U Rwanda rwakiriye Inama mpuzamahanga y’ibihugu by’Afurika yiga uko umukino wa Rugby watera imbere ugakiza abawukina.

Uko bucya bukira amafederasiyo amwe n’amwe ahora ashaka uko amakipe yayo yatera imbere, umukino ugatuna abakinnyi bakabigira umwuga.Nimuri urwo rwego mu Rwanda hateraniye ibihugu 15 byo k’umugabane w’Afurika biri kwiga uko umukino wa Rugby watera imbere.

Mu Rwanda hateraniye Inama yahuje ibihugu 15 harimo Algeria, Botswana, Burkina Faso, u Burundi, Cameroun, Côte d’Ivoire, Eswatini, Ghana, Mauritius, Maroc, Namibia, Nigeria, Senegal, u Rwanda na Zambia aho bari kwiga uburyo umukino wa Rugby watezwa mbere ndetse n’imbogamizi zikigaragaramo zigashakirwa ibisubizo.

Ibihugu 15 biri kwigira hamwe uko imbogamizi ziri mu mukino wa Rugby zacyemuka.( Ingenzi photo.)

Ni amahugurwa yateguwe n’Impuzamashyiramwe y’Umukino wa Rugby ku Isi, ifatanyije n’ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda,yatangiye kuwa Gatatu tariki ya 28 kugeza ku ya 1 Kanama 2024.

Aya mahugurwa azwi nka Rugby Growth Conference yahurije hamwe abahagarariye ibihugu 15 byo muri Afurika barimo abayobozi, abatoza ndetse n’abahugura abatoza hagamijwe kongerera ubushobozi ababarizwa muri uyu mukino bavuye mu bihugu 15 bigaragaza guteza imbere uyu mukino kurusha ibindi kuri uyu Mugabane.

Ku munsi wa kabiri w’amahugurwa kuri uyu wa kane tariki 29 kanama Minisitiri wa Siporo Bwana Richard Nyirishema yitabiriye iyi nama ayifungura kumugaragaro aho yavuze ko umukino wa Rugby usanzwe uriho unazwi ariko hakibonekamo imbogamizi .

Umukino wa Rugby ugiye gutezwa imbere.( Ingenzi photo.)

Yagize ati”:Umukino wa Rugby uramenyerewe ariko uracyafite imbogamizi kuko imikono iracyari mike birasaba ko yongerwa mu Rwanda no hanze yarwo muri Afurika kuburyo na yamakipe akiri mato azajya aboneka mu marushanwa.”

Yasoje avuga ko bazakomeza gukorana nkuko bikwiye kandi ibikorwa byose bazageza muri Minisiteri ya Siporo bazabifatanya bigashyirwa mubikorwa.

Umuyobozi wa Rugby ku rwego rw′Afurika Bwana Herbert Mensah yavuze ko Rugby arumukino wa kabiri muruhando mpuzamahanga ko bikwiye ko washyirwamo imbaraga ugatera imbere ndetse ukongerwamo ubushobozi ukajya ucyinwa no mu mashuri.

Minisitiri wa Siporo Bwana Richard Nyirishema yavuze ko ibikorwa byose bazagezwaho bazafatanya bigakorwa. ( Ingenzi photo.)

Nyuma y’aya mahugurwa, Federasiyo ya Rugby izahita ikomereza mu mashuri aho ku bufatanye na World Rugby Union, bagiye kongerera ubushobozi abatoza b’imbere mu gihugu ndetse bakanashinga amashuri y’icyitegererezo azatuma uyu mukino urushaho gutera imbere.

Umwanditsi: Hadjara Nshimiyimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *