Rwanda:Akarengane karavuza ubuhuha!!!
Abatekamutwe barashaka kubohoza bidakurikije amategeko.Mpirikanyi Gaspard niwe uvugwa ko ashaka gutwara imwe mu mitungo ya Ndereyehe Charles.
Leta yatangiye guta muri yombi abashaka kubohoza ibyabandi.Uruhururikane w'ibibazo n'ibitekerezo byugarije bamwe mu banyarwanda kubera bamwe bakomeje gukora imitwe yo kubabohoza imitungo yabo.Abanyarwanda baratabaza,kubera ko bugarijwe na bamwe muri bagenzi babo bigize indakoreka mu nzira zo gutuma hari abazinukwa ubutegetsi kuko baba babujijwe ibwami no ku Karubanda.
Bagize Gacaca iturufu yo kwiba imwe mu mitungo mu nyungu zabo babyitirira abacitse ku icumu.Charles Ndereyehe Ntahontuye ubu niwe utahiwe hifashishijwe urubanza rutagaragaza umwimerere w'impapuro zaburanishirijweho.Ubwo twumvaga iy'inkuru twanyarukiye mu karere ka Musanze tujya gushaka umuhesha w'inkiko witwa Me Mpirikanyi Gaspard ngo tuganire kuri iki kibazo cyo guteza cyamunara inzu ya Ndereyehe Charles.
Twatangiye mu baza niba afite impapuro z'igaragaza ko habaye urubanza?Mpirikanyi yanshubije ko azifite ko atazinyereka.Namubajije niba yazinyereka cyangwa akampa nimero y'urwo rubanza yashingiyeho ajya mu rukiko rw'ibanze rwa Muhoza guteza kashe mpuruza?Mpirikanyi yambwiye ko icyo afite ari nkikiri kucyo yifashishije amanika cyamunara ko nta kindi afite.Ikiganiro uko cyakomezaga Mpirikanyi yaje kwemera ko abamuzaniye impapuro ngo abarangirize urubanza ko aribo babazwa iz'umwimereri ko we ntazo afite.
Ibi bimaze kuba umuco wo guhimba impapuro niba mu karere ka Huye Nkundabagenzi akurikiranyweho icyaha cyo muri Gacaca agurisha imitungo ya Mukashyaka,mu karere ka Rubavu Mulindangabo na Me Rusagara bakaba bakurikiranyweho icyaha cy'inyandiko mpimbano bagurisha ibya Sebatware bo polisi ikaba ibafunze.
Ikindi gikemangwa ni inkiko z'ibanze dore ko no mu mwiherero bavuzeko ruswa mu bacamanza bamwe na bamwe bayigize ikinyobwa gihoraho naho akarengane bakakagira ifunguro.Abantu barasaba ko urubanza nimero 404 bavuga ko rwaciwe n'urukiko Gacaca rwo mu murenge wa Rwili mu karere ka Ngororero ku wa 09/12/2009 rwagaragaza umwimereri warwo mbere yuko cyamunara ishyirwa mu bikorwa.Urundi rubanza narwo ni urwaciwe n'urukiko Gacaca nimero 179 mu murenge wa Kanzenze mu karere ka Rubavu ku wa 18/09/2007 narwo haboneka inyandiko y'umwimereri yarwo.
Aha bivugwa ko abarega Ndereyehe ariTuyisenge Mukunzi ,Rutaganda Emmanuel na Mukandayisenga.Igisekeje ku cyemezo cyanditswe na Perezida w'urukiko rw'ibanze rwa Muhoza ariwe Kazungu Bukasi Olivier ntabwo bigaragara mu nyandiko yabo ngo abo mu karere ka Ngororero ni aba ,nabo mu karere ka Rubavu ni aba.Aharero niho abaturage batangiriye kugira ikibazo cyuko Mpirikanye yaba yaritwaje ko Ndereyehe ataba mu Rwanda agashaka kugurisha umutungo we mu manyaga.
Ubu amakuru azenguruka hano mu Rwanda ni uko basigaye bategura cyamunara uzagura yamenyekanye.NibaLeta y'u Rwanda ikangurira abanyarwanda gutaha bakava mu buhungiro bazaza gute hari abari mu gihugu imbere babatwarira imwe mu mitungo yabo.Ubwo twageraga mu murenge wa Kanzenze twashakishije zimwe mu nyangamugayo zariho icyo gihe nzibaza niba zizi urwo rubanza zirampakanira.
Umwe ati:Hari abantu bakoraga imitwe abandi batabizi cyane nk'umuntu wari ufite umwanya muri Leta ya MRND we bamwigirizagaho nkana ku bijyanye no kumwishyuza imitungo ,noneho yaba ataba mu Rwanda babiteraga ayo inyoni itera ibivuzo.Nabajije uwo wari inyangamugayo niba hari umuntu witwa Ndereyehe Charles azi mu gace kabo?yansubije ko ntawe azi kandi imanza zagiye zicibwa zireba abantu bari abayobozi muri MRND zirazwi.
Umwe wo mu nzego z'umutekano twaganiriye akanga ko amazina ye yajya ahagaragara kubera impamvu z'umutekano we yadutangarije ko ubu batangiye gukurikirana abakora inyandiko mpimbano kugirango batware imitungo yabandi ,bityo rero amaperereza akaba yaratangiye gusa ngo iyo ya Ndereyehe niyo batari bazi.Uwo mwizerwa wa Leta ngo idosiye yabashaka kwiba Ndereyehe bagiye kuyongera kuzindi bayikurikirane bare.
Twerekeje no mu karere ka Ngororero naho kugirango tumenye icyaha uko cyakozwe nabo cyakorewe.Imwe mu bahoze ari inyangamugayo nayibajije niba barigeze baburanisha urubanza rw'umuntu witwa Ndereyehe Ntahontuye Charles muri Gacaca?Ajya kunsubiza yambwiyeko urwo rubanza ataruzi ko n'uwo muntu atazi uwo ariwe.
Namubajije niba Ndereyehe atarigeze atura mu gace batuyemo?yansubije ko atamuzi ko nuwaba yarakoze izo nyandiko yaba yarabeshye cyangwa akigana imikono yabo.Undi ati:Ko utwereka impapuro se ntutwereke uwo mu murenge wa Rwili uwo ariwe cyangwa uwo mu murenge wa Kanzenze.Niba ibi bigiye kuba imwe mu maturufu yo kwiba umutungo w'umuntu u Rwanda rwaba ruvahe?rwaba rujyahe?abashinzwe kurenganura Ndereyehe nimwe mu bwirwa.Niba hari icyaha yakoze kindi yakibazwa ukwacyo hatabayeho kugurisha umutungo w'umuryango.
Twagerageje gushakisha amakuru bamwe mubo twaganiriye mu bwoba bwinshi badutangarije ko Ndereyehe niyo yaba afite icyaha aregwa ataregwa icyo muri Kanzenze cyangwa Rwili kuko siho avuka nta nubwo muri jenoside yakorewe abatutsi yahageze.Amwe mu makuru twakoreye iperereza ngo yavuye Kigali i Remera aho yaratuye ahunga ,bityo rero hariya byasaba ibimenyetso byabura Mpirikanyi cyamunara ye ikaburizwamo n'inzego za Leta zirengera abanyarwanda.
Aha rero nihahandi mvuga ko sosiyete sivili yo mu Rwanda idakora ,kuko ikora yakabaye igenzura uwakoze icyaha agahanwa nutaragikoze akarenganurwa
Kimenyi Claude