Politiki: Kuki FPR inkotanyi ikigendera kuri Repubulika y’u Rwanda n’ubwigenge itemeraga igihe cy’urugamba?

Benshi mubanyarwanda bibeshyeko FPR nifata ubutegetsi izagarura ingoma ya cyami igakuraho Repubulika y’u Rwanda barabiheba.Benshi mubanyarwanda bafashe FPR nk’ishyaka UNAR rihinduye izina,ariko imigabo.n’imigambi ariyayindi baraheba.Kuki benshi mubanyarwanda bumvaga ko FPR izagarura ingoma ya cyami bakirengagiza ko inzira zahindutse?Benshi mubanyarwanda barebye MRND isimbuye MDR parmehutu bagirengo FPR irasimbura UNAR.
Icyerekezo cyo muri politiki y’u Rwanda kuva rubaye Repubulika kugeza n’ubu bananiwe gukuraho igitera ubuhunzi.
Tuje kureba uko byagenze.
Inzira z’ingeri zitandukanye zibamo ihurizo riburirwa umuti,kuko ntawubazi icyateje ikibazo.Inkuru yacu iri kubihe byaranze urugamba rwahanganishije FPR inkotanyi na MRND.Ikubitiro ry’urugamba ryatangiranye n’impuruza yahuririzaga abasore n’inkumi ,ngo batabare hakurweho Repubulika y’u Rwanda n’ubwigenge bw’ikinusu.Urugamba rwarangiye 4/Nyakanga 1994.Iminsi 15 ishize n’ibwo hagiyeho Leta y’inzibacyuho ihabwa inshingano zo kunga abanyarwanda,kuko tariki 19/Nyakanga 1994 nibwo idarapo ryazamuwe.Abanyarwanda bati”tuvuye ibuzimu tugiye ib’umuntu”kuva jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe byagenze gute muri politiki y’u Rwanda ruyobowe na FPR?Hagati muri Guverinoma haje kubamo ikibazo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Bizimungu Pasteur aregura.

FPR igihe cy’urugamba bari ku Mulindi (photo archives)

Inteko ishingamategeko nayo Perezida wayo Depte Sebarenzi Joseph Kabuye abareguye.2000 inzibacyuho yarigikomeje,ariko haje kuba amatora FPR itanga abakandida 2 umwe yari Dr Muligande charles waje gutsindwa na Gen Paul Kagame wahise aba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kugeza n’ubu.Abanyarwanda babonye hahinduwe ikirangantego, indilimbo yubahiriza igihugu n’idarapo,ariko itariki 1/Nyakanga ikomeza kwemezwa nk’iy’ubwigenge bw’u Rwanda.Ubwo Afurika yose yatangiragamo impinduramatwara yo kuva mubwami ibihugu bikaba Repubulika ninabwo n’u Rwanda rwinjiye muriyo ntambara.Idini Gaturika mu Rwanda niryo ryafashe nimero ya mbere yo gushinga amashyaka.

 

Abanyamakuru ba Radio Muhabura igihe cy’urugamba (photo archives)

Kuva mu Rwanda amashyaka ashinzwe mu Rwanda ayarahanganye ni MDR parmehutu yashingiwe muri misiyoni ya Kabgayi na UNAR yo muri misiyoni ya Nyanza.Ibyifuzo bya Kiliziya Gaturika kwaruko ishyaka MDR parmehutu ritsinda amatora.UNAR ikimara gutsindwa yarahunze.Ubwo FPR yumvikanaga ko itangije intambara yafashwe nk’izanye ubwami.Umusaza umwe waganiriye n’ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com ,ariko akanga ko twatangaza amazina ye ,kubera umutekano we tuganira yagize ati”Navukiye ahitwa Bwanamukali k’umusozi wa Save.

Inkotanyi z’urugamba muri bya bihe (photo archives)

Ishyaka UNAR ntabwo ryatsinzwe kuko ribuze abarwanashyaka,ahubwo twazize ko baturashe turahunga.Twageze mubungiro turongera tugaba ibitero turatsindwa kugeza1972.

Cmmdt Mugambage Frank yereka Munuar na Ex FAR (photo archives)

Ubwo FPR yavukaga benshi twumvaga tuzakuraho imigenzo ishamikiye ku ishyaka MDR parmehutu,ariko byaje kurangira bikomeje kugeza n’ubu.
Ingenzi nonese FPR na UNAR ubihuza gute?
Umusaza.Iyo urebye usanga abari bagize UNAR aribo babyaye FPR,nkuko MRND yabyaye FDLR.
Ingenzi kuki mwumvaga nimugera k’ubutegetsi muzagarura ubwami mugakuraho Repubulika?
Umusaza impamvu n’uko Repubulika yatwiciye,ikatumenesha nabo twasize mu Rwanda ikabakorera jenoside.
Ingenzi ese wumva intego za FPR zaragezweho?
Umusaza zagezweho nko guhuriza abanyarwanda ku meza ya politiki hatagendewe k’ubwoko,ariko aharimo ikosa n’uko ibihingwa ngandurarugo byaracitse bikaba byarahaye icyuho abenga ibikwangari bikaba byangije abanyarwanda.

Abagore muri APR k’urugamba (photo archives)

Ingenzi n’iki wabwira inyenzi n’inkotanyi gusoreza ku nzirabwoba?
Umusaza bose n’abana b’u Rwanda niba hari inyenzi n’inzirabwoba bagitera akuka ndabasuhuje.Inkotanyi zo ziracyari muruhando rw’umutekano.Amadini n’amatorero ayobokwa kurenza uko inzego zitandukanye z’ubutegetsi ziyobokwa.Kuva hatangizwa imigenzo ishamikiye gusenga muburyo butandukanye mubanyarwanda hemezwa ko aribwo urwikekwe rwabyaye urwangano induru zivuza ubuhuha.Repubulika n’ubwigenge tuzabigarikaho ubutaha.
Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *