Igihungabanya ikipe ya Rayon sports kiba gishenye umupira w’amaguru mu Rwanda.

Ikipe ya Rayon sports yavukiye muri Komine Nyabisindu Perefegitire ya Butare.Ubwo hari muri Repubulika ya mbere.Aho ikipe ya Rayon sports yavukiye mu gihe cy’ingoma ya cyami harindi yitwaga Amaregura yari yarashinzwe n’Umwami Mutara III Rudahigwa.Ubwo izindi kipe nka Nyuma yafataga izina rya Komine Gishamvu,Victory igafata izina rya Komine Mukura,Imparirwakurusha igafata izina rya Komine Kiyovu siko byagenze ku ikipe Amaregura.Benshi mubamisiyoneri bari i Nyanza bayise Rayon sports.Ibihe bitandukanye ikipe ya Rayon sports yabayeho ikunzwe kugeza Ferwafa iba umunyamuryango wa FIFA na Caf.Ikipe ya Rayon sports niyo ya mbere yasohokeye u Rwanda nk’iyabahe iya mbere.Ikipe ya Kiyovu sports nkiyari mu gituza cy’ishyaka ryari k’ubutegetsi yambuye Rayon sports Muvala Valens na Tindo ibakuye mu gihugu cy’u Burundi.Imyaka 28 ikipe y’APR fc yashenye iya Rayon sports kugeza naho iyitwaye abakinnyi batanu.Intangiriro za Shampiyona ya 2019/2020 nibwo abakinnyi Manzi Thiery, Niyonzima sef, Mutsinzi Ange,Bukuru Christopher, Djabil Manishimwe bagiye mu ikipe y’APR fc.Aha habayemo gufata abirukanywe mu ikipe y’APR fc ibaha Rayon sports.Ibi bihe byashize abafana bari bakeya kuri za stade zitandukanye.

Rayon sports yatwaye igikombe cya CECAFA(photo archives)

Uwabonye uko stade Huye yariyuzuye umufana yagize ati”uhungabanya ikipe ya Rayon sports abashenye umupira w’amaguru mu Rwanda.Abacuruzi n’abandi bakora ibikorwa bitandukanye muri Nyanza,Huye kugera Kigali ndetse no mugihugu hose bemejeko babonye inyungu kubera intsinzi ya Rayon sports.Kuki Rayon sports itamarana abakinnyi imyaka itatu? Umupira w’amaguru mu Rwanda urahenda kuko ibihembo bitangwa biracyari hasi cyane.Kuba Ferwafa ihuzagurika ntihamye ibibuga bigomba kuberaho shampiyona.Ikipe zakiniye i Muhanga byaziteye igihombo cyane ko abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda batuye muri kigali.Ikipe ya Rayon sports ikaba ifite ikibazo gikomeye gishingiye ku mafaranga yo kuyitunga,ariko batayitwariye abakinnyi babasha kubaho kandi nabwo hagategurwa imikino 2 yasurwa nindi yasura bityo byaziba icyuho.Ubuyobozi bwa Rayon sports burasaba umukunzi wayo wese kwegera ikipe kuko yitegura Caf confederation cup.Ubwo Rayon sports yishimira intsinzi ninako irambagiza abakinnyi cyane ko abarangije amasezerano bashobora kwerekeza muzindi kipe.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *