Amakuru

Amerika yagabanyije inkunga yahaga bimwe mubihugu byo muri Afurika: Ese EAC n’indi miryango y’Akarere bishobora kuzahangana n’izi ngaruka ?

Inkunga zo mu bihugu by’ibihangange byatangiye gucutsa ibyo byajyaga byonsa hafatiwe ku nkunga.
Afurika y’Iburasirazuba: Icyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo kugabanya no gusubiramo gahunda nyinshi z’imfashanyo z’amahanga cyateje impaka ku hazaza h’imishinga y’iterambere muri Afurika, harimo n’iyakorwaga mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Muri Mutarama 2025, Perezida Donald Trump yashyizeho gahunda yo guhagarika by’agateganyo imfashanyo nyinshi z’amahanga kugira ngo zisuzumwe niba zihuye na politiki ya “America First”. USAID na yo yahagaritse ibikorwa byinshi byaterwaga inkunga na Leta y’Amerika mu bihugu bitandukanye.

Izi mpinduka zagize ingaruka ku bikorwa bitandukanye birimo ubuzima, kurwanya HIV/AIDS, ubufasha bw’ubutabazi, ubuhinzi, uburezi n’imishinga y’imiryango itari iya Leta. Muri Gashyantare 2025, ubuyobozi bw’Amerika bwatangaje ko bugiye gukuraho abarenga 90% b’amasezerano ya USAID, mu rwego rwo kugabanya cyane ubufasha bw’amahanga.Bimwe mubihugu byo muri Afurika hariho ibyamaze gukubitana n’ubukene bityo bigaha icyuho indwara zitandukanye zibasira abaturage.

EAC n’indi miryango y’Akarere yari mubiganza by’
Amerika ishobora kuzagira ingaruka mbi ku baturage nk’uko impuguke zibitangaza.Amerika
yari isanzwe ifatanya n’imiryango y’Akarere irimo EAC, COMESA na IGAD, cyane cyane mu bikorwa bigamije guteza imbere ubukungu, ubudahangarwa bw’imiyoborere yo mu karere.

Inyandiko ya USAID ivuga ko gahunda yayo muri Afurika y’Iburasirazuba yari igamije guteza imbere ubuyobozi bw’Abanyafurika, iterambere n’umutekano w’Akarere binyuze mu bufatanye n’iyo miryango.

Kubera iyo mpamvu, yo kugabanya inkunga bishobora kugira ingaruka ku mishinga imwe yakorerwaga ku rwego rw’Akarere, cyane cyane iyari ishingiye ku nkunga z’amahanga. Icyakora, henshi muri za Leta zimwe na zimwe zivuga ko ziteguye guhangana n’ihagarikwa rya ziriya nkunga.Nubwo nta raporo igaragaza ko intego yemewe ya Leta y’Amerika ari ugusenya cyangwa guca intege EAC.Ubu hari andi makuru ashimangirako inkunga kubafite ubwandu bw’agakoko gatera itaragenda burundu henshi mubihugu bimwe na bimwe.

EAC ubwayo yavuze ko mu 2025 hari ibibazo birimo ubushobozi buke bw’amafaranga n’ubukererwe bw’imisanzu y’ibihugu bigize Umuryango, ibintu na byo bishobora kubangamira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zo kwihuza kw’Akarere.

Donald Trump Perezida wa Leta zunze ubumwe y’Amerika (photo archives)

Afurika isabwa kwigira ku bushobozi bwayo Impinduka muri politiki y’imfashanyo z’ Amerika zishobora kongera igitutu ku bihugu by’Afurika kugira ngo bishakire imbere mu karere ubushobozi bwo gutera inkunga gahunda z’iterambere, ubuzima, ubucuruzi n’ubufatanye bw’ibihugu.

Perezida Trump ubwe muri Gicurasi 2025 yavuze ko ibindi bihugu bigomba gutangira gutanga amafaranga menshi mu bikorwa by’imfashanyo mpuzamahanga, nyuma yo kugabanya inkunga zayo yageneraga amahanga.

Bityo, ikibazo gikomeye Afurika y’Iburasirazuba ihura na cyo si gusa niba Amerika igiye “guca intege EAC”, ahubwo ni uburyo EAC n’ibihugu biyigize byakongera ubushobozi bwabyo bwite, kugira ngo imishinga y’Akarere itazahora ishingira cyane ku nkunga z’amahanga.
Kuva hatangira gutangwa inkunga zo kurwanya Sida benshi bemeza ko habayeho amahugurwa yakanguriraga abantu kuyirinda.
Tubitege amaso.
Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *