Imyaka ine irashize Uwayezu Fidel na Patrick Namenye bubatse ikinyoma cy’imishinga ya balinga mu ikipe ya Rayon sports .

Uruhururirane rw’amagambo yuzuye akababaro niyo yaranze benshi mubafana b’ikipe ya Rayon sports,aho yarimaze gutsindwa n’ikipe y’APR fc.Umwe k’uwundi mubakunzi ba Rayon sports bagize bati”turambiwe Uwayezu Fidel kuko yagabiwe ikipe yacu munyungu ziy’APR fc kugirengo twokongera kuyitsinda.Abandi bati”turambiwe umunyamabanga mukuru wa Rayon sports Namenye Patrick w’umuyovu cyane ko yazanywe na Mupenzi Eto kugirengo azabere ikipe zindi gutsinda Rayon sports.Abafana b’ikipe ya Rayon sports mukababaro kenshi bagize bati”Uwayezu Fidel yaje muburyo bwishe itegeko rigenga uko umuntu ayobora ikipe yacu.Umwe k’uwundi bo bavuze bati”niba RGB yaragabiye Rayon sports Uwayezu Fidel n’abandi bakaba bareguye,iyo RGB yo ntibonako nta miyoborere myiza iba mu ikipe?ese niba Uwayezu Fidel agira imvugo zihembera urwangano kuki system cyangwa RGB batamusubirana cyangwa agasubizwa mu ikipe y’APR fc bakamukura muri Rayon sports ?Igiteye agahinda n’uko Uwayezu Fidel na Patrick Namenye we bihanukiriye mucyo bise inteko rusange ngo baciye ubujura mu ikipe ya Rayon sports?Buri mukunzi wa Rayon sports yasanze ibi ar’ibinyoma.

Abareyo basabye Patrick na shebuja Uwayezu Fidel kwegura (photo archives)

Uwayezu Fidel ubwe akigabirwa Rayon sports yivugiyeko nta faranga rye na rimwe azashyira mu ikipe ya Rayon sports.Amakuru ahari n’uko uruganda rwa skol rukorera ikipe ya Rayon sports ibisabwa byose,bikaba aribyo biha Uwayezu Fidel na Patrick Namenye gukora amakosa kuko ntacyo bashora,mugihe abandi bayoboye Rayon sports bakoresha amafaranga yabo.Dore icyo abafana b’ikipe ya Rayon sports banenga Uwayezu Fidel na Patrick Namenye we kugura abakinnyi amafaranga menshi,kandi bakabasinyisha umwaka umwe shampiyona itangiye,noneho mukwezi kwa mbere bakabasinyisha amezi atandatu.Kuba mu myaka ine nta mwana n’umwe ikipe yazamuye.Kuba umwaka washize Uwayezu Fidel yari yanzeko ikipe ijya gukina umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, bikarangira abareyo b’ukuri,b’urukundo,b’umutima bashyizeho imbaraga ikagutwara.Shampiyona 2020/2024 yavumbuye Uwayezu Fidel na Patrick Namenye kugeza ubwo baremye ibinyoma bashaka kwikura mu kimwaro ngo hariho abanywera ubwayi Lagalette bakora inama zimurwanya.Ubwe Uwayezu ngo yashyira umuntu muri Morgue.Icyaje kugaragara n’uburyo bagurishije abakinnyi babanje kubeshya ko batazi aho bari.Uwayezu ubwe yari yavuzeko umukino uzaba sakumi nebyeri z’umugoroba tariki 9/3/2024,ariko kuberako ari mu ikipe ya Rayon sports mu nyungu ziy’APR fc yemeye gutanga intsinzi ayiha mukeba w’ibihe byose.

Icyagaragaye n’uko ikipe y’APR fc ihabwa ibyo yifuza birenze uko biba byagenwe.Amakosa akorwa n’ikipe y’APR fc cyane nko ku basifuzi bayisifurira ntajya avugwaho muri Ferwafa.Ikipe y’APR fc irivuga imyato mu Rwanda ko irusha iyikurikiye amanota 13 nibanze irebe uko ihagaze?Abafana bandi makipe bari ku kibuga bose bemejeko Rayon sports yakoresheje amafaranga menshi igura abakinnyi,ariko bose badafite ubushobozi bwo gushaka intsinzi.Ese ko ikipe ya Rayon sports isigaje imikino 2 ngo igere kuwa nyuma mu gikombe cy’Amahoro izagerayo inagitware?Abahaye Uwayezu Fidel na Patrick Namenye we ikipe ya Rayon sports bashatse babasubirana bityo bakubahiriza ibyifuzo bya benshi cyane ko batabanye neza.Abakunzi b’ikipe ya Rayon sports barababaye cyane kubera uko ihagaze muruhando rwo guhatanira intsinzi.
Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *