Ubutabera: Abashinzwe ubutaka mu mujyi wa Kigali barenganyije Kanzayire Emilienne bakingira ikibaba Rumongi Longin
Umujyi wa Kigali, ishami rishinzwe ubutaka, rirashyirwa mu majwi ko rikingira ikibaba Rumongi Longin wanyereje imitungo asangiye n’umugore we Kanzayire Emilienne, ubwo buriganya akaba yarabuhamijwe n’inkiko. Urujya n’uruza rw’ibibazo byugarije abaturage bagana ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bishingira kudahabwa service baba bagiye gushaka. Inkuru yacu iri mu Mujyi wa Kigali ku kibazo cy’uko abashinzwe ubutaka bakoze ikosa ryo kwanga gushyira mubikorwa ibyemezo by’inkiko bakingira ikibaba uwitwa Rumongi Longin banga ko ibyemezo by’urukiko bishyirwa mu bikorwa. Urubanza RC 1312/14/TB/KCY – RC 1313/14/TB/KCY rwaciwe ku wa 14/11/2014 n’Urukiko rwibanze rwa Kacyiru (ubu Urwibanze rwa Gasabo), RUMONGI Longin yakoreyemo amanyanga ya mbere, rwateshejwe agaciro n’Urukiko Rwibanze rwa Gasabo maze uru Rukiko rwemeza ko imitungo ivugwa muri uru rubanza rwateshejwe agaciro isubira kwandikwa ku bahoze ari beneyo, aribo RUMONGI Longin na KANZAYIRE Emilienne kuko, mu gukora uburiganya, Rumongi Longin yari yarandikishije iyo mitungo ku bana babo, hashingiwe ku rubanza ruvugwa hejuru, maze nanone RUMONGI Longin arongera ayibakuraho ayandika kuri sosiyete yafunguje akoresheje urubanza RC 916/15/TB/KCY. Mu rubanza rero RC 01809/2024/TB/GSBO (rwatesheje agaciro urubanza RC 1312/14/TB/KCY – RC 1313/14/TB/KCY), Urukiko rwategetse ko iyo mitungo iva ku mazina y’abana babo igasubira ku mazina y’ababyeyi. Aho abana babo bamenyeye ayo manyanga, basabye urukiko rwibanze rwa Gasabo, mu rubanza RC 00025/2025/TB/GSBO, gutesha agaciro urubanza RC 916/15/TB/KCY, bityo ibintu bigasubira uko byahoze. Imitungo irebwa n’iki kibazo iri mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Rwamagana, Akarere ka Nyanza no mu Karere ka Bugesera. Impamvu twibanze ku mitungo ya Rumongi Longin n’umugore we Kanzayire Emilienne, iri mu Mujyi wa Kigali, n’uko abashinzwe ubutaka bawo banze ko umuhesha w’inkiko w’umwuga ashyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko, bitwaje ko ngo nta kagali n’umududugu bigaragara mu cyemezo cy’urukiko birengagije ko mu gihe RUMONGI Longin yandikishaga iyo mitungo ku bana no kuri sosiyete ye n’ubundi utwo tugali n’imidugudu nta byari biri mu manza bamurangirije. Hanyuma byagera mu gihe cyo gusubiza uko ibintu byahoze, inzego zabikoze mbere zigatangira zigasaba KANZAYIRE Emilienne ibiyo zitigeze zisaba RUMONGI Longin. Nanone kandi, izo manza ntizishobora gukosorwa kuko nta kosa ryazikozwemo, icyategetswe akaba ari ugusubiza ibintu uko byahoze. Nanone kandi, hari ibindi bimenyetso simisiga izo nzego zashyikirijwe bigaragaza utugali imitungo iherereyemo, aribyo inyandiko bahawe n’Ikigo cy’Ubutaka, bityo UPI z’iyo mitungo zikaba zuzuye. Bashobora kandi no kugenzura imvo n’imvano y’izo UPI (historique), nyamara ahubwo ugasanga batsimbaraye mu nyungu za Rumongi Longin gusa. Ubundi iyo imanza zifite kashe mpuruza, urwego rwose rwa Leta kimwe n’abikorera bakanguriwe korohereza ishyirwa mubikorwa by’ibyemezo by’inkiko.Twagerageje gushaka amakuru kuri Meya w’Umujyi wa Kigali ku kibazo cy’abakozi ayobora babangamira ishyirwa mubikorwa by’ibyemezo by’inkiko ntiyagira icyo abivugaho, inyandiko yahawe ntiyigeze agira n’imwe asubiza. Undi wabangamiye ishyirwa mu bikorwa by’ibyemezo by’inkiko n’ushinzwe ubutaka mu Karere ka Gasabo, witwa Kampundu Jeannette. Ubwo abunganira Kanzayire Emilienne mu mategeko bajyaga ku Karere ka Gasabo incuro nyinshi, bamubaza impamvu abuza umukozi ukora kuri Reception kwakira Dossier ngo byibuze isuzumwe ariko nibura yarakiriwe nabyo arabyanga, kugeza igihe Dossier yakiriwe bitegetswe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo (Deya). Uyu Kampundu bamusabye kubagarariza mu nyandiko impamvu badashyira mubikorwa icyemezo cy’urukiko akomeza kwinangira, we akavuga ko ngo kugira ngo Dossier ikorwe hagomba gukoreshwa fishes cadastrales, bamusaba kuyibatuma mu nyandiko, kuko ntakizere bari bakimufitiye, akabyanga. Mubyukuri, KANZAYIRE Emilienne akeneye ubutabera , nk’uko RUMONGI Rongin nawe yabuhawe ubwo yarari guhisha imitungo yahahanye nawe n’uwahoze ari umugore we. Ikigenderewe akaba ar’uko imitungo isubira mu mazina yabo bombi, RUMONGI Longin na KANZAYIRE Emilienne, bayihoranye nk’uko urukiko rwabitegetse, bakazayigabanywa ku buryo bungana nk’uko biteganyijwe mu itegeko.

Muraho nitwa Ephrem Nsengumuremyi nd’umunyamakuru
Nyobora ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com hariho amakuru avugwa mu Mujyi wa Kigali ko abashinzwe ubutaka banze gusubiza umutungo aho wahoze kuri Rumongi Longin n’umugore we Kanzayire Emeilienne . Urukiko rwategetse ko uyu mutungo usubizwa ku mazina yombi ngo babashe kuwugabana hemezwa icyemezo cy’urukiko.
Ikinyamakuru Ingenzi news paper na ingenzinyayo com cyatangiye gushakisha impamvu abakozi bashinzwe ubutaka mu turere twa Gasabo na Nyarugenge banze ko ibyemezo by’urukiko bishyirwa mu bikorwa .Meya w’Umujyi wa Kigali ubutumwa twamuhaye yarabusomye ntiyasubiza.
Twakomereje kuri Kampundu Jeannette ukuriye ishami ry’ubutaka mu karere ka Gasabo wavuzweho kubangamira ishyirwa mubikorwa by’ibyemezo by’urukiko.
Muraho nitwa Ephrem Nsengumuremyi nd’umunyamakuru nyobora Ikinyamakuru Ingenzi news paper na ingenzinyayo com
Hari amakuru akuvugwaho ko wananije ishyirwa mubikorwa by’ibyemezo by’inkiko,ku kibazo cya Rumongi Longin n’umugore we Kanzayire Emmelinne.Nagirengo ugire amakuru utanga hashingiwe kuyo wagiye usabwa kugirengo imitungo yabo yandikwe kuri Rumongi Longin n’umugore we Kanzayire Emmelinne?
Itegeko rinyemerera guhabwa amakuru nk’uko nawe rikwemerera gutangazwaho inkuru igukekwaho uhawe umwanya wo kugira icyo uyivugaho.Naguhamagaye urakupa,nakwandikiye murwego rwo kunoza gutara no gutangaza inkuru.
Kampundu Jeannette:
Mwiriwe neza?
Amakuru mukeneye mwayabaza Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali kuri numero ikurikira:
O788597423.
Mugire weekend nziza
Ikinyamakuru ingenziNagiye kuyakubaza nanyuze mu mujyi wa Kigali.Meya w’Umujyi wa Kigali namubajije banyohereza,kuko biri munshingano zawe. iwawe.Keretse uyimanye ku nyungu zawe bwite.Wandikiwe ibaruwa urayakira wanga gushyira mubikorwa ibyemezo by’urukiko,ntiwanasubiza munyandiko.Aha niho mpera nkubaza igihe ibyemezo by’urukiko bizashyirirwa mubikorwa?.
Ikiganiro cy’uko abashinzwe ubutaka babangamiye ishyirwa mubikorwa by’ibyemezo by’urukiko cyakomereje k’umuvugizi w’Umujyi wa Kigali Ntirenganya Claudine.Uko yahaye ubutumwa ikinyamakuru ingenzi
Nagiye kuyakubaza nanyuze mu mujyi wa Kigali.Meya w’Umujyi wa Kigali namubajije banyohereza,kuko biri munshingano zawe. iwawe.Keretse uyimanye ku nyungu zawe bwite.Wandikiwe ibaruwa urayakira wanga gushyira mubikorwa ibyemezo by’urukiko,ntiwanasubiza munyandiko.Aha niho mpera nkubaza igihe ibyemezo by’urukiko bizashyirirwa mubikorwa?.
Uri gushakira amakuru ahatariho. Kandi aho uyashakira urahazi.
Keretse niba uri gushaka serivisi nk’umuturage.
Ariko niba uri gushaka serivisi nk’umunyamakuru ushaka amakuru, turiteguye kuyaguha nk’uko bisanzwe, tunyuze mu nzira zashyizweho.
Asante.
Ikinyamakuru ingenzi
Ndayashaka nk’umunyamakuru nanyuze mu nzira zose kugeza kushinzwe ubutaka mu karere ka Gasabo.Umuhesha w’inkiko w’umwuga yabangamiwe gushyira mubikorwa by’ibyemezo by’urukiko,abangamirwa na Kampundu Jeannette.
Idosiye imaze amezi atatu ntiyigeze ikorwaho,kugeza ubwo amakuru asakaye mu itangazamakuru.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali Ntirenganya
Niba ushaka amakuru y’uko bihagaze turayaguha. Asante
Njye ntabwo wanyuzeho kandi ni njyewe unyuraho
Ikinyamakuru ingenzi
Ibaruwa zandikiwe ushinzwe ubutaka mu karere ka Gasabo na Nyarugenge nanyuze mu nzira zitanga amakuru.
Iyo Umuyobozi abangamiye ishyirwa mubikorwa by’ibyemezo by’urukiko hakurikiraho iki?umuturage yaranditse,ntiyigeze asubizwa.Nk’umuvugizi w’Umujyi wa Kigali tanga ishusho y’icyo kibazo cya Rumongi Longin n’umugore we Kanzayire Emmelinne ushingiye kucyemezo cy’urukiko
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali Ntirenganya yohereje ubutumwa ko bagiye gukemura ikibazo cya Rumongi Longin n’uwahoze ari umugore we Kanzayire Emilienne.Mugihe buri mwaka habaho umuhigo w’uko abayobozi bakorera abaturage neza,ariko biratangaje kubona abo mu Mujyi wa Kigali batesha agaciro ibyemezo by’urukiko ntibishyirwe mubikorwa.Ubwo twategura iy’inkuru kuva tariki 16 Mutarama 2026 kugeza ubu tuyikora tariki 18 Mutarama 2026 twamenye amakuru ko hari bamwe bo mu ishami ry’ubutaka mu karere ka Nyarugenge bagiye gushaka Rumongi Longin bamubwirako ibyari amabanga byatangiye kujya hanze.Uwo bireba niwe uhanzwe amaso kugirengo Kanzayire Emilienne ahabwe ubutabera.Turacyakomeza gukurikirana iyi nkuru kugeza ibyemezo by’urukiko bishyizwe mubikorwa.
Ubwanditsi

