Ivugabutumwa:– Ihame ry’imiyoborere myiza yabaye inzozi muri ADEPR k’u ngoma ya Pasiteli Ndayizeye Isaie RGB irebera ikicecekera.

Gusenga no kwizera ijambo ry’Imana byagiye bihabwa umwanya mubanyarwanda uko umwe k’uwundi yahisemo idini.Ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com bikomeje kwakira amakuru yabo mu itorero ry’ADEPR yuzuyemo amaganya n’agahinda bavugako batewe n’ubuyobizi buyobowe na Pasiteli Ndayizeye Isaie.
Ubuyobozi bw’itorero ry’ADEPR kugeza n’ubu ntibushobora guha amakuru ikinyamakuru ingenzi,kugeza no kuri Ntakirutimana Emmanuel uvugwaho ko ashinzwe itangazamakuru muri ADEPR ,nawe yanze gutanga amakuru kandi biri munshingano ze.Ibitangazamakuru bitandukanye bihura n’amakuru yabari mu zego z’ubuyobozi mu itorero ry’ADEPR birukanywe batanga amakuru yako karengane bakorewe n’ubu bagikorerwa.
Ikinyamakuru cyacu Ingenzi umurongo wacyo n’ukurwanya akarengane kikaba ijisho rya rubanda.Niyo mpamvu ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com kirwanya akarengane aho kava kakagera hose mu bana b’u Rwanda, twongeye gufata umwanya wo kwakira abapasiteri n’abavugabutumwa twakira akarengane bakorewe,mugihe uruhande rw’ADEPR rwo rwanga gutanga amakuru kuyabakekaaho.

ADEPR ibi s’ugusenga n’agahinda,(photo archives)

Tumaze kwakira amakuru arimo akarengane natwe turandika dutanga impuruza ngo Imana ikoreshe abayobozi barenganure izi ntama zaragijwe murw’ururi rw’ADEPR. Impuruza ku bayoboke b’idini y’ ADEPR, kuko ibiri kuyikorerwamo byose byamenyekanye neza cyane ku karubanda nk’ibyambaye ubusa! Fata agatebe wicare utuze, ufate akanya kawe wiyumvire amayeri Pasiteri Ndayizeye Isaie yakoresheje mu kwimika abatoni be ku buyobozi bwa za paruwasi 30 aherutse gushyiraho mu gihugu hose aho yazivanye kuri paruwasi 450 zahozeho mbere yuko ajyaho.

Ubu yahamagaje abapasiteli bagera kuri 150 yihitiyemo we ubwe, barabaterefona kuri za telefoni zabo babasaba kuza gukora ikizamini muri Dove Hotel, mubyukuri ibi bikaba atari byo kuko bagombaga gushyira itangazo hanze mu buryo bwo gukorera mu mucyo hanyuma abantu bose basengera muri iri dini bujuje ibisabwa kandi biyumvamo ubushobozi bwo kuba bayobora izo paruwasi bakabisaba, atari ukwihitiramo abo ahamagara n’abo areka cyangwa basi ngo habe haranatanzwe amatangazo munsengero zose z’ ADEPR bityo bibe biciye mu mucyo.

Nyamara mubyukuri amakuru yizewe neza duhabwa n’umukozi ukora muri ADEPR ariko w’inshuti y’ikinyamakuru cyacu ingenzi news paper utarashatse ko amazina ye yajya hanze kubera umutekano we, yatubwiye ko bamwe muri abo bashumba bamaze kurobanurwa no kwemezwa ndetse banahabwa amakuru yose y’ikizamini n’ibisubizo byacyo bakaba baje mu kizamini bya nyirarureshwa by’agakingirizo gusa ka Pasiteli Isaie Ndayizeye ngo azabone uko ajya kuri Television ya ADEPR Life Radio & Life Tv avuga ubusa abeshya ko kurobanura byaciye mu mucyo kandi ari ikinyoma cyambaye ubusa, dore ko ari ubwa mbere mu mateka y’igihugu cyacu tubonye itorero cyangwa idini runaka hakorwa bene ibyo bizamini kugira ngo umuntu abashe kuyobora intama z’Imana kuko no muyandi madini yose yaba gaturika, abangirikani, abadivantisiti ibi ntaho byigeze biba, bose bumiwe kuko umuntu ukwiye kuyobora ari uwarobanuwe na bagenzi be kubera ubunararibonye n’impano yo kuyobora bamubonamo gusa.
Kuko mubyukuri n’uyu Isaie Ndayizeye ukomeje kubuza abashumba epfo na ruguru nawe ubwe ntawigeze umukoresha ikizamini mbere yo kuyobora ADEPR kuko yayigabiwe nk’ikibina cye bwite kuko ntamushumba numwe wabigizemo uruhare nkuko ntanukigira icyo avuga muri iri dini !
Mubyukuri byagaragaye neza ko ko uyu Pasiteli Isaie Ndayizeye mu miyoborere ye mu myaka 6 amaze ayobora ADEPR yagiye arangwa no kuyoborera ku cyenewabo n’itonesha. Ingero nyinshi zikaba zihari ndetse iza vuba aha muri uyu mwaka wa 2026 akaba yarasengeye ku bupasiteli abantu bose biganye nawe i Butare, n’abo babanye ku Gikongoro i Sumba, abakozi basanzwe b’ ADEPR hirya no hino birirwaga bamusingiza barimo uwitwa Fidele wari ROC w ‘ururembo rwa Gihundwe, uwitwa Ange Victor, Ntakirutimana Emmanuel bari abakozi basanzwe ku biro by’icyicaro gikuru bose yabituye kubagira abapasiteli, ndetse akanasengera murumuna w’umugore we umukurikira witwa Mukeshimana Annee kandi asize abandi barimu benshi hirya no hino ku matorero bujuje ibisabwa bafite n’ubushobozi mu mashuli no mubumenyi bwa Bibiliya kuko barangije kwiga cyera ariko bakaba barategereje inkoni ya gishumba bagaheba. Kuko ntawabavugiraga ndetse bakaba batazi no gucinya inkoro kuri uyu mupasiteli gito wiyise umushumba mukuru wa ADEPR byabaviriyemo kudasengerwa ubu bakaba baririra mu myotsi n’agahinda nkuko babisangiye n’abandi bashumba benshi batewe ibikomere n’imiyoborere mibi y’uyu mugabo abaturage bahimbye amazina atandukanye ashinguye ku banyagirugu babayeho. ADEPR kuva taliki ya 08/01/2020 Ndayizeye yimitswe na Usta Kayitesi wayoboraga RGB ntawundi mupasiteli numwe ubigizemo uruhare.

Mu kiganiro uyu Pasiteli Isaie Ndayizeye aherutse gucisha kuri Television IYOBOKAMANA Tv ikorera kuri YouTube yakuriye inzira kumurima abanya kigali ko bakurayo amaso nta Mushumba w’ururembo rwa Kigali azashyiraho ko ngo uru rurembo rw’umujyi azarwiyoborera narwo (Kwigwizaho ubuyobozi agakumira abandi mu nyungu ze bwite) umuntu akibaza ni gute uyu yayobora itorero rya NTORA risengera muri Hotel Dove (Mu byukuri bitanemewe ko Hotel mu Rwanda ihinduka iyakira abantu ikanahinduka urusengero icyarimwe !!! ariko kuko abamwimitse RGB ari nabo bagenzura insengero ntawagira icyo abivugaho cyangwa ngo narwo rufungwe nkuko izindi zifunze), akazayobora ururembo rwa Kigali, akanayobora igihugu cyose ? ese afite imitwe ingahe ? Ese nuko ntabandi bahari babasha izo nshingano ? Igisubizo ni ukwikunda no kwigwizaho inshingano bigamije kwikungahaza wenyine kuko buri rugendo rwose akoze buriya rubarwa mu mafaranga.

Mu nkuru yacu iheruka, twabagaragarije ukuntu uyu Pasiteli Ndayizeye Isaie we ubwe ntabushobozi afite bwo kubaha no kubahiriza amategeko y’ADEPR we ubwe yishyiriyeho agasohoka mu igazeti ya Leta Nº Special yo kuwa 03/03/2022 aho mu ngingo yayo ya 80 igika cya 1 ivuga ko ntamuntu ukwiye kuyobora itorero afite akandi kazi ahemberwa ; Nyamara we mumvugo ye iyo yisobanura kuri iyi ngingo avuga ko ngo impamvu yabashyizeho kandi itegeko ribibuza ngo aruko ntacyo bamusaba nk’umushahara. Nubwo Ibi atari ukuri kuko abagenera intica ntikize yayise ayandi mazina atari umushahara (akayita aya ticket, airtime, na fonctionnement fees) kugira ngo atishyuzwa imisanzu ya RSSB n’imisoro ya TPR y’abakozi. Ese ubundi iri torero ryigeze ribura amafaranga rihemba abarikoreye kuva cyera mbere yuko aba barizamo !

Rwose mubyukuri ibi akaba ari amahano, amahano atagira gihana! Kandi hari abandi bapasiteli n’abarimu bicajwe aho baba buzuye k’uruhimbi/kuri aritali badashobora no guhabwa umwanya ngo banabwirize cyangwa ngo bahabwe kuyobora izo nsengero. Bose bategereza igihe aba bayobozi b’itorero bazahinduka,ariko ngo kandi ari abakozi ba leta n’abandi bakora ahandi igihe bazabonekera ku cyumweru bakaza benda kumena za mikorofoni ngo barakorera Imana, nyamara umukirisitu atapfusha umuntu mu mibyizi ngo ababone bamuhumurize bamufashe no gushyingura, Isanamitima, inyigisho, amasengesho, impuguro, amakwe n’indi mihango y’idini yo mu mibyizi ntushobora kubabona, iyo ubakeneye baguhatira kubishyira mw’ijoro, kuri za Konji, cyangwa muri weekend batagiye mu kazi bashinzwe. Tubisubiyemo aya ni amahano atagira gihana! Kandi abayobozi b’igihugu cyane cyane RGB na MINALOC bakomeje kurebera bucece abaturage barenga miliyoni 3 barisengeramo batishimiye imiyoborere y’uyu Pasiteli Isaie Ndayizeye uri kubakorera amakosa ahanitse ; adasize inyuma kunyereza umutungo wa rubanda ubarirwa muma miliyari afatanije na Komite nyobozi ye kuko twabigaragaje mu nkuru zacu zibanza.
Ikinyamakuru Ingenzi news paper twongeye gutabaza buri wese ugira umutima ukunda igihugu by’ukuri ! ureberera na wa muturage wo hasi ngo hagire igikorwa, inzego z’igihugu zirenganure abayoboke b’itorero ry’ ADEPR bari mu kangaratete.Hariho n’abandi bakozi bakoze ikizamini tuzabagezaho ubutaha.RGB nayo igerageze itange amakuru y’uburyo ADEPR ikorera muri Hotel Dove? Tubitege amaso ,abo bireba nimwe Abakirisitu b’itorero batezeho ibisubizo.
Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *