ADEPR-Ingoma ya Pasiteli Ndayizeye Isaie ikomeje kubyinisha muzunga Itorero ry’ADEPR inzego za Leta zamwitse zirebera zikicecekera.
Umuyobozi utinya Demokarasi aniga itangazamakuru.Aha niho herekana ko mu Itorero ry’ADEPR harimo ubwiru.Ubuhanuzi mu Itorero ry’ADEPR bwasohoye bwahanuriye iyihe ngoma?niba ariya Ndayizeye Isaie ababwumvise muzabutugezeho.Mu Itorero ry’ADEPR ahavugirwaga ijambo ryiza ryo gusenga,ubu haravugirwamo induru kubera kwirukanwa kw’abashumba.
Ijambo ry’Imana iyo ryubakiye k’ukuri rifasha Umuyobozi w’idini cyangwa Itorero kwizerwa n’abakirisitu.Iyo habayemo gutetereza ijambo ry’Imana uhorana induru kugeza naho na Yesu Kirstu atakumva kuko ubuhemukira ubwoko bwe.Aha n’iho habangamye mu Itorero ry’ADEPR kugeza n’aho ingoma ya Ndayizeye Isaie ikomeza kuvugwaho.
Umwuka mubi mu miyoborere y’itorero ry’ADEPR ukomeje gututumba mu buryo bukomeye aho nyuma y’uko ikinyamakuru cyacu kirwanya akarengane Ingenzi news Paper na Ingenzinyayo.com kibagejejeho inkuru zitandukanye zirebana n’iri torero ry’ADEPR .Uko bucya bukira duhura n’inkuru zitandukanye zi’abayoboke b’itorero ry’ADEPR binubira ibibakorerwa kugeza n’aho benshi badutangarije ko batakijya gusenga.Aho twabagaragarije uko Ingoma ya Pasiteli Isaie Ndayizeye yariye bucece umutungo w’ADEPR ntawe uyibaza kugeza ubwo amafaranga arenga Miliyari 3 abitswe mu mifuka yabo bayiyoboye ubu ndetse bageze ku rwego bakekwaho ngo kugura amazu hanze y’igihugu cy ‘u Rwanda babicishije kuri benewabo

Iyi ngoma kandi ikaba ikomeje kwaya umutungo ishinzwe gucunga mu manza z’akarengane yikururiye kandi zose ikazitsindwamo aho iri torero rimaze kwishyura arenga n’ubundi miliyari muri izo manza yagiye iregwamo n’abavugabutumwa n’abapasiteli batandukanye biganjemo abahoze mu gisirikare cya RDF bagiye bakivamo bariyeguriye Imana bagakomeza kuyikorera muri ADEPR aba rero Pasiteli Isaie Ndayizeye yaje aribo afitiye umujinya udasanzwe bose abirukana mu buryo budakurikije amategeko, ndetse n’abandi benshi harimo abasaza bendaga kugera mu gihe cy’izabukuru kandi bafashije itorero kwiyubaka kugeza ku rwego ririho ubu aho abaturarwanda barenga miliyoni 5 ubariyemo n’abana bato basengera muri iri dini.

Iyi ngoma kandi imaze guhombya amafaranga atagira ingano ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro (RRA) aho ingoma ya Pasiteli Isaie Ndayizeye ikekwaho ko imenyekanisha imishahara itariyo ku mishahara y’abakozi n’ibikorwa by’ubucuruzi byayo bibumbiye mu kigo bashinze cyitwa DICO bikaba buvugwa ko ngo aho kubona inyemezabwishyu ya EBM ari nk ‘inzozi.
Kubyinisha muzunga iri torero uyu mu Pasiteli Isaie Ndayizeye yabihereye ku mvugo ze zikomeretsa abo yahemukiye, avuga ko ngo aje guhindura ADEPR mu buryo bwuzuye ! Aha rubanda rwose rukibaza ngo ubwo bwuzure bwuzuriye nde ? kandi abanyetorero induru ari zose banenga imikorere y’abanyereza umutungo no kurishora mu manza.Umwe mubashinzwe umutungo mu Itorero ry’ADEPR aganira n’ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com ,ariko tukagira amazina ye ibanga kubera umutekano we yagize ati”amafaranga aranyerezwa kugeza n’ aho ku itorero hasigara gusa amafaranga angana na 7% atabasha no kugura umuriro no gukora amasuku k’urusengero ,hanyuma andi asigaye 93% akagezwa mu maboko ya bureau nyobozi ya Isaie Ndayizeye ubundi ntuhagire umenya irengero nta n’uwatinyuka kubaza irengero.

Ideni rya BRD ryafashwe hubakwa Dove Hotel imyaka 5 amaze ku ntebe y’ubuyobozi kuryishyura byaramunaniye kuko bagifitemo amafaranga agera kuri miliyoni 480 atarishyurwa ; nyamara uyu Ndayizeye Isaie mu gihe yakoraga Tour du Rwanda azenguruka asengera abagore ku bupasitoli mu mbwirwaruhame ze aho yabanje gushyiraho iterabwoba rubanda rwose ababuza gufata amajwi n’amashusho na za Telefoni zabo ngo batabiherewe uruhushya n’ADEPR, yagiye yivuga imyato ko ngo iryo deni rya BRD yarangije kuryishyura. Ibi bikaba byarababaje cyane umwe mu ba kirisitu basengera muri iri dini kandi akora muri BRD bigatuma aza kutureba akaduha amakuru mpamo y’uko uyu mwenda uhagaze. Biratangaje kubona umupasitoli munini ubyibushye nka Ndayizeye Isaie ahagarara kuri aritari akabeshya Imana n’abantu.

Ubu uyu munsi twandika iyi nkuru rero iyi muzunga ikomereje mu bashumba b’indembo 9 na za paruwasi 143 zigize itorero. Nabo icyanga cy’impinduka muburyo bwuzuriye Isaie Ndayizeye n’ingoma ye zabagezeho ziri gukomanga ku miryango yabo kuko bamaze guteguzwa ko guhera kuwa 21/02/2026 inshingano zabo zizaba zarangiye ko bitegura kuva muri izo nshingano ngo Pasiteli Ndayizeye Isaie azane abandi batoni bashya 30 gusa bagiye kuba bahagarariye za paruwasi nshya zingana n’umubare w’uturere bazatangira kumuramya bushya kuko kugeza ubu yigamba ko abo azaba amaze kwimika ku nshingano zo kuyobora izo paruwasi ngo batabura kumutorera manda ya kabiri ngo kuko nawe azaba amaze kubimika aribwo buryo bagomba kubimwituramo.

Iyi ngoma ya Pasiteli Ndayizeye Isaie kandi ikomeje iturufu y’icyenewabo n’itonesha mu kwimika no mu miyoborere ye aho yasengeye ku bushumba benewabo ba bugufi barimo uwitwa Mukeshimana Annee murumuna w’umugore we binavugwa ko uyu murumuna w’umugore we ashobora kumuha imwe muri izo paruwasi nshya 30 cyangwa irindi torero ngo ariyobore, n’abandi benshi yasengeye aho mu bakozi bakora akazi gasanzwe muri za bureau z’ADEPR hirya no hino mu gihugu hafi ya bose yabasengeye k’ubupasiteli kubera kumuramya no kumusingiza nyamara asize ababwirizabutumwa bamaze igihe kinini bategereje izo nshingano kandi bujuje ibisabwa. Abo rero agenda yimika ngo akaba ari nabo ashaka kwifashisha ngo bakomeze bamwimike nawe muri za manda zikurikiraho dore ko nawe ari gusoza manda ya mbere yahawe na RGB ntamunyetorero numwe ubigizemo uruhare

Ibi bikorwa bya Pasiteli Isaie Ndayizeye kandi abifashwamo nk’inkingi ya mwamba n’uwitwa Budigiri Herman ushinzwe ibikorwa byose by’ADEPR. Aba bombi bakavuga ko ntawabakoraho ko ibyo bakora byose babisabwa kandi bakabitegekwa n’ababimitse ndetse aho batabura no kuvuga ko bafite ubudahangarwa. Ababirebera kure nabo bagahera mu rujijo kuko mu byukuri imiyoborere mibi n’ibikorwa bibangamiye abanyagihugu byakomeje gukorwa n’iyi ngoma ya Pasiteli Isaie Ndayizeye ntacyo bikorwaho kandi byaravuzwe bihagije, ibinyamakuru bitandukanye birimo ibya leta nk’Imvaho nshya n’ibindi byinshi byigenga birabyandika, abantu ku giti cyabo basaba kurenganurwa barandika, bategereza ko RGB ishinzwe amadini kandi ari nayo yimitse Isaie Ndayizeye igira icyo ikora ngo ikureho iyi ngoma isubize abanyetorero uburenganzira bwo kwishyiriraho abayobozi baraheba ! Akaje karemerwa koko !!!

Urusaku n’induru z’iyi muzunga Pasiteli Isaie Ndayizeye akomeje kuzunguzamo iri torero ADEPR mu byukuri bimaze kurenga igipimo, birakwiye ko inzego bwite za leta zirangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame bugira icyo bukora mu maguru mashya mu kugarurira ituze Pasiteli Ndayizeye Isaie yafunze itumanaho yanze gutanga amakuru.Budigiri Herman nawe n’uko ntatanga amakuru.Ushinzwe itangazamakuru mu Itorero ry’ADEPR nawe yabwiye itangazamakuru ko adahawe uburenganzira ko ntacyo yatangaza.Uwo bireba wese niwe uhanzwe amaso ku kibazo cyo mu Itorero ry’ADEPR kugirengo gikemuke.
Kimenyi Claude.

