Kibirizi ya Nyamagabe abarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 barasaba ko Semana Eduard yasubizwa mubutabera.
Ubwo FPR Inkotanyi yatangizaga urugamba rwo kubohoza igihugu benshi mubari mubutegetsi batangiye kuzamura intekerezo zo muri 1962.Inkuru yacu iri kubarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 basabako Semana Eduard yasubizwa mubutabera,kuko n’ubu abigambaho abwira ko umuhungu we witwa Murwanashyaka akomeye ntacyo bamukoraho,ko n’ubundi afungurwa batibyifuzaga.
Urujya n’uruza rw’ibibazo byavuye ku mahano yabakoze jenoside yakorewe abatutsi 1994.Hariho bamwe bafashwe barafungwa babisabira imbabazi bakora ibihano nsimburagifungo basubira mu miryango yabo.Inkuru yacu iri mu ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Nyamagabe, Umurenge wa Kibirizi,Akagali ka Gashiha, Umudugudu wa Rukamiro.Inyito y’igihe cyo ku bwami hitwaga mu Bufundu, Repubulika ije hitwa Perefegitire ya Gikongoro.Aka gace ka Gikongoro kazwiho amateka akakaye igihe cy’ishyaka rya MDR parmehutu kuko harimo impirimbanyi zarimo Nkeramugaba wabaye na Burugumesitiri muribyo bihe kugeza no muri jenoside yakorewe abatutsi yarakibiba urwangano.Abatuye mu kagali ka Rukamiro kuko umugabo witwaga SEMANA Eduard yari umuyobozi ukomeye yari Moniteur-Agri icyo gihe waje gukurikiranwaho uruhare yagize muri jenoside yakorewe abatutsi,ndetse yaje no gushinjwa kwicisha nyirabukwe wari wamuhungiyeho yizeye ko amuhisha. SEMANA Edouard yari yarashakanye na Nyiranjangwe Tasiyana,nibo babyaye Murwanashyaka hamwe n’abandi bana 06 nawe wa 07.. Nk’uko dukomeza duhabwa amakuru n’abatuye aho twavuze haruguru ngo SEMANA Eduard uko yajyaga kumena amaraso y’inzirakarengane nabo yabyaye ntibasigaraga.
Urugero:Gakunde Emmanuel yafungiwe ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi 1994 agwa muri Gereza.
Mpakaniye Froduard nawe afungiwe kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 afungiwe muri Gereza ya Karubanda mu karere ka Huye.
Senturo Martin nawe yaguye muri Gereza akurikiranyweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi 1994.Icyerekana ko igihe cya jenoside yakorewe abatutsi 1994 byari bikaze SEMANA Eduard na mubyarawe MAJORO Ezekeyeri wari Konseye baricaga bagakiza bafatanije n’uwamenyekanye kuba ruharwa wari Burugumestre icyo gihe witwaga NKERAMUGABA.
Birababaje binateye agahinda kubona mubihe nk’ibi aho bigeza kuba habariho utotezwa azira uko yavutse.Ibuka ijya irengera inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994,ariko nabwo igenda bigurintege ,cyangwa aruko yahawe umurongo.Akarere ka Nyamagabe higeze kuba ibikorwa by’urugomo byo kwibasira abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.Uwo bireba niwe uhanzwe amaso.
Murenzi Louis