Cyamunara y’uburiganya yakozwe n’umuhesha w’inkiko w’umwuga habimana vedaste imutaye mu butabera

 

Ubutabera buboneye niyo nkingi y,ubumwe burambye,naho ububogambye buhoza rubanda
mugihirahiro.Inkuru yacu iribanda kuri cyamunara yakozwe n’Umuhesha w’inkiko w’umwuga
Habimana Vedaste.
Nk’uko bigenda iyo buri wese arengeje igihe cyo kwishyura umwenda wa Banki kandi ntagaragaze
ubushobozi bwa hafi bwo kuwishyura, imitungo yatanzeho ingwate ishobora gutezwa cyamunara.
Cyamunara igengwa n’Itegeko n’amabwiriza igomba gukurikiza mu mihango yayo. Muri make, iyo
iyobowe n’Umuhesha w’Inkiko w’umwuga, iratangazwa, igakoreshwa ubwa mbere. Iyo ntawe utanze
amafaranga angana nibura na 75% y’Igenagaciro kakozwe n’ubifitiye ububasha, ikoreshwa ubwa
kabiri. Nabwo iyo ntawe utanze ari muri iki kigero, ikoreshwa ubwa gatatu ari nabwo bwa nyuma
kubera ko umutungo ugurishwa wegukanwa n’uwatanze amafaranga menshi uko yaba angana kose.
Kugirango hirindwe amanyanga yakorwaga n’Abahesha b’Inkiko, Leta yashyizeho uburyo bwa
cyamunara ikoreshejwe ikoranabuhanga (electronic system). Abashaka kugira ibyo bagura muri
cyamunara, bayinjiramo bubahirije ibyo amategeko ateganya, bagapiganwa kugera igihe cyatanzwe
kirangiye. Iyo system itanga imbonerahamwe y’abapiganwe n’ibiciro byatanzwe, ikagaragaza
uwatanze menshi kandi ikamukorera inyandiko-mpesha isinywa n’Umuhesha w’Inkiko yemeza
uwegukanye umutungo uri mu cyamunara.
Uwatsindiye cyamunara ahabwa iminsi itatu (3 days) kugirango abe yishyuye amafaranga yiyemeje
gutanga, bitaba ibyo cyamunara igasubirwamo. Iyo bigaragaye ko hari uwabikoze agambiriye kwica
cyamunara akurikiranwa mu buryo buteganywa n’amategeko burimo kudasubizwa ingwate yatanze
no kutongera gupiganwa mu cyamunara igihe cy’imyaka itatu (3 years).

Habimana Vedaste umuhesha w’inkiko w’umwuga (photo archives)

Mu cyamunara yayobowe n’Umuhesha w’Inkiko w’umwuga HABIMANA Vedaste agurisha umutungo
wa Common Market Company Ltd-Isoko rya Bishenyi, siko yabigenje ahubwo yihutiye kugabira uwo
mutungo SAJEA INVESTMENT & MANAGEMENT CO ihagarariwe na NTIHANABAYO Samuel alias
KAZUNGU NGUFU wishyuye atarindiriye igihe cy’iminsi itatu (3 days) giteganywa n’amategeko kugira
ngo idasubirishwamo kuko hari undi watangajwe na system ko ariwe wegukanye umutungo kubera
ko ariwe watanze menshi kumurusha.
Ibyo nibyo bigaragaza neza uburyo bishe nkana amategeko agenga cyamunara mu kagambane
kakorewe Common Market Company Ltd bagambiriye kuyinyaga ibyayo muri ubwo buriganya. Nti
bagarukiye aho kubera ko HABIMANA Vedaste yahise ahesha Ntihanabayo Samuel Alias KAZUNGU
ibyangombwa by’ubutaka bwa Common market byari byaragwatirijwe atabanje gukora
ihererekanyabubasha nk’uko amategeko abigena bityo uwabihawe KAZUNGU atangira guteza
umutekano muke mu Isoko rya Bishenyi aho yohereje abakozi be kubuza abarikoreramo kongera
kwishyura ubukode no gutangiza ibarura ryabo kandi azi neza ko icyo kibazo kiri mu Rukiko rwa
Gacurabwenge aho yarezwe hamwe n’uwamuhesheje uwo mutungo mu buriganya. Icyo kirego cyarakiriwe, gihabwa N° RC 00401/2022/TB/GAC kandi gikorerwa integurarubanza ku wa 13/10/2022

yagennye ko ku itariki ya 09/11/2022 ruzaburanishwa. Aho gutegereza umwanzuro w’Urukiko yagiye

agagara mu bikorwa bigayitse byo kubangamira ubutabera n’ituze rusange mu Isoko rya Bishenyi.

Ibyo bibazo byatumye twegera abo bireba bose kugirango badusobanurire uko bimeze. Twashatse

Umuhesha w’Inkiko w’umwuga HABIAMANA Vedaste ntiyitaba telephone ye igendanwa kugera aho

inkuru isohokeye.

Twahamagaye NTIHANABAYO Samuel alias KAZUNGU abanza kutatwitaba, nyuma aza kuduhamagara

avuga ko yaguze umutungo agomba gutangira kubyaza umusaruro nta kabuza. Twavuganye

n’Ubuyobozi bw’Isoko rya Bishenyi butubwira ko bwo bwubahiriza amategeko, bukaba bwarareze

abakoresheje amanyanga mu gutwara ibyabo mu buryo no mu nzira bidateganywa n’amategeko

kandi ko bwizera kurenganurwa n’ubutabera. Twashatse kuvugana n’Ubuyobozi bw’Akarere ka

Kamonyi iryo Soko ribarizwamo ntibyashoboka ariko amakuru twakuye ahizewe yemeza ko ako

kaduruvayo kahagaritswe kandi ko abagateje bose bagomba gukurikiranwa ku makosa bakoze.

Twongeye kuganira n’abakorera mu Isoko rya Bishenyi, muri rusange batubwira ko nta kibazo bari

basanzwe bafitanye na Common Market mbere y’uko bashyirwaho iterabwoba na KAZUNGU

n’abakozi be babwirwa ko batabishyuye bazirukanwa muri iryo Soko ryabaye iryabo.

Mu gusesengura iki kibazo, umuntu yakwibaza byinshi, iby’ingezi bikaba ari ibikurikira:

1) Kubera iki electronic system idakoreshwa ku mugaragaro nko mu cyamunara cya Leta aho

abapiganwa bagenda bareba ibiciro bitangwa babyongera kugera ku cya nyuma, uwagitanze

akegukana umutungo;

2) Kubera iki nta kigereranyo upiganwa atajya munsi cyashyizweho ku ncuro ya gatatu (round 3) kuko

uwatanze menshi kurusha abandi nayo atamenye ariwe uhabwa umutungo n’ubwo ayatanzwe

atagera no 10% y’igenagaciro ryashingiweho.

3) Kubera iki umuntu ufatwa nk’umukire yiha kwica amategeko, akagumura abaturage ashyigikiwe

n’inzego z’umutekano z’ibanze nka DASSO bose babireba akabura gihanwa?

Inteko ishingamategeko iracyafite umukoro ukomeye wo kuvugurura amategeko yose atanga icyuho

mu karengane abaturage bahura nako, cyane cyane akagamije kubakenesha birenze urugero. Mugihe

hagitegerejwe kuburana ku mpande zombi inzego z’ubuyobozi zirahumuriza abavcururiza mu isoko

rya Bishenyi.

 

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *