inkuru yacu iri mu ikipe ya Rayon sports hashingiwe ku bibazo by’ingutu biyugarije.Tariki 24 Kanama 2025 nibwo ihuriro rya za fan club,ariryo fan base ryateranye.Ubwo inama yajyaga gutangira hari Muvunyi Paul ,ari nawe Perezida w’urwego rw’ikirenga ruyoboye umuryango wa Rayon sports.Hari Twagirayezu Thadee akaba ari nawe Perezida w’ikipe ya Rayon sports yaba iy’abahungu n’abakobwa.Ingingo zavuzweho ni nyinshi,ariko tuzazigarukaho mu nkuru itaha,ubu turi kuya Rukundo Patrick ushinzwe umutungo wa Rayon sports.Uyu Rukundo Patrick yabaye mu ikipe ya Rayon sports yiyoberanya mubihe byatambutse,ariko uko yabeshye iminsi,umunsi umwe Rukundo Patrick yiyambuye ikinyoma cyo kubeshya ko akunda ikipe ya Rayon sports,maze yambara umwambaro w’ikipe y’APR fc .Komite nyobozi ya Jean Fidel Uwayezu yahise imwirukana.Icyo gihe Rukundo Patrick yahise yandika yegura.Ubu Rukundo Patrick avumbuwe kuri Rayon Day ,ubwo yazanaga abafana b’ikipe y’APR fc kugirengo abahe akazi ko gukora akazi kuri Stade Amahoro.

Abitabiriye fan base y’ikipe ya Rayon sports (photo Ingenzi)

Inteko rusange yemejeko fan club zigomba kuba ariyo igira agaciro mu ikipe.Ikibazo cya Rukundo Patrick kikaba cyafashwe umwanzuro ko agomba kwirukanwa burundu mu ikipe ya Rayon sports.Ubu amakuru azenguruka n’uko inteko rusange yabajije urwego rwa Muvunyi Paul n’urwa Twagirayezu Thadee uko bagaruye Rukundo Patrick.Buri rwego rwemeyeko mu matora habayemo amakosa.Kuba hategerejwe inteko rusange ya Rayon sports izafata icyemezo cyo kwirukana Rukundo Patrick ,benshi mubakunzi b’ikipe ya Rayon sports basabye ubuyobozi ko bugomba gusezerera Rukundo Patrick ,mu nteko rusange hagatorwa umusimbura.Mugihe hategerejwe ko Rukundo Patrick yirukanwa we akomeje kuba ikibazo gikomeye.

Rukundo Patrick wirukanywe mu ikipe ya Rayon sports (photo archives)

Amakuru ava hagati mu ikipe ya Rayon sports n’uko hariho abakinnyi baguzwe na Rukundo Patrick bagiye gutizwa izindi kugirengo babashe gushaka abafite ubuhanga bwazabafasha gutsinda amarushanwa 2025/2026.Umwe k’uwundi mubakunzi ba Rayon sports bishimiye ko amakosa ya Rukundo Patrick yafashweho umwanzuro wo kumwirukana muri Komite nyobozi.
Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *