Shenmo Education Rwanda ihamyako isomo rya Abacus Mental Math rifasha cyane mu kongera ubwenge bw’umwana.

Shenmo Education Rwanda, ni ikigo cyazanye umushinga witwa Abacus Mental Math rikaba ari isomo ryigisha abana kubara imibare myinshi mu mutwe byihuse ndetse bikabafasha no kongera ubumenyi vuba bakarushaho gushishoza mu byo bakora bagatsinda amasomo yabo.

Ibi byagarutsweho ku wa Gatandatu tariki 25 Gicurasi 2024,ubwo abanyeshuri baturutse mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda byigisha Abacus Mental Math baje mu marushwana ya Shenmo Education Rwanda yo gufata imibare mu mutwe ukayibara vuba udakoresheje ikorana buhanga ni amarushanwa yari yitabiriwe n’ Umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere, imicungire y’abarimu mu kigo k’igihugu gishinzwe amasomo ( REB ) Mugenzi Ntawukuriryayo Leon yavuze ko yishimiye iyi progarame bagiye kureba uko bayigeza mu mashuri ya Leta.

UWITONZE Brigitte Umuyobozi w’ikigo Shenmo Education Rwanda. ( Ingenzi photo )

UWITONZE Brigitte Uhagarariye ikigo Shenmo Education Rwanda, n’ikigo gitanga Program yitwa Abacus Mental Math yigisha abana kubara imibare mu mutwe byihuse , yavuze ko bakorana n’ibigo bitandatu hakiyongeraho Shenmo training center aho ababyeyi bazana abana muri weekend no mu biruhuko bagahabwa ubwo bumenyi bujyanye n’imibare yo kubara mu mutwe bizamura ubwenge bw’abana bakarushaho gutsinda mu mashuri.

Yagize ati:” Hari shenmo international ikorera mu bushinwa ninaho icyo gitekerezo cyavuye,umwe muri twe yagiyeyo abona n’ibintu byiza cyane turavuga duti kuberiki abana ba abanyarwanda batabifite nibwo iri somo twarizanye mu Rwanda ngo abana bongere bagire umuco wo gukora imibare mu mutwe batishingikirije gukoresha ikoranabuhanga kuko ifungura abana mu mutwe bigatuma bongera uburyo bita kumasomo ibi aribyo bituma barushaho gutsinda.”

Brigitte yakomeje avuga ko igitekerezo cyo kuyigeza kuyandi mashuri ya Leta gihari kandi bakigejeje kuri REB.

Ati:” Twifuzako abana b’abanyarwanda bose iyi program yabageraho gusa twatangiranye n’ibigo byigenga kuko aribyo byabashaga kutwakira nkabantu bakiza ariko mwabonyeko REB yaje kureba ko iyi program ifite akamaro mu myigire y’abana ubwo tuzategereza igisubizo cyabo,gusa dukurikije aho twatangiriye navugako umusaruro wacu uri kuri 70% mu bigo dukorana gusa tugiye mugihugu cyose umusaruro ntuhagije dukurikije abana bose bakeneye irisomo ryo kubatoza gufata vuba mu mutwe,abana biga mubigo bya leta iyi program igomba kubageraho nk’uko igera kubandi icyo bisaba ni ubushake bwa leta bwo kuba yakorana natwe ikabasha kuyikunda ubundi tukaganira tugahana ibitekerezo byuko twayigeza kubandi ntabwo iyi program yaje kubafite ubushobozi gusa ahubwo yaziye abanyarwanda muri rusange kuko Abacus mental math ntabwo igarukira ku mibare gusa ituma umwana afunguka mu mutwe akabasha no kwiga andi masomo ayafata mu mutwe byihuse.”

Umuyobozi wa Shenmo Education Rwanda Brigitte yakomeje ashima ibigo bakorana avuga ko program ya Abacus Mental Math ihabwa abana guhera kumyaka 4 kugeza kuri 12 kuko muri icyo cyigero cy’imyaka aribwo ubwonko bw’umwan bukura cyane,yaboneyeho no Gusaba REB ko yabashyigikira ikabaha ibitekerezo kugira iyi program igire ku bana biga bose.

Umwe mu barium bigisha ku bigo bitandukanye isomo rya Abacus Mental math ryo gufata mu mutwe byihuse Irabaruta Josiane.( Ingenzi photo )

Umwe mu barium bigisha ku bigo bitandukanye isomo rya Abacus Mental math ryo gufata mu mutwe byihuse Irabaruta Josiane avuga ko ari isomo ryiza rituma ibice by’ubwonko bw’umwana bukora cyane aribyo bimurinda kwibagirwa ibyo yize.
Ati:” kuriya kuntu mwabonye bateranya imibare myinshi bayikuramo banayikuba ntabwo wapfa kubikora mu mutwe udakurikira bisaba ngo ukoreshe ubwonko cyane,Abacus Mental Math ni isomo ryiza nkajye uryigisha nabonye ko hari impinduka ryagize mu myigire y’abana no mu mitsindire yabo byaba byiza iri somo rigeze ku banyeshuri bose .”

Umurisa Esperance ni umubyeyi ufite umwan witabiriye amarushanwa yo gufata mu mutwe imibare akabaya yaragize amahirwe umwana agatsinda akajya kwiga hanze yavuze ko iyi program utayizi utapfa kumenya uko ikora gusa uwayimenye agenda abona ibyiza byayo.

Ati:” Umwana yatangiranye na Abacus mental Math guhera mu wambere pirimeri ubu ageze muwa kane rero byaramufashije cyane arushaho gutinyuka no gukunda amasomo,mu rabizi abakobwa batinya kwiga science ariko byatumye arushaho gutsinda arirekura uko yagiye yitabira amarushanwa yagiye arushaho gutinyuka ubu asigaye atsinda neza mu ishuri ni ibintu byiza,bishoboka REB yabishyira mu masomo atangwa mu bigo byose kuko afasha abana cyane mu myigire yabo.”

Abacus Mental Math ifasha abanyeshuri gutekereza vuba no gusubiza byihuse.( Ingenzi photo )

Umuyobozi w’ishami rishinzwe iterambere, imicungire y’abarimu mu kigo k’igihugu gishinzwe amasomo ( REB ) Mugenzi Ntawukuriryayo Leon yashimiye Shenmo Education Rwanda yazanye program ya Abacus Mental math avuga ko yabonye ari ibintu byiza cyane bishobora gutanga ibisubizo kuko umwana atekereza vuba agasubiza vuba.

Ati:” Mbere nambere ndagira ngo shimire abateguye aya marushanwa,mu byukuri ni ibintu bidasanzwe aya marushanwa yakozwe n’abana bo mu mashuri yigenga bigaragara ko aribo batangiye kuyikoresha cyane,uyu munsi twaje nk’urwego rw’igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze kureba uko abana bafite ubumenyi bwo gutekereza vuba no gusubiza vuba kugira ngo turebe ni uko iyi program twagenda tuyishyira mu mashuri ya Leta, ni ubumenyi bugaragara ko umwana atekereza vuba akabona ibisubizo vuba hari icyo biba bivuze mu buzima bwe bigaragara ko no mu myigireye yiga vuba kandi agafata vuba, ni ibintu byashimishije ku giti cyajye iyi program narisanzwe nyizi ariko ni ubwambere nari nitabiriye aya marushanwa,nk’uko myabibonye abana bafite umuvuduko wo gusubiza iyo umwana azi imibare akora ikizami cye vuba akanakora neza buriya buryo bari kubigishamo bigaragara ko ari uburyo bunoze bwo kugera ku bisubizo byiza kandi vuba.”

Yakomeje agira ati:” Iyi program ni nziza Leta yabonye ko ishobora gutanga ibisubizo kuko abana bose bazagira ubumenyi bwo gutekereza neza kandi bagakora neza, ntekereza ko ubufatanye tugiye kugirana na Shenmo Education Rwanda tureba uko twayishyira mu mashuri ya Leta yose abana bakagira gutekereza vuba bikazafasha mu myigire n’imyigishirize muri rusange.”

Abanyeshuri batsinze bahabwa ibihembo by’ishimwe harimo no kujya kwiga hanze. ( Ingenzi photo )

Umwanditsi: Hadjara Nshimiyimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *