Ruhago nyarwanda: Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yuzuyemo ibirego biregwa abasifuzi .
Umupira w’amaguru mu isi hose ugira abakunzi benshi byagera mu Rwanda bikarushaho.Uko iterambere n’ikoranabuhanga bisakara mu isi mungeri zitandukanye no mu mukino w’umupira w’amaguru ntiwasugaye.Uko umupira w’amaguru mu Rwanda wagiye ukinwa kuva washingwa kugeza Ingoma ya cyami iwakiriye n’Umwami Mutara III Rudahigwa nawe agashinga ikipe Amaregura wasangaga nta bihembo by’umushahara byabagamo,ahubwo habagamo impano k’umukinnyi urusha abandi.Muri Repubulika kuva 1967 kugeza 1975 haje kubamo impinduka kuko buri kipe yaritangiye kujya igenera umukinnyi akazi ahemerwa ukwezi,n’ikipe ikagena umushahara.Abasifuzi nabo barahembwaga,hari naho abasifuzi bajya basifura nabi bagakubitwa.Kuva 1982 amakipe yatangiye kugura abakinnyi bahenze nk’aho Kiyovu sports yaguze Muvala Valens na Tindo Bulongo.Abakinnyi bari batangiye kurebwa n’amategeko mukibuga abaha imyitwarire myiza yo kubaha abasifuzi.Kuva 1985 kugeza werurwe 1993 umusifuzi wakoraga amakosa yarahagarikwaga.Imisifurire yagiye igenerwa amahugurwa yongerera ubumenyi abasifuzi.Mu Rwanda hariho abasifuzi bagiye banengwa ,bakavugwaho kubogama,kugeza naho bamwe baketsweho kurya ruswa.Isesengura ryerekanyeko kuva 2017 kugeza hasozwa shampiyona y’u Rwanda 2024/2025 hakozwe amakosa menshi yagiye ahagarika abasifuzi batandukanye,ariko abandi ntibahanwe.

Ingero zatanzwe n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda mu makipe amwe n’amwe bashinje abasifuzi guha ikipe y’APR fc intsinzi itakoreye.Ingoma ya Ferwafa iyobowe na Shema Fabrice yatangiye guhagurukira imisifurire ,kuko ikimenyetso cy’uko yahagurukiwe n’uko kuva 1995 kugeza 2024/2025 ikipe y’APR fc yari itaratanga ikirego muri Ferwafa irega ko yasifuriwe nabi,none nayo yatangiye kurega ko isifurirwa nabi.Umukino wahuje APR fc na Sc Kiyovu sports niwo watanzwemwo ikirego.Umukino Rutsiro fc nawo yakiriyemo APR fc watangiye kugaragaza ko nawo uzabamo ikirego.Mugihe APR fc yazajya irega abasifuzi bayisifuriye Ferwafa igafataho umwanzuro ko nta kosa ryakozwe byazahindura imikinire bityo umupira w’amaguru mu Rwanda ugatera imbere.Niba buri mukino uzabamo ibirego biregwa abasifuzi hadafashwe ingamba zibarengera hazabura ubwisanzure mu mikorere kuko bakorera ku gihunga bakabyangiza kurenza ho.Habeho isesengura risuzuma buri mukino kuko ikinirwa mu ntara hariho idafatwaho amashusho.
Murenzi Louis


Abanyarwanda barasaba Afande Gen Kabarebe kubakiza De Gaule.