Amakuru

Ikibazo cy’ubuhunzi ku banyarwanda no kwinjira mu mitwe ya Politiki irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bukomeje kwiyongera kuri bamwe na bamwe.

Mu Rwanda hakomeje kubaho impungenge zishingiye ku mubare w’abaruhunga berekeza ku mugabane wa Amerika n’u burayi, abanyamakuru, abahanga mu ikoranabuhanga, abanyapolitiki n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko bahunze igihugu, abandi bafunzwe cyangwa baburiwe irengero. Raporo mpuzamahanga zigaragaza impungenge kuri iki kibazo .
Nk’uko amakuru yatanzwe n’abantu baganiriye n’ikinyamakuru Ingenzi news Paper na Ingenzinyayo.com yadutangarije ko ngo uwitwa NDUNGUTSE Jean Pierre n’umugore we bari abakozi b’imiryango idashamikiye kuri leta (NGO) batuye mu Karere ka Kamonyi Umurenge wa Rugalika bafashe icyemezo cyo kuva mu Rwanda nyuma y’ibibazo byo gutotezwa bifitanye isano n’akazi kabo bakoraga aho bashyirwagaho igitutu hagamijwe kubangamira ubwisanzure bwabo.

Ndungutse Jean Pierre (photo archives)

Amakuru dukesha abegereye uyu muryango batubwiye ko NDUNGUTSE Jean Pierre n’umudamu we baba baherereye ku mugabane w’u Burayi kandi ko barangije kwinjira mu mutwe w’ibyihebe witwa P5 urimo amashyaka Rwanda National Congress (RNC), FDU-Inkingi, Amahoro People’s Congress, PDP-Imanzi na PS-Imberakuri ariko amashyaka akomeyemo akaba ari RNC na FDU Inkingi ukaba umutwe washinzwe ugamije guhungabanya umutekano w’igihugu unayoborwa na Kayumba Nyamwasa wahungiye mu gihugu cya Afurika y’epfo.
Ikinyamakuru Ingenzi news Paper na Ingenzinyayo.com kdi cyabonye amakuru aturutse mubo mu nzego zishinzwe umutekano batashatse ko amazina yabo atangazwa kubera umutekano wabo yemeza ko uyu NDUNGUTSE Jean Pierre yahoze atanga amakuru ku bigarasha biri hanze agendeye ku byo yabonaga. Ubwo Ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com yamenyaga aya makuru, yifuje kuganira nabo ngo ibabaze icyo babivugaho ntibabasha kuboneka kuri telephone zabo ngendanwa. gusa Ingenzi news paper na ingenzinyayo com irakomeza gushakisha amakuru.Kuba rero ubuhunzi bukomeje kwiyongera biteza idindira rw’iterambere.
Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *