Amakuru

Bamwe mubanyarwanda barashinja Mme Mukandutiye Marie Louise kugumura urubyiruko arubuza kujya mu nzego z’umutekano.

 

Inzego zitandukanye zigenda zigaragaramo abakozi bazikorera,ariko barwanya ubutegetsi.Aha n’iho havuye bamwe mubanyarwanda gushinja Mme Mukandutiye Marie Louise kubuza urubyiruko rw’u Rwanda kujya mu gisirikare (RDF)Dore uko amakuru agera ku kinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com.
Uwari umuyobozi w’ikigonderabuzima cya Kiziba munkambi ya Kiziba mu karere ka Karongi Mme Mukandutiye Marie Louise , aravugwaho kubangamira umugambi wa Leta wo kubuza bucece urubyiruko rw’u Rwanda kujya mungabo z, igihugu ngo bafatanye n,abandi banyarwanda kurinda umutekano w’igihugu .Mme Mukandutiye Marie Louise , biravugwako yaba yararenze ku nshingano ze zo kuvura impunzi akinjira mu rubyiruko akarubuza rwose kujya mu ngabo z’igihugu , ibi yabikoze mugihe u Rwanda rwari rukeneye amaraso mashya y’abana b’abasore bo gushyigikira ingabo zisanzwe zihari mugikorwa cyo kurinda umutekano w’ igihugu mugihe u Rwanda rumaze iminsi itari mike rukaza umutekano warwo mu rwego rwo kwirinda abanzi bamaze iminsi barugera amajanja . amakuru dukesha bamwe mu bakozi ba leta bakorera mu nkambi ya Kiziba mu karere ka Karongi avugwa ko uyu Mukanditiye Marie Louise , yabaye nk’ivu rihoze , akinjira murubyiriko , ahereye ku bana b’abasore baba munkambi ya Kiziba bifuzaga kujya kubohoza bene wabo bari muntara ya Kivu bamaze iminsi bicwa , cyane ko iyi nkambi ya. Kiziba imaze imyaka 30 , nyamara abakomeza kwicwa mubanyamurenge n,abanyamasisi.Kuba rero uyu Mukandutiye Marie Louise yaragiye akora ibikorwa bigayitse benshi bemeza ko byaba byaragiye bibuza urubyiruko gukunda igihugu.
Abandi bavuga ko abasore benshi bavukiye munkambi ya Kiziba bakuranye ishyaka ryo kubohoza bene wabo ngo babone amahoro ndetse no kugirango nabo batahe bave mubuzima bw,inkambi bamazemo igihe . Amakuru avugwa ko uyu mubyeyi yashyize umuhate mukuganiriza urubyiruko muburyo butandukanye abanshyiramo ingengabitekerezo y,urwango rw,igihugu abumvisha ko kujya mungabo z,u Rwanda ntacyo bibamariye nta n,icyo bizamarira imiryango yabo . Kubera umwanya wo kuyobora ikigonderabuzima uyu mudame yari afite , yarabyitwaje , abinyujije mubiganiro bikunze gukoreshwa kwa muganga byitwa Information Education et communication (IEC), ndetse n,ibiganiro bikorerwa abarwayi ku giti cyabo(counsseiling individuel) , uyu mubyeyi yihereranye urubyiriko arwigisha kubangamira burundu umugambi wa Leta wo kwongera amaraso mashya mungabo z,igihugu .

Inama mu nkambi ya Kiziba (photo archives)

Amakuru dukesha abakozi bamaze igihe bakora mu ivuriro rya Kiziba rikorera munkambi ya Kiziba , avugako uyu mubyeyi kubera inshingano yari afite zo kuyobora ikigo nderabuzima , yari afite uburyo bwinshi yahura n,abantu abo aribo bose yifuza guhura nabo , haba mukigo cy,ubuvuzi , mumanama ya yaberaga munkambi hagati yahuzaga impunzi , ndetse n,abo yifuzaga guhura nabo muri bureau barahuraga , gusa bavuga ko yakoraga akazi kenshi kamuhuza n,abaturage batamenya neza ibyo baganiraga nabo ;
Twageragerageje kwegera bamwe mubasore baganirijwe n,uyu mubyeyi , batubwira ko yabaganirije kuburenganzira bw,impunzi muri rusange , gusa ikigaragara ni uko urubyiriko twaganiriye narwo banze gutangaza amakuru yabo nyayo , ariko bemeza ko koko baganirijwe muburyo bw,umwihariko n,uyu mubyeyi , gusa aba basore mugihe bavuganaga n,abanyamakuru ntabwo bavuga byimbitse ibyo baganirijwe .
Amakuru dukesha inzego z,umutekano zikorera mu nkambi ya Kiziba , avuga ko uyu mubyeyi nyuma yo gukora ibara ryo kubiba ideology mbi mubana b,abanyarwanda yaba yarahunze igihugu .
Abantu bibaza niba uyu mubyeyi wasize abibye ingengabitekerezo yo kwigomeka kw,urubyiriko yari asanzwe ari umunya politique urwanya ubutsegetsi bw,u Rwanda . Gusa dukurikije amakuru ye mukarere ka Karongi yamazemo imyaka ikabakaba muri 19, amakuru avuga ko atagaragazaga ibitekerezo bye bya politique , gusa bivugwa ko afite bene wabo baba mubihugu bitandukanye baba mumitwe irwanya leta , bakanavuga ko ishobora kuba yaragiye kwihuza n,iyo mitwe , hagendeye ku ibara yasize akoze munkambi ya Kiziba .Turacyakora itohoza ku bikorwa bivugwa kuri Mukandutiye Marie Louise yagiye akora mu nkambi ya Kiziba mu ntara y’iburengerazuba mu karere ka Karongi.
Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *