Amakuru

Politiki: Kuki Sekamana Vincent wacururizaga Nyabugogo we n’umugore we Alice Uwase bakekwaho gutera inkunga imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda irimo FDLR?

umunyamulengekazi Uwase Alice uba mu itsinda ry’Abanyamulenge bitwa AKAGARA rirwanya M23/Twirwaneho na Leta y’u Rwanda byatumye umuryango w’umugabo we Sekamana Vincent ahura n’ibibazo.
AKAGARA kiyemeje gushyikigikira FDLR.
Uruhuririkane rw’ibibazo byugarije u Rwanda biva kuri bamwe mu banyarwanda batarumva ko umutekano ariwo nkingi ya byose.Amakuru agera ku kinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo.com atangwa n’abantu batandukanye aravugako uwitwa Sekamana Vincent wacururizaga Nyabugogo ahitwa kumashyirahamwe ufite umugore ukomoka mubwoko bw’Abanyamulenge bo mugihugu cya Congo ariwe Alice Uwase biyemeje gutera inkunga imitwe y’iterabwoba ndetse irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda buyobowe na FPR.
Imwe muriyo mitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda havugwamo FDLR yakoze jenoside yakorewe abatutsi.

Sekamana Vincent n’umugore we Uwase Alice (photo archives)

Umwe mubo twaganiriye yagize ati “biteye agahinda kubona Uwase Alice adashyigikira M23/Twirwaneho kandi ariyo iharanira inyungu no kwibohora kw’abanyamulenge no kuba Uwase Alice adatekereza ko Twirwaneho ibamo bene wabo.Benshi bagira bati”Uwase Alice ari muruhande rurwanya u Rwanda,kuko yivanze n’abanyamulenge bashyigikiye Perezida wa DRC Felix Tshisekedi,Abo banyamulenge bakaba bakunda bakanashyigikira ubutegetsi bwa RDC biyise
AKAGARA.
Umwe mubo dukesha amakuru yagize ati “Twaje kumenya ko Sekamana Vincent kugira umutekano mukeya nk’uko twakomeje duhabwa amakuru ngo Sekamana Vincent yaziraga umugore we uri mu banyamulenge bashyigikiye abarwanya M23/Twirwaneho ndetse n’u Rwanda.
uwo dukesha amakuru waganiraga na Sekamana yatangarije ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo.com ko ngo Sekamana Vincent yagize umutekano muke kubera ko umugore we ari mu mutwe witwa AKAGARA ufite imyumvire ya politiki itandukanye n’abaharanira uburenganzira bwabo muri DRC.
Uretse kuba Uwase Alice bizwi ko abarizwa mugihugu cya CANADA,Sekamana Vincent we kugeza n’ubu ntawuzi aho yaba aherereye,ariko murumuna we Nsabimana Patrick wamucururizaga yatwawe n’abantu bataramenyekana ndetse kugeza n’ubu ntawuzi irengero rye.
Kuba bivugwa ko Sekamana Vincent yakoraga ubucuruzi bwambukiranya imipaka nicyo cyabaye ishusho yo kubana na Alice Uwase Bimaze kumenyekana ko hariho abanyamulenge bashyigikira Leta ya Congo bakarenzaho no gutera inkunga umutwe w’iterabwoba wa FDLR wakoze jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Iyo ugeze Nyabugogo bamwe na bamwe bemeza ko kuva Sekamana Vincent yashakana na Uwase Alice,umuryango wabo wagiye ugira ibibazo by’umutekano bya hato na hato arinayo ntandaro y’ibibazo byageze kuri Nsabimana Patrick Bisa nkaho yashimuswe kuko ntawuramenya mubyukuri abamutwaye.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *