Amakuru

Uburezi:Ababyeyi barerera  ku bigo  bitandukanye byo mu  karere  ka Gakenke bavuga ko hacyiri icyuho gikomeye k’uburezi buhabwa  abana banana n’ubumuga

Politike nshya y’uburezi ishimangira ko nta muntu n’umwe ugomba gusigara inyuma mu burezi.
‎Uburezi budaheza ( Inclusive Education) n’igahunda ya goverinoma y’u Rwanda yashyizweho k’ubufatanye na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) igamije guha abana bose babana n’ubumuga butandukanye amahirwe yo kwiga no kugera ku nzozi zabo. Politiki y’uburezi budaheza iteganya ko abana bose, babana n’ubumuga n’abatabufite bahabwa uburezi bufite ireme kandi ku rugero rungana, nyamara umubare w’abarimu bafite ubumenyi bwo kwigisha icyiciro cy’abana bafite ubumuga uracyari hasi cyane.
‎
‎Umubyeyi witwa Alphonse,utuye mu  kagali ka Rwinkuba, Umurenge wa Muhondo ufite umwana ubana n’ubumuga avuga ko yagize amahirwe macye yo kubyara umwana ufite ubumuga,ariko agakura akagera igihe cyo gutangira  ishuri ,avuga ko yamutangije kuri G.S Musagara  ,ndetse ko umwana bamwacyiriye  neza, kandi yarakunze ishuri ndetse bikamunezeza gusa nyuma bikamuviramo amarira ahorana,
‎aganira n’ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com ”
‎Yagize ati”: umwana wanjye yavukanye ubumuga , ariko arakura ndetse igihe cyo gutangira ishuri yararikunze ,gusa hashize igihe ,atangira kwanga kujya kwiga na mubaza impamvu akavuga ko bagenzi,be bamuserereza ko atameze nkabo ‘
‎kandi ko n’abarimu iyo abaregeye ntacyo bamufasha ,
‎Uyu mubyeyi akomeza avuga ko yagiye ku ishuri kubaza iby’umwana we , ubuyobozi bw’ishuri bukamubwira ko bagiye kubyitaho ,ariko hadashize igihe yumva nanone umwana avuga ko atotezwa.Ibi kandi abarimu ntacyo bamufashije.
‎
‎Undi mubyeyi utarashatse ko amazina ye atangazwa ,utuye mu kagali ka Musenyi
‎Umurenge wa Muhondo nawe yatangarije ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com ko umwana we yacikishije ishuri biturutse k’ubumuga yarafite
‎
‎Yagize ati” umwana wajye yavutse nta. kibazo afite ,gusa amaze gukura agira ikibazo mu kuguru ,byaje kumuviro ubumuga,byatumye imyitwarire ye ihinduka ndetse n’abantu batangira ku mufata uko atari  ,yahoraga avuga ko kuri G.S Bumba mu murerenge wa Muyongwe yigagaho bamutoteza ko atazasubira kwiga,naganirije abarimu n’ubuyobozi bw’ishuri ariko ntibyagira icyo bitanga bigera naho umwana yanga kujya kwiga akirwa mu mashyamba yatinye kugera ku ishuri atinya bagenzi be ,ibi byaje kumuviramo guterwa inda  acicyiza amashuri atyo.
‎Ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com cyakomeje gukora igenzura kuko benshi mubabyeyi bari bagiye batunga agatoki aho bitagenda neza.

Umuyobozi wa G.S Bwenda Mutambuka Adeodatus

‎
‎Cyimwe n’ababyeyi barerera kuri G.S Cyiruku mu murenge wa Minazi  bafite abana babana n’ubumuga babwiye ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo .com  ko abana babo bahezwa ,muri byinshi,imyidagaduro,ikoranabunga,ndetse no gufata amafunguro ngo bayafata aruko abandi barangije kurya barya ibyasigaye.
‎
‎Umuyobozi wa G.S Bwenda Mutambuka yambwiye ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo ko n’ubwo we ku shuri ayoboye nta munyeshuri ubana n’ubumuga,barera,ariko bigeze ku murere ndetse yarangije amashuri yisumbuye ,
‎Mutambuka avuga ko bigoye kurera umwana ubana n’ubumuga cyane ko nta barimu babihuguriwe bahari ahubwo,mu bwitange  n’ubushobozi bafite bagerageza uko bashoboye mu gihe bahuye n’umwana ufite icyo kiibazo .


‎Akomeza avuga ko imbogamizi k’ubumenyi bwo kurera umwana ubana n’ubumuga ihari cyane ko, umwana ubana n’ubumuga abakwiye kwitabwaho by’umwihariko n’abarezi babihuguriwe ariko kugera k’urubu nta barimu bafite babihuguriwe
‎Asobanura kandi ko hari abana babana n’ubumuga rimwe na rimwe ntibumenyekane bikagira ingaruka k’uburere bahabwa .
‎Mu ngero atanga harimo nko kuba umwana yatinya i shuri,ku tabona neza ,ku tumva neza  ,…
‎Mutambuka asaba inzego z’uburezi mu karere ndetse na Minisiteri y’uburezi kubahugurira abarezi bashobora gufasha abo bana igihe bagaraga,
‎ asaba kandi ko hagakwiye gutegura inyubako zorohereza ababana n’ubumuga
‎
‎Ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo.com twavugishije ubuyobozi bwa karere ka Gakenke yaba kuri telephone ndetse no k’u butumwa bwanditse ngo twumwe ingamba zihari zo guhangana nicyo kibazo nti bwadusubiza Ijambo fata umwana wese nk’uwawe.Ijambo uburezi budaheza nabwo haraho usanga buhabwa agaciro,n’ahandi bubangamira abo bwagateje imbere.Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke nibugira icyo butangaza tuzakibagezaho mu nkuru itaha.
‎
‎Taya Théoneste

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *