Politiki.N’irihe shusho 1ukwakira 1990 yasigiye abanyarwanda bo muri MRND yar’ifite ubutegetsi na FPR yabushakaga?
U Rwanda rwavuyehe rwagiyehe?inzira yabyaye itariki 1 ukwakira 1990 yaje ite mu Rwanda?amateka y’u Rwanda ashingiye ku miyoborere abahanga bemeza ko yarangiriye ku ngoma y’Umwami Rutarindwa.Inzira y’ubukoloni n’ibwo yinjiranye n’ingoma y’Umwami Musinga.Imiyoborere ntiyarigishobotse kuko Umuzungu yaratangiye gutanga amabuku arimo,Hutu,Tutsi na Twa bisimbura ubwoko bw’abanyarwanda urwangano,urwikekwe bihabwa intebe biricara n’ubu birakibasiye bene kanyarwanda.Ingoma y’Umwami Musinga yarangiriye ishyanga ,nk’uko byakozwe n’abakoloni.Ingoma y’Umwami Rudahigwa niyo yazamukiyemo icyiswe Demokarasi n’uy’umunsi aricyo ntandaro y’izi ntambara zikibasira u Rwanda.Ubwo hemezwaga ko habaho igihugu Rwandarundi kikagira umurwa mukuru muri Astrida yaje kuba Butare,ubu hakaba hitwa Huye ,benshi bemezako igihe babitandukanya bikitwako u Rwanda baruhaye ubwigenge n’ishyaka MDR parmehutu,naho u Burundi bakabuha ishyaka UPRONA ,ko abaturage ba buri gihugu bacitsemo ibice.Uko u Rwanda rwari ruri siko rwahoze.Siko n’ubu rukiri.Inkuru yacu iri ku itariki 1 ukwakira 1990.FPR ishyaka ryashakaga ubutegetsi ritegekwa na Gen Rwigema Fred .MRND ishyaka ryari rifite ubutegetsi bw’igitugu ritegekwa na Gen Habyarimana Juvenal.Ubwo Radio Rwanda yatangazaga ko inyenzi nyangarwanda zinjiye Kagitumba benshi mu banyarwanda bari mu Rwanda babyakiriye gute?ese ko buri umwe mubari mu Rwanda batari bazi iby’intambara kuki benshi biswe ibyitso byatewe n’iki?dore uko bivugwa hanza ha.Urugamba rugitangira kugeza tariki 4 ukwakira 1999.MRND yavuzeko inyenzi zinjiye mu murwa mukuru Kigali . Ubutegetsi bwa Kigali bwarashe mu kirere hafatwa ibyitso birafungwa.Imiryango mpuzamahanga yashyizeho MRND igitutu ko yafunze abaturage bunyuranije n’itegeko bamwe intambara yahinduye isura haza kubaho imishyikirano,icyitwaga inyenzi nyangarwanda cyemerwako ari Inkotanyi.Inkomoko y’itariki 1 ukwakira 1990 yabayeho kuko hariho impunzi zari ishyanga.Impunzi zafashe imbunda zirasa Leta.Kuki n’ubu u Rwanda rukigira impunzi?kuki iyi tariki ntasomo iha ubutegetsi kugirengo ice ubuhunzi?abasesengura uko urugamba rwatangiye rukageraho rugafata ubutegetsi umwe k’uwundi asanga Leta yakabaye ikuraho inzira y’ubuhunzi,kuko niyo ikurura abanzi.

Itariki zagiye zigira amateka menshi mu butegetsi bw’u Rwanda zashingiye kuri buri Repubulika.MDR parmehutu yemeraga 1 Nyakanga kuko aribwo u Rwanda rwigenze.
5 Nyakanga niyo MRND yizihizaga kuko aribwo yafashe ubutegetsi ,ariko 1 Nyakanga nayo yabaga yayitanzeho konji.
4 Nyakanga FPR iyishingiraho kuko aribwo yafashe ubutegetsi,ariko 1 Nyakanga nayo iyitangaho konji.Hanzaha benshi mu nkotanyi z’urugamba zaganiriye n’ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com bagize bati”Twe twumva itariki 1 ukwakira yajya yibukwa kuko niyo yabaye inzira yatugejeje k’ubutegetsi.Umwe ati”Jyewe navukiye mu mahanga ,nza guhura n’abantu banganirizaho ko FPR ishaka abanyarwanda kugirengo batahe.Nagiye ntazi aho ngiye nsanga abandi n’uko ninjiye igisirikare twambuka Kagitumba kugeza tariki 4 Nyakanga 1994 tubohoje u Rwanda.Ingenzi kuki wumva itariki 1 ukwakira yaba ngarukamwaka?Lt Kalisa.Iyi tariki numva ifite ibigwi bikomeye cyane ,kuko yaduhaye umurongo ngenderwaho yo kubohoza u Rwanda.
Undi winjiye igisirikare cy’APR 1994 witwa Habimana Innocent.Ikinyamakuru ingenzi uratubwira amazina yawe wavutse ryari,uvukirahe ukora iki?
Nitwa Habimana Innocent navukiye mucyahoze ari Perefegitire ya Kibungo,Komine Rutonde ,ubu n’intara y’iburasirazuba, Akarere ka Rwamagana.Nkora akazi k’ubushoferi.
Ingenzi itariki 1 ukwakira waba uyizi niba uyizi wagira icyo ubitangazaho?
Habimana Innocent itariki 1 ukwakira ifite amateka y’u Rwanda kuko nibwo FPR inkotanyi yatangije urugamba rwo kubohora igihugu.

Ingenzi wowese waba waragizemo uruhare rwo kubohoza u Rwanda?
Habimana Innocent ninjiye igisirikare cya FPR muri Gicurasi 1994 urumvako nd’umwe mubabohoje u Rwanda,kuko nahise mba umwe mubo Col Bagire Williams yahaye ayo mahirwe naje gusezererwa mu ngabo z’u Rwanda 2001 ,nkaba nsanga itariki 1 ukwakira yakabaye iba ishusho ikomeye ikaganirwaho n’abana bato bakamenya amateka yayo.Nawe niba haricyo wavuga ku bigwi by’itariki 1 ukwakira 1990 tanga ibitekerezo ubisangize abandi.
Ubwanditsi