Imiturire mu Mujyi wa Kigali yatangiye kugamburuza Kavukire utagira kivugira n’abimukira bubatse iziswe akajagali.

U Rwanda rugira ijambo rikaze rigira nta ngoma itagira abubu”Abahanga bemeza ko Umujyi wa Kigali wahanzwe n’abakoloni b’ababiligi 1945.U Rwanda rubaye Repubulika nabwo hakozwe igishishanyo cy’Umujyi wa Kigali .Uko abatura mu Mujyi bagendaga biyongera hafashwe ingamba zo gutunganya igishishanyo cy’imiturire.1985 n’ibwo umuhanzi yakoze mu nganzo ati”Kavukire fata utwawe ga wimuke”Umujyi wafatirwaga kuri Komine Nyarugenge,ariko Komine Kanombe na Rubungo zikatwamwo ibibanza abifite baratura.1991 n’ibwo habayeho ijambo Perefegitire y’Umujyi wa Kigali.Komine Nyarugenge, Kacyiru na Kicukiro ziba zihawe icyicaro kugeza n’ubu.1991 benshi bitwaje imbaraga z’ubutegetsi bari bafite,abandi bitwaza iz’amafaranga bubaka uko bashatse kuko umutekano wagerwaga ku mashyi.1995 benshi mubanyarwanda bubatse uko bifite hagendewe ko hari mu nzibacyuho batondagira umusozi wa Jali,mont Kigali, Shyorongi n’indi iri mu Mujyi wa Kigali.2004 habayeho gutangira gusenya abubatse badafite ibyangombwa,ariko imbaraga z’uw’ubaka afite mubutegetsi cyangwa iza mwene wabo barubatse akajagali kavuza ubuhuha.

Amafaranga nayo yabaye ikiraro cyo kubaka utujagali bafatiranye abari ba Nyumbakumi kuzamura kugera kwa Konseye wa Segiteri, udasize na Burugimesitiri.2006 ivugururwa ry’inzego z’ubutegetsi ryazanye ba Gitifu b’imirenge maze bakingira ikibaba babandi bubaka barubaka utakoze mu ikofi agasengerwa.Inzego zishinzwe imyubakire mu Mujyi wa Kigali nazo zatanze ibyangombwa byo kubaka maze ishyamba rya mont Kigali bararitondagira,iyo inzego za REMA zirangara ubutayu buba bwarateje umwuzure.Icyiciro kigezweho n’icy’uko Umujyi wa Kigali ukuraho amazu matoya ukubaka izigeretse igatuzamo babandi bari bahatuye.Umwe k’uwundi bishimiye amajyambere,ariko itegeko ryimura umuturage mu ngingo yaryo benshi ntibayishimiye kuko butubahirizwa.Abagenda bimurwa bavugako bakabaye bahabwa amafaranga bakajya gutura ahandi.Umujyi wa Kigali wo uvugako mucyerekezo 2050 buri muturage wawo azaba atuye munzu igeretse.Ubwoba n’ibwose kubatuye Umujyi wa Kigali kuko nahatarasenywa bahora biteguye kwimurwa.Amakuru azenguruka ava hagati mubaturage baravuga ko ngo babwiwe uko bazimurwa.Umujyi wa Kigali uko wimura abaturage bikwiye gusubirwamwo bityo nyir’umutungo agahabwa uburenganzira buteganywa n’amategeko yo kumwimura.
Hitegwe iki ku mihindagurikire y’imiturire kuri ba Kavukire n’abimukire bafite amazu avugwaho aciriritse.
Uwo bireba niwe uhanzwe amaso.
Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *