Umujyi wa Kigali mu kagali ka Mumena abahatuye barashimira Kampani Cleaning & Greening Services Ltd ibatwarira ibishingwe.

Umuvuduko mu iterambere ry’u Rwanda ugendana n’isuku.Nimuri urwego rwego Umujyi wa Kigali washyizeho uburyo bwo kunoza isuku hashyirwaho amakampani yigenga agahabwa amasoko,nayo agaha abaturage akazi.Ikinyamakuru ingenzi newspaper,ingenzinyayo. com , ingenzi .rw na ingenzi tv umunyamakuru wayo yafashe umwanya wo kuganira n’abaturage batuye Imidugudu igize Akagali ka Mumena,ho mu murenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali.Ubwo hamaraga gusakara inkuru z’uko Kampani Cleaning & Greening Services Ltd itwara ibishingwe itabitwara ,twe twegereye abaturage bo mu mudugudu Akanyana,ukazenguruka Mu karekare,ahobita Kiberinka hose tuganira bagize bati” Mbere y’uko Cleaning & Greening Services Ltd itangira amasezerano yo gutwara ibishingwe mu murenge wa Nyamirambo hakorwagamwo niyitwa Agruni,ariko wasangaga ibishingwe byaheze ku mihanda,kuko iyo byabaga byinshi mu ngo twabirundagayo.

Kuva Agruni Groupe yava mu murenge wa Nyamirambo ikibazo cy’ibishingwe biborera mu mifuka mungo cyangwa ku mihanda cyarakemutse.Undi yagize ati”nubu Kampani Agruni Groupe aho ikorera usanga ibishingwe byaraheze mu ngo cyangwa ku mihanda.Urugero ugere mu murenge wa Rwezamenyo urasanga bimaze ibyumweru bitatu hafi ukwezi bitaratwarwa.Kuba rero havugwa ko mu kagali ka Mumena har’ibishingwe bidatwarwa byaba ar’ikinyoma.

 

Ubwo humvikanishwaga ko mu mudugudu witwa Akarekare hatatwawe ibishingwe twabajije abahatuye nkabavuzwe ko batanze amakuru bose barabihakanye.Amakuru twakuye munshuti za hafi za Kampani Agruni Groupe kongeraho abakozi bayo,ngo Kampani Cleaning & Greening Services Ltd yabatwaye amasoko bagiye guhangana nayo iyabure.Amakuru yizewe ava muri RURA nuko Kampani Agruni Groupe idafite imodoka zimwe zabugenewe zo gutwara ibishingwe akaba ashobora kwamburwa ubwo burenganzira.Abo bireba nimwe muhanzwe amaso.
Kimenyi Claude

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *