Muri 2030 indwara ziterwa n’umwanda zigomba kuba zarandutse burundu
Ni ibyagarutsweho ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara zititaweho uko bikwiriye wizihijwe ku 30 Mutarama 2024 kunshuru ya 3 ,mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro.
uyu muhango witabiriwe n’ abayobozi batandukanye munzego z’ubuzima, abaturage b’akarere ka kicukiro n’abandi’ aho bose bahurizaga kuguhashya burundu indwara ziterwa n’umwanda byibuze mu 2030 zikazaba zararandutse burundu kandi ngo birashoboka.
Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro Mutsinzi Antoine yashimiye abitabiriye uyu muhango anibutsa abaturage ko bagomba kwitwararika ku isuku y’ ahantu hose kuko aribyo bizaturinda kwandura izi ndwara zose ziterwa n’umwanda.
Yagize ati”abaturage mwese muri hano ndabasaba kugira isuku ihagije tukayitaho uko bikwiye ,tukayitwararikaho cyane ko bamwe muri twe hari abaturiye ibishanga , mbese isuku tuyigire umuco wacu, kandi rwose birashoboka cyane, maze indwara ziterwa n’umwanda tuzihashye burundu”
Mugabo Jules ni umuyobozi wa OMS mu Rwanda avuga ko mu 2030 indwara ziterwa n’umwanda zigomba kuba zararandutse burundu
Ati” tugomba kurwanya indwara ziterwa n’umwanda byibuze mu 2030 zikaba zararandutse burundu cyane ko ubu mu Rwanda higanjemo inzoka ya Bilaliziyoze ikaba itera indwara y’umwijima”
Umuyobozi w’ishami rya malaria n’indwara ziterwa n’udukoko bita “parasites” muri RBC yavuze ko umubare w’abarwara indwara zititaweho zigenda zigabanuka aho byavuye kuri 60% bikagera 41% gusa ngo inzira iracyari ndende.
Ati “nubwo intambwe imaze guterwa ishimishije,inzira iracyari ndende, aho abana bari munsi y’imyaka itanu bandura cyane , gusa abajyanama b’ubuzima baradufasha bakabaha ibini by’inzoka, kandi rwose aho izi ndwara zandurira turahazi n’uburyo bwo kuzirinda turabuzi, rero kuzihashya birashoboka hanyuma iyimyaka 6 isigaye zikazaba zararandutse burundu”.
Noela BIGIRIMANA ni umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC ati” dufatinyije n’inzego zibanze hamwe na leta izi ndwara tugomba kuzihashya burundu abakuru n’abato bagahabwa ibinini by’inzoka hanyuma intego yacu yo guhashya indwara ziterwa n’umwanda ikazaba yagezweho mu 2023.
Indwara ziterwa n’umwanda zirimo inzoka zo munda,kurumwa n’inzoka, imidido,igicuri,ibibembe n’amavunja.Insanganyamatsiko y’uyumunsi ikaba igira iti” Tujyanemo mu isuku n’isukura duhashye indwara ziterwa n’umwanda”.
umwanditsi: Mujawamaliya Josephine