Amakuru

Uburezi:Intara y’iburengerazuba haravugwayo ikibazo cy’abana b’abanyeshuri bagera ku 17,000 bavuga ko batiga kubera ubukene – hakenewe iki?

Umuhanzi ati “ubukene bw’akarande s’isezerano”uwari umukire wezaga ibigega agataramirwa,uwo yibarutse yishwe n’ubukene.Itangira ry’umwaka w’amashuri mu Rwanda 2026/2027 uravugwamo byinshi bijyanye no gufunga abakopeje abanyeshuri, uravugwamo abarimu bisanze mubibazo bitandukanye.Reka tujye mu ntara y’iburengerazuba .Iyo iyi nyito ivuzwe umuntu yumva Perefegitire Gisenyi ukamanuka Kibuye ugasoreza cyangugu.Ubu Intara y’iburengerazuba igizwe n’uturere twa Nyabihu,Ngororero,Rubavu, Rutsiro,Karongi,Nyamasheke na Rusizi.i Kuki intara y’iburengerazuba yisanze mu kibazo cyo kugira abana benshi batiga kuva umwaka w’amashuri watangira?

– Ikibazo cy’abana batiga kubera imbogamizi z’ubukene gikomeje kuba kuburirwa igisubizo kuko gisaba ubufatanye bw’inzego za Leta, imiryango itandukanye n’abaturage.
Amakuru yatanzwe agaragaza ko abana bagera ku 17,000, babaruwe nk’abatarajya ku ishuri kubera ubukene.

Ibi bibazo bishobora kugira ingaruka ku hazaza h’abo bana ndetse no ku iterambere ry’umuryango nyarwanda muri rusange.Umwana utiga aba inzira yo kunywa ibiyobyabwenge,kuba inzererezi mu masenteri y’ubucuruzi.

Raporo ya Ministeri y’Uburezi y’umwaka w’amashuri wa 2024/2025 igaragaza ko Intara y’Iburengerazuba yari ifite ibyumba by’amashuri abanza 12,055, mu gihe umubare w’abana batiga ushobora gutera impungenge ku bijyanye no kugera ku burezi kuri bose.

Uyu.mwaka ho umubare w’abana batiga waramutse cyane.Inzego zitandukanye z’ubuyobozi kuva ku Isibo, Umudugudu, Akagali, Umurenge n’Akarere bigira ba ntibindeba.
Hazakorwa iki?
Kugira ngo aba bana basubizwe mu ishuri? hakenewe gahunda zihariye zirimo:
1) Kumenya abana bose batiga no gukurikirana impamvu buri mwana atiga.

2) Gufasha imiryango ikennye kubona ubushobozi bwo kohereza abana ku ishuri.

3)Kongerera imbaraga na gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, cyane cyane mu miryango ifite ubushobozi buke.

Ubufatanye hagati y’inzego z’ibanze, amashuri, ababyeyi n’abafatanyabikorwa mu burezi.
Gusubiza mu ishuri abana barivuyemo no kubafasha kongera gufata amasomo.
Gushyiraho uburyo bwo gukurikirana umwana ku giti cye kugira ngo atongera kuva mu ishuri.

Ibi bijyanye na gahunda zisanzwe z’abafatanyabikorwa mu burezi mu Rwanda, aho gahunda ya Zero Out of School igamije gusubiza no gufasha kugumana mu mashuri abana barenga 177,000 bari hanze y’ishuri, binyuze mu gukemura imbogamizi z’imibereho, igoranye bitewe n’ababyeyi bicara batandukana umwana akabura kirengera.Imibereho y’imiryango itegamiye kuri Leta n’izindi mbogamizi zose zibabuza kwiga.

Ikibazo cy’ubukene n’uburezi usanga kenshi bagihunga kandi ikigo cya Leta cy’ibaririshamibare (NISR)cyarakoze ubushakashatsi bugaragaza ko kutiga bikunze kugaragara cyane mu bice by’icyaro. Byase ariyo mpamvu Intara y’iburengerazuba yabaye ku isonga yo kugira abana batiga?

Ni iki inzego z’Iburengerazuba zizakora kugira ngo aba bana bagera ku 17,000 babone uburezi kandi batakomeza gusigara inyuma?
Gukorera ku mihigo usanga Uturere twemera nibyo tutakaze,ariko ugasanga ikigo cya Leta gishinzwe imiyoborere myiza (RGB)gishimangira ibyavuzwe kigatanga amanota kitageze mu mudugudu ngo harebwe ibibazo byugarije abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *