Ministeri y’ubuzima n’iyo ihanzwe amaso ku nzoga zitujuje ubuziranenge zikomeje kwangiza abanyarwanda.
Urujya n’uruza rw’ibibazo byugarije abanyarwanda harimo n’abo ibyo bitera.Uko bucya bukira n’iko icyuho gikomeza kugariza ibinyobwa gakondo byari byujuje ubuziranenge hakaduka ibikorwa muburyo bwiswe shuguri.Uko hagenda hasakazwa inzoga zo mu macupa ,ni nako hagenda hagaragara ibimenyetso by’uko izo nzoga zitujuje ubuziranenge.Bijya gutangira benshi bagiraga ibitoke bimwe byo mubwiko bw’intuntu,intokatoke,n’izindi zengwagamwo urwagwa rwabetezwaga amasaka uwanyweye urwo rwagwa ntakibazo yagiraga,doreko abarunyweye kuva mubwana bwabo bemeza ko rwabarinze indwara zo munda.Ikigo gishinzwe ubuziranenge na Ministeri y’ubucuruzi n’inganda biza ku isonga mugukemangwa bivugwaho,ko bamwe mubakozi babo babaye ba ntibindeba.Isesengura bamwe bagira bati”kuki abanyarwanda batikunda?kuki bapfa kunywa ibyo babonye?uwenze inzoga itujuje ubuziranenge n’uwayiranguye ngo ayicuruze babuze abazigura bazireka.Kugeza ubu ikosa rihurirwaho na Ministeri y’ubuzima yo ihura n’abarwayi banyweye inzoga itujuje ubuziranenge.Ministeri y’ubucuruzi n’inganda nayo kuba itagenzura inganda zenga inzonga niba icyangombwa basabye aricyo bakoresha batanga ibinyobwa butavangiye.Ikigo cy’ubuziranenge RSB nacyo inshingano n’ukugenzura niba abasabye kwenga ibinyobwa ntabindi batubuza bikangiza ubuzima bw’abanyarwanda.Imbaraga z’igihugu ziragenda zishirira murubyiruko rukomeje kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge.Abadepite bazenguruka u Rwanda ariko ntaho baragaragaza ikibazo cy’abo baturage babyimbye amatama bazira inzoga itujuje ubuziranenge.Uko hanza ha bivugwa.

Umuturage wifite ,ufite ifaranga asaba icyangombwa cyo kwenga izo nzoga zahawe amazina mabi atandukanye yarangiza akikoranira nabo munzego zibanze .Ahandi naho hariho abazenga byamenyekana ko ,umunsi wo kumufata irondo ,Dasso,abayobora Isibo n’Umudugudu bakamuburira inzego zahagera zigasanga nta n’icupa wahabona.Gukingira ikibaba abenga ibinyobwa bidasindisha nabyo byangiza ubuzima bw’abanyarwanda byabaye nk’itegeko.Gukingira ikibaba amakosa abenga ibyo babeshya ko ari urwagwa byo byabaye umuhigo.Inzego nizigenzure zihereye ahengerwa ibi biyobyabwenge,bagere aho bicururizwa baramire bamwe bitaratobora imyijima.Biteye agahinda kubona hacibwa ikigage n’urwagwa gakondo hakemerwa ibitujuje ubuziranenge bikomeje kugarika ingogo.Benshi bicwa n’ibi bikwangali usanga imiryango yabo ibeshyera abo batumvikana bavuga ko babaroze ubutaraza.Uwabinyweye agacurama umusatsi nawe aho kwivuza kwa muganga yirukira mubapfumu bamuhata ibyatsi nawe akemera ko yarozwe.Guca aya makimbirane n’uko Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yahagurukira guca izi nzoga zitujuje ubuziranenge.
Murenzi Louis

