Ruhago nyarwanda Shampiyona y’icyiciro cya mbere itangiye kugora ikipe ya Gasogi United itsindwa n’iya Police fc ikomeza kuyobora izindi.
Ushinga ikipe y’umupira w’amaguru ,uyiyobora,uyiyoza ,uyikinira bose bahora baharanira gutsinda iyo bakinnye.Ubu rero turi muri shampiyona y’u Rwanda icyiciro cya mbere amwe mu makipe yatangiye kwerekana intumbiro yo gutwara shampiyona,mugihe izindi nazo zisiganwa no kujya mucyiciro cya kabili.Umukino wahuje ikipe ya Police fc yatsinze mo iya Gasogi United.Umukino watangiye bur’ikipe ishaka intsinzi.Umukino watangiye bur’ikipe ishaka kwima indi umupira.Kuva k’umunota wa mbere w’umukino w’igice cya mbere kugeza k’uwanyuma wacyo wasangaga imbaraga zingana.Icyaranze igice cya mbere wasangaga nta mukinnyi urusha undi kugeza n’aho wabonaga ntahava igitego na kimwe kuri buri ruhande.Igice cya kabili nacyo cyatangiranye ubwoba bwinshi bitewe n’uko buri mutoza yashakaha kuyobora umukino.Ikipe ya Gasogi United yayoboye umukino ibura amahirwe.Gasogi United yatsinzwe igitego kimwe cyatumye iya Police fc ibona intsinzi.Ikipe ya Police fc kugeza ubu n’iyo iyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo.

Abafana barebye umukino wahuje Police fc yatsinzemo Gasogi United basanze wari uciriritse .Kuba ikipe iyoboye urutonde rwa shampiyona ,ariko ikaba itarakora ikinyuranyo n’izo ibaystsinze.Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda barasanga imisifurire isigaye itandukanya n’iyo mu myaka yashize.Abayobora amakipe barifuza ko abanyamahanga batagira umubare, kuko gutunga ikipe birahenda.Umupira w’amaguru mu karere n’u Rwanda ruherereyemo niho utaratera imbere.
Murenzi Louis

