Rwanda:Kuki Ministri y’uburezi yakomeje kubamo ibibazo byaburiwe ibisubizo iherezo rizaba irihe?
Ibihe bisimburana k’ubuzima bwa muntu haba mubihugu byitwako byakataje mu majyambere n’iterambere ,no muri bya bihugu bitaragera aho bigera hamwe umuturage waho arya muburyo bwa rusange.Inkuru yacu iri k’u kibazo cy’amashuri kuva atangiye k’u ngoma ya cyami kugeza n’ubu kuri Repubulika.Intangiriro y’amashuri yatangiriye mu Misiyoni ,aho bamwe mubanyarwanda bigishwaga Gatigisimu kugirengo babatizwe.Uru rugamba rwatangiriye muhahoze hitwa mu Bwanamukali,kuko ariho hambere hubatswe Misiyoni ya Save.Abamisiyoneri Gaturika bakomeje urugamba rwo gushing amashuri kugeza bubatse ishuri ryizwemwo n’abana b’abatware ,ari nk’abo twakwita abategetsi b’ubu ryiswe Indatwa,Repubulika iryita Groupe scolaire de Butare,kuko Astrida yarikuweho u Rwanda rubonye ubwigenge.Amashuri yarasakaye kugeza naho Kabgayi yashinzweho Seminali nkuru yigisha ubupadiri.1931 yaje kwimurirwa ahahoze hitwa Nyaruguru,ubu ni Gishamvu ya Huye.Ingoma y’Umwami Mutara III Rudahigwa yakanguriye abanyarwanda kugana ishuri,bamwe mubabyeyi barabyumvise,abandi bavunira ibiti mu matwi.
Haje kubaho kwiga kuzamura intera ,ariko wasangaga abahungu aribo biga gusa.Kwiga byazamuye intera kuko uko bwiraga bugacya amashuri yisumbuye,ariyo bitaga amakuru yarubakagwa ,kongeraho ay’imyuga nko kubaza,no kubaka.
Kuva u Rwanda rubonye ubwigenge kugeza n’ubu hemejweko umwana ufite imyaka irindwi avutse agomba gutangira umwaka wa mbere w’amashuri abanza akageza mu mwaka wa gatandatu wayo. Ikizamini cyakorwaga uwagitsindaga yajyaga muyisumbuye.Amashuri abanza yaje kuva ku myaka itandatu igezwa ku myaka umunani,irongera isubizwa ku myaka itandatu.Imyaka yo hambere nta mashuri y’incuke wasangaga henshi mu Rwanda,naho wayasangaga habaga ari mu mujyi nka Butare i Ngoma,ukongera ugasanga yiganje muri Kigali naho nko mu Kiyovu cy’abakire yitwa ibiburamwaka.Abana bigaga muburyo bubaranga bambaye ikabutura n’ishati bya kaki n’aho abakobwa bambaye ikanzu ifite ibara rya juru.Uko iminsi .Uko iminsi yicuma amashuri kuva kuri ariya y’incuke,abanza,ayisumbuye kugeza nizo za Kaminuza urasanga harimo ibibazo bitandukanye bishingiye k’ubusumbane.Imyigire n’imyigishirize itandukanye cyane.Umwana w’uwifite we yiga mu ishuri rihenze ,naho uwawa muturage yiga za Gakenke ,Bugesera, Nyaruguru,Nyamasheke n’ahandi muturere hataboneka ibikoresho fatizo.Kuba haravuzweko hagiye kuza abarimu bazava mu mahanga kwigisha abanyarwanda nicyerekanako imyigishirize ikorwa nabi.Uko hanzaha bivugwa.K’u ngoma ya cyami bwari uburyo bwo guhanga amashuri,bwari uburyo bwo gutinyura abanyarwanda kwiga.Repubulika bwari uburyo bwo kwereka umunyarwanda ko kwiga aribwo buzima.
Kuva Repubulika y’u Rwanda ishinzwe hariho abaministri bayoboye Ministeri y’amashuri bagizemo amateka twavuga nka Makuza Anastase,Mutemberezi Pierre Claver,Col Nsekalije Aloys
Mbagura Daniel,Agatha Uwiringiyimana, Rwigema Pierre Celestin,Dr Col Karemera Joseph,Dr Muligande Charles,Mudidi Emmanuel,Malimba Musafili.Dr Vincent Biruta,Prof Silas Rwakabamba,Dr Mujawamaliya Jean d’Arc,Prof Romy
Murenzi.Uko bagiye basimburana hariho uwavuzwe ibigwi hariho n’uwafashwe nkuwazambije uburezi,amashuri menshi akugarizwa n’ibibazo bikaburirwa umuti.Ikibazo cyugarije ababyeyi n’uko umwana atsindira kujya kwiga ku ishuri runaka ,ugasanga barimwimye bamushyize murindi bishakiye.Ikindi kivugwa naho umwana wiga mu ishuri ribanza rya Kirehe akorana ikizamini n’uwiga muryigenga we yarabasbije kwiga neza ururimi ,kongeraho n’andi masomo.Uko ababyeyi bifuza n’uko umwana wiga mu ishuri rya Leta atajya akorana ikizamini n’uwiga muryigenga kuko baba badafite ubumenyi n’ubushobozi bungana.Iki gicu gikomeza kubudika mu burezi hibazwa uko kizatamuruka n’uzagitamurura?uwo bireba umwana we yiga irwotamasimbi,uwakabikemuye uwe yiga atambaye umwambaro uranga umunyeshuri.Harakorwa iki ngo imyigishirize ibe yahabwa umurongo?Kugira ibigo byinshi by’amashuri,ariko umunyeshuri agataha uko yaje ntacyo bimaze,nihafatwe ingamba zivugurure imyigishirize.
Ubwanditsi